Learning Kinyarwanda Primary Book Grade 3 PDF

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 232

Ikinyarwanda

Igitabo cy’umunyeshuri
cyo gusomera mu ishuri no
mu rugo buri munsi
Umwaka wa 3
Ikinyarwanda
Igitabo cy’umunyeshuri
cyo gusomera mu ishuri no
mu rugo buri munsi

Umwaka wa 3
Abanditse iki gitabo:
Mary Sugrue
Ikiriza Hope
Niyitegeka Dative
Uwiragiye Chantal
Ndandali Didace

Abajyanama:
Dr. Musabe Joyce
Bacumuwenda Nehemiah
Karera Straton

Abashushanyije:
Bizimana Seif
Munyurangabo Jean de Dieu
Banza Dolph

Abatunganyije iki gitabo:


Twizeyimana Jean Pierre
Banza Dolph
Irihose Abdul Rahim

Abakosoye iki gitabo:


Uzabakiriho Salvator
Kubwimana Fortunée

Itsinda rishinzwe kwemeza integanyanyigisho n’imfashanyigisho (TAC)


Dr. Musabe Joyce
Gasana Janvier
Rwambonera François
Dr. Habineza Faustin
Dr. Kayigema Jacques

Abandi bantu bagize uruhare mu kwemeza iyi mfashanyigisho


Hakizimana Alexandre
Ntambara Jean
Nshimiyimana Alexis

© 2014 Rwanda Education Board.


The Rwanda Education Board holds the copyright for the materials in this collection.

This publication is made possible by the support of the American people through the
United States Agency for International Development (USAID). The contents are the
responsibility of Education Development Center (EDC) and do not necessarily reflect the
views of USAID or the United States Government.
Ijambo ry’ibanze

Iki gitabo kigenewe umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu, cyanditswe mu mwaka


wa 2014 n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku nkunga y’Ikigo
cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) binyujijwe mu Mushinga
Ushinzwe Guteza imbere uburezi (EDC/L3). Ni igitabo kije gufasha mu gushyira mu
bikorwa gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu cyiciro cya
mbere cy’amashuri abanza kugira ngo abana bawukurane kuko ari inkingi y’uburezi
bufite ireme.

Iki gitabo kizafasha umunyeshuri kwiga gusoma no kwandika akora imyitozo


igikubiyemo ndetse yimenyereza gusoma no kwandika uko agenda atera intambwe.
Ni igitabo cyanditswe hakurikijwe ihame ryo kuva ku byoroshye ujya ku bikomeye, ku
buryo gifasha umunyeshuri gusoma no kwandika uko agenda atera intambwe yunguka
ubumenyi n’ubushobozi birushaho gutuma anoza imyigire ye ya buri munsi.

Mu gutegura iki gitabo hashingiwe ku mahame y’iyigandero mu bijyanye n’imyigishirize


ihamye yo gutoza abana gusoma no kwandika bakiri bato ku buryo umwana uzigishwa
ibikubiye muri iki gitabo azashobora kugira ubushobozi bw’ibanze butuma akurana
umuco wo gusoma kandi akawusigasira mu buzima bwe bwose. Ni yo mpamvu mu
gutegura iki gitabo hitabajwe impuguke zinyuranye mu by’uburezi ndetse n’imyigishirize
y’indimi cyane cyane ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo kinogere umwarimu kandi
kigirire akamaro abanyeshuri.

Turashimira rero abantu bose bagize uruhare mu kwandika iki gitabo kuko bashyigikiye
ku buryo bw’umwihariko igikorwa cyo gutoza abana umuco wo gusoma no kwandika
bakiri bato. Turasaba kandi abantu bose bazasoma n’abazakoresha iki gitabo gutanga
ibitekerezo basanga byatuma kirushaho kunogera abo kigenewe.

Dr. RUTAYISIRE John


Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe
Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

iii
Ishakiro
Ijambo ry’ibanze......................................................................................... iii

Iriburiro..................................................................................................... vii

Igihembwe cya 1 ........................................................................................ 1

Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu mwaka wa 2................. 1

Icyumweru cya 2: nshy Nshy nkw Nkw nsh Nsh....................... 3

Nshimiye yabuze urukwavu...........................................................................................5

Icyumweru cya 3: Njw Njw ndy Ndy nty Nty..............................12

Nyanjwenge ni intyoza.................................................................................................14

Icyumweru cya 4: mpy Mpy mpw Mpw nsy Nsy.........................21

Mpyorero na Mpyisi......................................................................................................23

Icyumweru cya 5: mvw Mvw byw Byw ncy Ncy...........................29

Bakame umunyamakuru.............................................................................................31

Icyumweru cya 6: shyw Shyw nshw Nshw myw Myw................37

Amayeri y’umubu..........................................................................................................39

Icyumweru cya 7: nshyw Nshyw mby Mby mbyw Mbyw.............46

Mukambyeyi, umuhinzi n’umucuruzi w’ibicuma.....................................................48

Icyumweru cya 8: pfy Pfy mvy Mvy ncw Ncw ........................55

Ncweze n’umuryango we............................................................................................57

Icyumweru cya 9: mfw Mfw mvyw Mvyw ryw Ryw.....................64

Mfwati na Bakame.......................................................................................................66

Isuzumabumenyi............................................................................73

iv
Igihembwe cya 2.........................................................................................77

Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu gihembwe cya mbere ...79

Icyumweru cya 2: Ubucuti ...........................................................84

Incuti yanjye...................................................................................................................87

Icyumweru cya 3: Ikinyabupfura ..................................................92

Munganyinka yahinduye imyifatire...........................................................................95

Icyumweru cya 4: Uburenganzira n’inshingano by’abana .............100

Incuti eshatu n’udukwavu dutatu............................................................................103

Icyumweru cya 5: Gukunda igihugu............................................108

Dukunda igihugu cyacu.............................................................................................111

Icyumweru cya 6: Ubutwari .......................................................116

Ngenzi yagize ubutwari..............................................................................................119

Icyumweru cya 7: Ubushishozi .................................................124

Twitondere kwambuka umuhanda..........................................................................127

Icyumweru cya 8: Gukunda umurimo...........................................132

Umurava wa Nyiraneza.............................................................................................134

Icyumweru cya 9: Ubworoherane ..............................................139

Intama yafashije ingurube.........................................................................................141

Isuzumabumenyi..........................................................................................................146

v
Igihembwe cya 3......................................................................................149

Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu gihembwe cya 2.........151

Icyumweru cya 2: Umugani muremure ........................................153

Akanyamasyo na Bakame........................................................................................156

Icyumweru cya 3: Umuvugo “Uri mwiza mama’’ .........................163

Amagorane n’uturingushyo.......................................................................................166

Icyumweru cya 4: Indirimbo ........................................................171

Inyigisho za sogokuru.................................................................................................173

Icyumweru cya 5: Ikinamico ‘‘Turi magirirane” ............................179

Inyamaswa zo muri pariki.........................................................................................181

Icyumweru cya 6: Ibaruwa ..........................................................187

Uburyo bw’itumanaho................................................................................................189

Icyumweru cya 7: Umwirondoro...................................................194

Nyirancuti, umukobwa w’intwari.............................................................................196

Icyumweru cya 8: Ikinyamakuru ...............................................202

Umubu...........................................................................................................................204

Icyumweru cya 9: Umugani mugufi..............................................208

Ibishyimbo ...................................................................................................................210

Isuzumabumenyi..........................................................................................................215

Ibisakuzo..........................................................................................................................................217

Imigani y’imigenurano..................................................................................................................218

Ibyivugo...........................................................................................................................................219

Indirimbo yubahiriza Igihugu cy’u Rwanda.............................................................................220

vi
Iriburiro

Iki gitabo cyo gusomera mu ishuri no mu rugo buri


munsi, gikubiyemo utwandiko tugufi abanyeshuri
bagomba gusomera ku ishuri ndetse no mu
rugo bitoza kwandika, gusoma vuba no kuvuga
badategwa. Gikubiyemo kandi imyandiko iherekejwe
n’amashusho iri mu ngeri zitandukanye, ndetse
n’imyitozo abanyeshuri bakorera mu ishuri no mu
rugo buri munsi, bafashijwe n’umwarimu, ababyeyi
babo cyangwa abo babana. Amashusho aherekeje imyandiko, afasha
abanyeshuri kumva neza ibyo basoma. Ni ngombwa ko abanyeshuri
batahana ibi bitabo byo gusoma buri munsi, kugira ngo abo babana mu
rugo babafashe gusoma buri munsi no gukora imyitozo iteganijwe.

Mu ntagiriro ya buri gihembwe, hari imyitozo ifasha abanyeshuri gusubiramo


ibyo bize mu gihembwe gishize. Iyi myitozo ikorwa mu cyumweru cya
mbere cy’igihembwe. Ku buryo bw’umwihariko, mu gihembwe cya kabiri
cy’umwaka wa gatatu, iyo myitozo izakorwa mu masomo abiri, hanyuma
abanyeshuri batangire kwitoza kwandika mu mukono.

Kunoza umukono, bije nyuma y’uko abanyeshuri barangije kwiga


ibihekane byose, bityo bakaba bashobora gusoma no kwandika inyandiko
zose z’Ikinyarwanda zanditse mu cyapa. Mu kunoza umukono, inyuguti
zatondetswe kandi zinashyirwa mu matsinda hakurikijwe uburyo
n’ibyerekezo zandikwamo kugira ngo byorohere abanyeshuri kwitoza
kuzandika. Ayo matsinda ateye ku buryo bukurikira: izandikwa mu
cyerekezo cy’inshinge z’isaha, izandikwa mu cyerekezo kinyuranye
n’icy’inshinge z’isaha, izijya hejuru, izigana hasi n’izandikwa mu mirongo
ivunaguye.

Imyitozo yo kunoza umukono iri muri iki gitabo, na yo itondetse mbere


na mbere hashingiwe kuri ayo matsinda, hakabona gukurikiraho imyitozo
yo kwandika noneho amagambo n’interuro izo nyuguti zibonekamo zose.
Kunoza umukono ni ngombwa, kuko bifasha umunyeshuri kunyeganyeza
imikaya ye mu byerekezo bitandukanye kandi mu buryo bw’urwunge.
Ibyo bimufasha kandi kumenya kwitegereza buri nyuguti, bityo bigakuza
ubwonko bwe. Imiterere itandukanye y’inyuguti zo mu mukono, izafasha
umunyeshuri gutahura izo nyuguti aho zanditse aho ari ho hose no
mu bugeni bwose zandikwamo, nko ku byapa, mu matangazo aranga,

vii
n’ahandi. Bizamufasha kandi kwandika neza ibimenyetso bikoreshwa mu
yandi masomo aziga amaze gukura, nk’ibikoreshwa mu Butabire, mu
Mibare no mu Bugenge.

Mu mpera y’igihembwe cya kabiri hari imbonerahamwe y’inyuguti nto


n’inkuru zanditswe mu mukono, kugira ngo umwana ajye azireberaho,
anashobore gukosora ibyo yanditse.

Abanyeshuri barakangurirwa gukorera mu rugo imyitozo ijyanye n’ibyo


bize mu ishuri buri munsi.

Ababyeyi cyangwa abandi babana n’abanyeshuri barakangurirwa kubafasha


kuba abasomyi beza no kubakundisha gusoma, babagenera nibura iminota
makumyabiri buri munsi yo kubasomera ibyo bize mu ishuri uwo munsi
cyangwa mu masomo yabanje, na bo bakabibafashamo uko bashoboye.

Mu gihe abanyeshuri basoma, ni byiza kubashishikariza kwitegereza


neza buri jambo uko barisoma cyangwa se uko basoma interuro. Niba
umunyeshuri adashobora gusoma ijambo cyangwa se interuro runaka,
byaba byiza kumushishikariza kubisubiramo.

Mu gihe akomeje kunanirwa kubisoma, ni ngombwa kumufasha no


kumusobanurira uko iyo nyuguti, iryo jambo cyangwa iyo nteruro bisomwa.
Ni byiza kandi kwibuka gushimira umunyeshuri ku ijambo asomye neza,
cyangwa agerageje gusoma neza. Kumushimira bimutera umwete wo
gukomeza kugerageza no gukora neza kurushaho.

Imyitozo yo gusomera mu rugo ni inkingi ikomeye mu rwego rwo guteza


imbere umuco wo gusoma. Kubera iyo mpamvu, amashuri arasabwa
gushishikariza ababyeyi cyangwa abandi babana n’abana kubakundisha
umuco wo gusoma no kuwubashyigikiramo.

viii
Igihembwe cya 1
Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu mwaka wa 2

Umwitozo 1: Soma amagambo akurikira.

1. arajijwa 2. inyanya 3. amamininwa

4. imvura 5. umukinnyi 6. imbwa

7. amagambo 8. imyotso 9. imicwira

10. impaka 11. gukomezwa 12. ipfa

13. indwara 14. ishyamba 15. icyayi

Umwitozo 2: Soma interuro zikurikira.

1. Rugwiro yabwiye nyina ati “mama, ngiye mu gishanga


guhinga amashu.”

2. Umunsi Kadwidwi yuzuzaga imyaka itanu, se yamujyanye mu


ishyamba rya Nyungwe kureba inyoni zitandukanye.

Umwitozo 3: Soma agakuru gakurikira.

Ntaganzwa n’incuti ze
Kera habayeho umwana w’umuhungu akitwa Ntaganzwa.
Ntaganzwa yari incuti y’inyamaswa zitandukanye. Umunsi
umwe, yagize isabukuru y’amavuko ariko ntiyashobora
gukora umunsi mukuru. Ntaganzwa yirirwa mu rugo,
umugoroba ugeze abona incuti ze zose zimugezeho.
Imparage izana n’imvubu, urusamagwe ruzana n’impyisi.
imbwa zo zizana n’inka z’ingweba. Izo nyamaswa
zamuzaniye ibyo kunywa, ibyo kurya ndetse n’impano
zitandukanye. Ntaganzwa arishima cyane, kandi ashimira
n’incuti ze zose.

1
Umwitozo wa 4: Subiza ibibazo bikurikira
ku nkuru wasomewe mu mwaka wa kabiri
1. Vuga uko byagenze mu ntangiriro, hagati no mu mpera
y’inkuru.
2. Ni uwuhe mukinnyi wakunze muri iyi nkuru. Kubera iki?
3. Ibyo wumvise mu nkuru hari aho wigeze ubibona?
Sobanura uko byagenze?
4. Ni iyihe nyigisho ukuye mu nkuru?

Umwitozo wa 5: Ibibazo byo kumva


umwandiko.

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Byagenze gute mu ntangiriro y’inkuru?
3. Ni uwuhe mukinnyi wakunze mu nkuru? Kubera iki?
4. Iyi nkuru itangira ite?
5. Ni iyihe nyigisho ukuye muri iyi nkuru?

Umwitozo 6: Tondeka aya magambo ukore


interuro zumvikana, hanyuma uzandike
mu ikayi yawe.

1. mwana_yasyigingijwe_uriya,_n’_nyinshi_indwara.

2. no_zimudwingagura_Mugisha_ishyamba_mu ahurirayo_
ku_matwi_ntoki_yagiye_n’inzuki_mu .

2
Icyumweru cya 2: nshy Nshy nkw Nkw nsh Nsh

1 Soma amagambo akurikira.

1. inkwi 2. Rwinkwavu 3. inshabari


4. inshyushyu 5. inshishi 6. inshyi

2 Soma amagambo akurikira.

1. nshyashyane 2. inshinge 3. Nkwaya


4. Nshimiye 5. inkwano 6. Nyirinkwaya
7. inshyomotsi 8. Nyanshya 9. inshinga
10. inshyimbo 11. nyinshi 12. inkware

Soma interuro zikurikira.

1. Umusaza Nshimiye yasanze ndangariye inkware


ankubita inshyimbo ye ati “ngwino dutahe.’’
2. Nyanshya afite inkwavu nyinshi cyane ku musozi
wa Rwinkwavu.
3. Umwarimu yadusabye gushushanya ibyo dushaka,
nuko nshushanya inkweto nshya ziri mu iduka.

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Umunsi umwe Nyanshya, urushishi rwari inkwakuzi mu


zindi .........................................................................................

3
4 Soma agakuru gakurikira.
Nyirinkwaya yahakuye isomo
Nyirinkwaya n’umuryango we batewe n’inshishi. Kwa
Nyirinkwaya bakundaga kurya inkwavu bakarenzaho
inshyushyu. Muri uwo muryango, nta wibukaga
kwandurura nyuma yo kurya. Ibyo byatumye inshishi
zihora zigendagenda mu nzu yabo zitoragura ibiryo
byaguye hasi n’ibyasigaye ku masahane. Umunsi umwe,
Nyirinkwaya afata inshyimbo ye maze ajya gusura mucuti
we Nshimiye. Agezeyo, asanga bamaze kurya, atangazwa
n’ukuntu abana ba Nshimiye bitonda, bahita bakora isuku
aho baririye. Aribwira ati ‘‘ Nshimiye yagize amahirwe
pe! Abana be baritonda, nta nshyomotsi ibarimo. Guhera
ubu, jyewe n’umuryango wanjye dukwiye kwisubiraho,
tugahagurukira isuku.’’ Kuva ubwo, Nyirinkwaya
n’umuryango we batangira kugira isuku.

Tondeka aya magambo ukore interuro


nzima hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
1. akoresheje_menshi_nshya_inshundura_amafi_Nkwaya_
yarobye.
2. inkwavu_Namuhaye_muha_yo_kunywa_n’inshyushyu_
zo_korora

5 1. Hitamo nshy, nkw cyangwa nsh wuzuze aya


magambo hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
1. ...uhije 2. ...ogoza 3. i...ano 4. i....inge

6 Andika yego cyangwa oya niba iyi nteruro ihuye


n’ibivugwa mu nkuru wasomewe.
1. Urushishi rw’inkwakuzi rwitwaga Nshimiye.
2. Ku meza hariho inyama z’inkwavu, inshyushyu, imboga
n’imbuto nyinshi zitandukanye.
3. Inshishi zariye ibiryo byose byari biteguwe zirabimara.

4
Nshimiye yabuze
1
urukwavu

Nshimiye yari umwana w’umuhungu wabaga i Rwinkwavu.

5
3

Nshimiye uwo, yari atunze inkwavu nyinshi.


Muri izo nkwavu, harimo rumwe yakundaga cyane.

Yarukundiraga ko igihe cyose rwabaga rurwaye, yaruteraga


inshinge, ntirutake cyane.

6
5

Umunsi umwe, Nshimiye avuye ku ishuri asanga urwo rukwavu


rwabuze. Nshimiye biramubabaza cyane.
Nuko atangira kurushakisha

Arushakira ku muturanyi wabo Nyirankware asanga anywa


inshyushyu, ariko urukwavu rwe ararubura. Nshimiye akomeza
gushakisha urwo rukwavu.

7
7

Arushakira mu bihuru byari aho hafi, abona Nkwaya asenya


inkwi, ariko urukwavu rwe ararubura. Nuko Nshimiye akomeza
gushakisha urwo rukwavu.

Yarushakiye mu murima warimo inkwana z’amateke,


abona Kankwanzi abagara amateke ariko urukwavu rwe
ararubura. Nuko Nshimiye akomeza gushakisha urwo rukwavu.

8
9

Nshimiye aribwira ati “uru rukwavu nta rwo nkibonye pe!


Reka ntahe nshyushye amazi noge, mpanagure n’izi nkweto
nzakomeza kurushakisha ejo.”

10

Ageze imbere, yumva inkware zivugira mu giti cyari aho


ku nzira. Nshimiye aracyegera, abona rwa rukwavu rwe
ruryamye munsi y’icyo giti rukikijwe n’utwana dutandatu.

9
11

Nshimiye yitegereza urukwavu rwe ararubwira ati “uri


inkwakuzi pe! Kuva ubu nkwise Nkwakuzi.’’

12 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:

1. Nshimiye uvugwa mu nkuru ni muntu ki?


2. Ni ukubera iki Nshimiye yakundaga urukwavu rumwe
kurusha izindi zose?
3. Ni iki cyabaye kuri urwo rukwavu Nshimiye yakundaga?
4. Ni hehe Nshimye yashakiye urukwavu rwe?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Ni iki wakwigira kuri Nshimiye wigaga kandi akorora
n’agakwavu akakitaho?

10
13
Fora ndi nde ?

1. Turi udusimba duto cyane. Tugenda ku murongo umwe buri


gihe. Fora turi ba nde?
2. Nkoze mu biti. Unkoresha mu guteka. Kandi ushobora
kwifashisha ishoka kugira ngo umbone. Fora ndi nde?

3. Nkunda kunyobwa n’abantu benshi cyane. Iyo ndaye


batanyoye mpinduka ikivuguto. Fora ndi nde?

3. inshyushyu 2. inkwi 1. inshishi

14
Sakwe sakwe!

1. Nshinze umwe ndasakara.

2. Ndaguteruye ndakwesa urahindukira urandeba.

3. Cyasamye kitaryana.

4. Mpinze mu gahinga nzarurira mu gipfunsi.

5. Mfite abana bane kuva bavuka barirukankana ariko nta


n’umwe ufata undi.

1. Igihumyo 2. Ubunyereri. 3. Umuryango w’inzu. 4. Umusatsi. 5. Amapine y’imodoka.

11
Icyumweru cya 3: Njw Njw ndy Ndy nty Nty

1 Soma magambo akurikira.

1. Ntyazo 2. intyoza 3. injwiri


4. indyabiti 5. indyoshyandyo 6. aranjwibuye

2 Soma amagambo akurikira.

1. arashinjwa 2. intyabire 3. indyabyatsi

4. ukintyarize 5. indyarya 6. kwinjwa

7. ndyumeho 8. injwegegeri 9. indyoshyandyo

10. gukunjwa 11. ntyaza 12. indyo

Soma interuro zikurikira.

1. Fata icyo cyuma ukintyarize jye ngiye kugura


indyoshyandyo mu isoko i Ntyazo.
2. Indyarya ihimwa n’indyamirizi.
3. Nyirantyoza yabonye atangiye gushinjwa amanjwe
aribwira ati “reka ndyumeho, ndakizwa n’ubuyobozi.’’

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Ndyanabo yaravuze ati “............”

12
Soma agakuru gakurikira.
4 Turye indyo yuzuye.
Abana ba Nyanjwenge bari baraganjwe n’indwara. Buri
munsi, saa sita na nimugoroba yabagaburiraga icyayi
n’amandazi. Umunsi umwe, ajya gutabaza Nyirantyoza
ngo amurangire umuti wamuvurira abana. Agezeyo asanga
Nyirantyoza agaburira abana be indyo yuzuye irimo amata,
imboga n’imbuto. Nuko Nyanjwenge arabyitegereza
aravuga ati “ahaaa! Mbonye impamvu abana banjye
baganjwe n’indwara. Abana banjye nirirwaga nanjwa
mbaha indyo y’amanjwe. Kuva ubu nanjye ngiye kujya
mbaha indyo yuzuye.’’

Tondeka aya magambo ukore interuro


nzima hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
1. indyabiti_kugura_Ntyazo_agiye_Senjwiri_i.
2. yatetse_ashyiramo_nyinshi_ibiryo_Kibanjwa_
indyoshyandyo.

Hitamo ndy, njw cyangwa nty wuzuze


5 aya magambo hanyuma uyandike mu
ikayi yawe.
1. i...iri 2. i...arya 3. i...oza 4. guku....a

Ushingiye ku nkuru wasomewe mu


6 ishuri, hitamo igisubizo nyacyo maze
ucyandike mu ikayi yawe.
1. Ndyanabo yakundaga 2. Nyirantyoza yari ari
iki?: gukora iki?
a. Gukina cyane. a. Gukubura mu mbuga.
b. Kureba tereviziyo. b. Gukaraba intoki.
c. Gukubura. c. Kureba tereviziyo.

13
1 Nyanjwenge ni intyoza

Nyanjwenge yiga ku ishuri ribanza rya Ntyazo.


Ntajya akererwa kugera ku ishuri na rimwe.

14
3

Kibanjwa, Ndyanabo na Senjwiri bo bakunda kurangara mu


nzira, bigatuma bahora bakererwa kugera ku ishuri.

Umunsi umwe, Nyanjwenge yarabyutse yitegura vuba ajya ku


ishuri nk’uko byari bisanzwe.

15
5

Mu nzira, anyura kuri Kibanjwa atoragura isenene aramwitegereza,


maze aramubwira ati “reka kwanjwa, banguka tujye kwiga
tudakererwa.”

Kibanjwa areka ayo manjwe, akurikira Nyajwenge vuba vuba,


berekeza i Ntyazo ku ishuri. Bagenda bihuta ngo badakererwa.

16
7

Nyanjwenge na Kibanjwa bigiye imbere, babona Ndyanabo


atoragura intyabire, baramwitegereza maze bakomeza kwihuta
ngo badakererwa.

Ndyanabo abonye ukuntu Nyanjwenge na Kibanjwa bihutaga,


areka ayo manjwe ajyana na bo ku ishuri .

17
9

Nyanjwenge, Kibanjwa na Ndyanabo bigiye imbere, babona


Senjwiri atera imigeri, akinisha ibisheke byakanjakanjwe n’abagenzi
baramwitegereza maze bakomeza kwihuta ngo badakererwa.

10

Senjwiri abonye ukuntu Nyanjwenge, Kibanjwa na Ndyanabo


bihuta areka ayo manjwe ajyana na bo ku ishuri.”

18
11

Nyanjwenge, Kibanjwa, Ndyanabo na Senjwiri bageze ku


ishuri, bahura n’umwarimu wabo arababwira ati “mbashimiye
kuba mugereye ku ishuri igihe.”

Ibibazo byo kumva inkuru


12
Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo
bikurikira:
1. Ni bande bavugwa muri iyi nkuru?
2. Nyanjwenge n’incuti ze bigaga ku rihe shuri?
3. Ni ukubera iki Kibanjwa, Senjwiri na Ndyanabo
bageraga ku ishuri bakererewe cyane buri gihe?
4. Kibanjwa, Senjwiri na Ndyanabo bakoze iki ngo bajye
bagera ku ishuri hakiri kare?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Haba hari abanyeshuri bakerezwa no kurangara mu
nzira ujya ubona? Ni gute ugiye kujya ubafasha?

19
13
Fora ndi nde?
1. Ndi umusatsi muke cyane ku mutwe kandi
nizingazingiye ku mutwe. Fora ndi nde?
2. Ndi igikoresho cyo mu rugo. Ushobora kunyifashisha
utema ishyamba cyangwa se wasa inkwi. Fora ndi nde?

3. Ndi ubwoko bw’ibihumyo bito. Ntuye mu ishyamba


kandi ndaribwa.

3. intyabire 2. indyankwi 1. injwiri

14
Sakwe sakwe!

1. Navutse mpinnye urutoki.

2. Nararanye n’inyamaswa mbura amajanja.

3. Aka kayira kasiba twahwera

4. Nkora nkurege

1.Umugondoro w’ibishyimbo. 2. Ijoro. 3. Akayira kajya mu kigega.. 4. Isafuriya..

20
Icyumweru cya 4: mpy Mpy mpw Mpw nsy Nsy

1 Soma amagambo akurikira.

1. insyo 2. impyisi 3. impwerume


4. impwempwe 5. winsyonyora 6. impyiko

2 Soma amagambo akurikira.

1. mpyipyinyura 2. aransyonyoye 3. Mpyorero


4. mpyature 5. arampyora 6. arampwitura
7. Mpwerazikamwa 8. umpyemure 9. Nyiransyo
10. mpwikwa 11. Mpyisi 12. mpyemura

Soma izi nteruro zikurikira.

1. Iyo Mpyorero asanze ndangaye, arampwitura ngo nihute


ntakererwa.

2. Mpwerazikamwa yaguze inyama z’impyiko azibagirirwa


mu kabari.

3. Mpyipyinyura umpyemure njye gucirira impwerume, dore


abajura bandembeje.

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Mu ishyamba rya Nyungwe harimo .............

21
Soma agakuru gakurikira.
4
Mpyorero yaransyonyoye
Umunsi umwe, nari ndi ku kibuga, nkina umupira na
Mpyorero. Ngiye kumutanga gutera umupira, ampyatura
umugeri ku kuguru, ansyonyora n’ikirenge. Ako kanya,
nikubita ku mabuye ameze nk’insyo yari iruhande
rw’ikibuga, maze ampyora mu mpwempwe. Nuko umutoza
Mpwerazikamwa aramuhamagara, amuha igihano. Nyuma
Mpyorero aza kunsaba imbabazi ndamubabarira. Kuva icyo
gihe, Mpyorero areka gukina asyonyorana.

Tondeka aya magambo ukore interuro nzima


hanyuma uzandike mu ikayi yawe.

1. nyinshi_Mpyorero_mu_impwempwe_gatuza_afite.

2. gusa_muntu_impyiko_Buri_ebyiri_agira.

Hitamo mpy, mpw cyangwa nsy wuzuze


5 aya magambo hanyuma uyandike mu ikayi
yawe.

1. yara...onyoye 2. ...orero 3. i...iko 4. i....e...e

Subiza yego cyangwa oya ushingiye ku nkuru


6 wasomewe mu ishuri.

1. Inkende yabaga muri Nyungwe yitwaga Mpyisi.

2. Inkuru twasomewe yitwa “Ubugome


bw’inyamaswa.’’

3. Inkuru irangira inyamaswa zose zishimye.

22
1 Mpyorero na Mpyisi

Kera habayeho umugabo akitwa Mpyorero. Uwo mugabo


Mpyorero yari afite impwempwe nyinshi kandi akagira isuku
cyane. Mpyorero yari afite insyo zasyaga amasaka n’ibigori.
Abaturage bose bajyaga gushesha iwe babanzaga kwisukura.

23
3

Hariho undi mugabo witwaga Mpyisi, wari umuhinzi akaba


n’umukungu. Mpyisi yari afite imirima myinshi y’ibigori, amasaka,
ingano, uburo n’ibindi byinshi.

Umunsi umwe, Mpyisi akenera insyo zo gusya amasaka


n’ibigori yari yejeje. Nuko yibuka ko kwa Mpyorero haba
insyo nziza.

24
5

Bukeye bwaho, Mpyisi apakira umufuka wuzuye amasaka


n’ibigori, abipakira ku igare, nuko ajya kubishesha kwa
Mpyorero. Yagendaga yihuta ngo adasanga kwa Mpyorero
hamaze kugera abantu benshi bakeneye gushesha.

Hari mu gihe cy’imvura. Mu nzira, Mpyisi anyura ahantu hari


ibyondo byinshi, aranyerera yituramo, maze ibyondo bimwuzura
umubiri wose.

25
7

Mpyisi ariko akomeza gahunda ye yo kujya gushesha.


Agezeyo, arasuhuza. Mpyorero n’abaturage bose bari aho,
aho kumwikiriza basekera icyarimwe.

Nuko Mpyisi aribwira ati “Mpyorero na bariya baturage


barampwituye pe!” Aherako asubira iwe. Agenda yihuta cyane
kugira ngo agaruke butarira.

26
9

Agezeyo, abwira umuhungu we Mpwerazikamwa ati “mwana wa,


mfasha umpyipyinyure, umpyemure, hari aho nshaka kwigira”.

10

Mpyisi amaze kwisukura, arongera apakira umufuka


w’amasaka, asubira kwa Mpyorero gushesha ku nsyo. Agezeyo,
baramwishimira bamuha insyo asya amasaka ye.

27
11
Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa muri iyi nkuru?


2. Ni iki Mpyisi yari agiye gukora kwa Mpyorero?
3. Byagenze bite Mpyisi yikubise hasi?
4. Kuki Mpyisi yasetswe n’abantu bose bo kwa Mpyorero?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Ni izihe nyigisho wakura kuri aba bagabo bavugwa mu
mwandiko Mpyisi na Mpyorero?

12 Fora ndi nde?

1. Ndi inyamaswa y’ishyamba. Ngira ubwoba


cyane kandi uwo ari we wese ashobora kumpenda
ubwenge. Fora ndi nde?
2. Ndi ubwoko bw’umusatsi. Nibera mu gatuza
k’abagabo bamwe na bamwe. Fora ndi nde?

3. Twaragowe! Nawe se amasaka n’ingano byose


ni twe babizanira ngo dukuremo ifu
banywamo igikoma. Turi ibibuye binini ariko
dufite izina ryihariye. Fora turi ba nde?

3. insyo 2. impwempwe 1. impyisi

28
Icyumweru cya 5: mvw Mvw byw Byw ncy Ncy

1 Soma amagambo akurikira.

1. incyuro 2. gusebywa 3. incyamuro


4. gutobywa 5. kumvwa 6. sincyumva

2 Soma amagambo akurikira.

1. guhomvomvwa 2. sincyura 3. Ncyuramihigo


4. kuyobywa 5. gusibywa 6. yumvwa
7. ncyongereho 8. arahomvomvwa 9. arancyurira
10. gutebywa 11. gukarabywa 12. guhebywa

Soma interuro zikurikira.

1. Ncyuramihigo arahomvomvwa kubera ubwoba yatewe


n’impyisi yabonye.

2. Radiyo yumvwa n’abantu benshi ku isi.

3. Senjwiri akunda gusibywa ishuri n’indwara.

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Agashwi katasaga n’utundi kababajwe n’ ............

29
4 Soma agakuru gakurikira.

Uko Mugisha yita ku biti


Ncyuramihigo atuye ku musozi uhanamye utarangwaho igiti
na kimwe. Ahora ahomvomvwa kubera isuri mu mirima ye.
Yagiye gusura incuti ye Mugisha. Agezeyo asanga Mugisha
aratera igiti. Nuko Ncyuramihigo asobanuza Mugisha uko
abigenza. Mugisha atangira kumusobanurira imikorere
ye. Mugisha abwira Ncyuramihigo ati “jye sinzongera
guhomvomvwa ukundi, nasobanukiwe ko ibiti birwanya
isuri . Akenshi, nsibywa kujya ku isoko no gutera ibiti.
Ndazinduka, ngatora incyamuro, nkajya kubagara ibiti nateye.”
Akomeza amusobanurira ati “iyo ndangije kubibagara, buri
giti ncyongeraho ifumbire. Iyo ndangije ibyo, ncyuhira amazi
ahagije.” Nuko Ncyuramihigo ataha yishimye, na we ajya
gukora nka Mugisha.

Tondeka aya magambo ukore interuro nzima


hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
1. gutera_ncyamuro_mu_Akira_ibishyimbo_ujye_iyi_kabande.
2. Ndyanabo_no_yababajwe_Ncyuramihigo_kuyobywa .

5 1. Hitamo mvw, byw cyangwa ncy wuzuze


aya magambo hanyuma uyandike mu ikayi
yawe.
1. i...amuro 2. kuyo...a 3. guhe...a 4. si....u...a

6 Ushingiye ku nkuru wasomewe mu ishuri,


hitamo interuro ihuye n’ibivugwa maze
uyandike mu ikayi yawe.
1. Inkuru yatangiye: 2. Imbata yari yishimiye:
a. imbata iri mu mazi. a. Kumvwa n’abana bayo.
b. imbata yicaye ku igi b. Kuyobywa n’abana bayo
ryayo. c. Guhebywa n’abana bayo.
c. imbata iri mu ishyamba.

30
1 Bakame umunyamakuru

Kera, Bakame yari umunyamakuru, igakunda gutangaza


amakuru y’ibinyoma.

31
3

Kubera ko radiyo yumvwaga n’inyamaswa zose, nyuma


y’igihe gito inyinshi muri zo zari zimaze kuyobywa
n’ibinyoma bya Bakame.

Kubera amakuru y’ibinyoma Bakame yatangazaga, izo


nyamaswa zirirwaga zihomvomvwa zisubira mu byo zumvise
kuri radiyo.

32
5

Intare umwami w’ishyamba birayibabaza cyane ikajya


yibaza iti “ibi ni ibiki koko? Sincyumvwa n’abo nyobora!’’
Intare igira agahinda kenshi kubera icyo kibazo.

Intare ikomeza kwibaza uko yakwikura muri icyo kibazo.


Nuko yigira inama yo gutumira ibyegera byayo ngo byige ku
kibazo cya Bakame yari imaze iminsi itangaza amakuru y’ibinyoma.

33
77

Bukeye bwaho inyamaswa zose zitumirwa mu nama ngo


zifatanye gushaka umuti w’icyo kibazo.

ITANGAZO:
Twirinde kuyobywa, gusibywa
no guhomvomvwa n’ibinyoma
bya Bakame."

Nyuma y’ibiganiro no kungurana ibitekerezo, inyamaswa


zimanika itangazo rimenyesha inyamaswa zose kwirinda
kuyobywa, gusibywa no guhomvomvwa n’ibinyoma bya
Bakame.

34
9

Bakame na yo yiyemeza kutazongera gutangaza ibinyoma


ukundi. Kuva ubwo, inyamaswa zose zibana mu mudendezo
nta rwikekwe.

10 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:
1. Ni izihe nyamaswa zivugwa muri iyi nkuru?
2. Bakame yarangwaga n’iki muri iyi nkuru?
3. Kuki izindi nyamaswa zirirwaga zihomvomvwa?
4. Intare umwami w’ishyamba byayigendekeye bite nyuma
yo kubona ko inyamaswa zose zirirwa zihomvomvwa?
5. Inkuru irangira ite?
6. Aho uba no mu bantu mubana, haba hari abantu
bakwirakwiza ibihuha n’amatiku yatera impagarara? Ni
iyihe nama wagira abo bantu?

35
11
Fora ndi nde?

1. Ndi agasuka gato gakwikiye mu muhini mugufi.


Nifashishwa mu gutera imbuto no kubagara imyaka. Fora
ndi nde?
2. Ni igikoresho cyo mu rugo. Numvwa n’abantu benshi kuko
mbagezaho amakuru yo hirya no hino kandi ntava aho ndi.
Fora ndi nde?
3. Nyobora abagenzi, mba ahitegeye kugira ngo abari
gusoma bose basobanukirwe n’ibyo mvuga.

Iradiyo Icyapa Incyamuro

14
Sakwe sakwe!

1. Mpiritse indobo ikwira ingo zose.

2. Kuba ahirengeye si ko kumva

3. Inka zanjye zirishiriza ku manga ariko ntizitembe.

4. Rukara rw’imiringa yicariye abagabo batatu.

1. Amazimwe yo ku rurembo. 2. Agasongero k’inzu. 3. Amatwi. 4. Inkono ku mashyiga.

36
Icyumweru cya 6: shyw Shyw nshw Nshw myw Myw

1 Soma amagambo akurikira.

1. umwishywa 2. nshwekure 3. kurumywa


4. inshwabari 5. guhumywa 6. koshywa

2 Soma amagambo akurikira.

1. gukamywa 2. yanshwaratuye 3. kubishywa


4. birarumywa 5. aranshwiragiza 6. kurushywa
7. inshwiragizi 8. yanshwishurije 9. yanshwanyagurije
10. yatashywe 11. kubeshywa 12. zikarishywa

Soma interuro zikurikira.

1. Winshwiragiza nkeneye kubanza kurandura uyu


mwishywa.
2. Ibidendezi by’amazi byose bikeneye gukamywa,
n’inzitiramibu zose zigakarishywa.
3. Semwishywa yanshwishurije kuntemera imiyenzi kubera
gutinya guhumywa na yo.

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Semwishywa yari .............

37
Soma gakuru gakurikira.
4
Twirinde Marariya
Nshwiragizi akunda kurwara marariya. Ahora abeshywa
ko marariya iterwa no kurya ibisheke. Umunsi umwe,
yasanze umujyanama w’ubuzima amubwira ikibazo cye.
Umujyanama w’ubuzima amuha ibisobanuro bihagije,
amuha inzitiramubu ikarishywa, amusobanurira ko marariya
ihashywa no kuyirinda aryama mu nzitiramibu. Arakomeza
aramubwira ati “uramenye, ntuzongere koshywa cyangwa
kubeshywa ukundi.” Nuko aramubwira ati “ibizenga bikikije
urugo rwawe byose kandi bigomba gukamywa kuko
bikurura imibu.” Nuko Nshwiragizi arataha abikora atyo,
ntiyongera kurwara marariya ukundi.

Tondeka aya magambo ukore interuro


nzima hanyuma uzandike mu ikayi yawe.

1. n’abana_ndeke_nshwekure_Reka_kubeshywa.

2. ku_Semwishywa_gusomywa_mutobe_yishimiye.

Hitamo shyw, nshw cyangwa myw wuzuze aya


5 magambo hanyuma uyandike mu ikayi yawe.

1. umwi...a 2. kuru...a 3. i...iragizi 4. kuru....a

Subiza yego cyangwa oya ushingiye ku nkuru


6 ‘‘Amayeri y’umubu’’.

1. Umubu Semashywa wakwirakwizaga marariya.

2. Semwishywa yahuye n’injangwe iramurya.


3. Abantu babuze icyo bakora baguma kuribwa n’imibu.

38
1 Amayeri y’umubu

Umubu Semashywa wari umenyereye kuruma abantu


ukabatera marariya. Umugoroba umwe, uribwira uti “reka
nshwekure ngabe igitero mu bantu.”

39
3

Umubu Semashywa n’abana bawo bigambaga kubyibushywa


n’amaraso banyunyuzaga mu bantu. Buri mugoroba, iyo mibu
yaricaraga ikishimira uburyo yabaga yarumaguye abantu.

Abantu bo bari barakajwe cyane no kuba igishanga cyabo


cyaratashywe n’imibu. Birirwaga binubira uburyo imibu
yabaga muri icyo gishanga yahoraga iduhira inabarumagura.

40
5

Umunsi umwe, umujyanama w’ubuzima atumiza inama yo


kwiga ku kibazo cy’iyo mibu. Umugore umwe mu bari aho
araterura ati “jye iyi mibu imaze kunshwiragiza pe!’’

Undi ati “ese muzi ko mwishywa wa Nshwiragizi yari agiye


guhumywa n’imibu myinshi yamurumiye icyarimwe mu maso?’’

41
7

Umujyanama w’ubuzima yungamo ati “birababaje cyane,


kandi iyi mibu yoshywa n’uko muri mwe hari ababeshywe
ko marariya idaterwa n’imibu.’’

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, bemeza ko abantu bose


bagomba kurara mu nzitiramibu ziteye imiti.

42
9

Bemeza ko buri mugoroba amadirishya yose agomba


gufungwa akarunywa, ku buryo nta mubu ushobora kwinjira mu
nzu.

10

Bemeza kandi ko ibihuru byose bikikije ingo bigomba


gutemwa n’ ibidendezi by’amazi byose bigakamywa, mu
rwego rwo kwirinda imibu yakwihishamo.

43
11

Kuva ubwo abantu bo kuri uwo musozi, baca ukubiri na


marariya.

12
Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:
1. Ni uwuhe mugambi umubu Semashywa ufite?
2. Abaturage bafite ikihe kibazo?
3. Kuki umujyanama w’ubuzima yatumije inama?
4. Ni ubuhe buryo bwo kwirinda marariya bwavugiwe muri
iyo nama?
5. Inkuru irangira ite?
6. Aho uba ubona hari ingamba zo kurwanya marariya
nko gutema ibihuru, kurara mu nzitiramubu n’ibindi? Niba
ubona bidakorwa wowe ugiye gukora iki?

44
13
Uzuza interuro zikurikira wifashishije aya magambo:
imbyiro, inshywa, kurembywa. Andika interuro ubonye
mu ikayi yawe.

1. Abana be bakomezaga ........................no kutitabwaho.

2. Kubera kudakaraba, umubiri we watonzweho


n’ ...............................................
3. Yashyize amazi mu gicuma kirimo............................ none
ararura.

14
Shaka amagambo arimo ibihekane “mby” cyangwa
“mbyw” uyuzurishe ahari utudomo ku buryo izi nteruro
zigira ibisobanuro biboneye.

Imyaka ……………………………no guhingwa mu murima


utarimo ifumbire.
Inka yanjye igejeje ……………………………….enye ibyara
ibimasa gusa.
Abacuruzi benshi …………………….. no kutamenya kubara.

45
Icyumweru cya 7: nshyw Nshyw mby Mby mbyw Mbyw

1 Soma amagambo akurikira.

1. inshywa 2. mpombywa 3. abaririmbyi


4. guhimbywa 5. umukororombya 6. kurumbywa

2 Soma amagambo akurikira.

1. imbyeyi 2. imbyino 3. inyombya


4. abaririmbyi 5. Senshywa 6. gukambywa
7. gusumbywa 8. kurembywa 9. kubyimbywa
10. gucumbywa 11. Nyiranshywa 12. imbyeyi

Soma interuro zikurikira.

1. Uyu mukecuru afite ubwoba bwo kurembywa n’indwara.


2. Ni ngombwa kuvana inshywa muri buri gicuma mbere yo
gutangira kugikoresha.
3. Nshimiye arakuba imbyiro ku isafuriya

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Nyiranshywa yari ........................................................................

46
Soma agakuru gakurikira:
4 Gusoma, kwandika no kubara
Mbyariyehe yari umucuruzi. Ntiyari azi gusoma, ntiyari
azi kwandika, ntiyari azi no kubara. Iyo abaguzi baguraga
ibicuruzwa bye, ntiyamenyaga amafaranga yo kubagarurira.
Iyo incuti ze zamwandikiraga ibaruwa, yajyaga kuyisomesha
ku muturanyi we. Mbyariyehe iyo yashakaga kwandikira
abaririmbyi, yajyaga kwandikisha mu baturanyi be. Kubera
iyo mpamvu, yahoraga asumbywa umutungo n’abaturanyi
be, yahoraga kandi ahombywa no kubagarurira amafaranga
menshi. Imyaka ye yahoraga irumbywa no kutayitaho. Abana
be bahoraga barembywa n’indwara. Mbyariyehe yamaze
kurembywa n’ubukene, yiyemeza kujya kwiga gusoma,
kwandika no kubara. Nyuma y’umwaka umwe, Mbyariyehe
yamenye gusoma, kwandika no kubara.
Tondeka aya magambo ukore interuro
nzima hanyuma uzandike mu ikayi yawe.

1. n’izuba_ntoryi_kurumbywa_Ndabona_izi_zigiye.
2. n’ubujiji_ahombywa_Nyiranshywa.

Hitamo nshw, mby cyangwa mbyw wuzuze aya


5 magambo hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
1. i...a 2. kure...a 3. guho...a 4. simpo....a

6 Ushingiye ku nkuru wasomewe mu ishuri,


hitamo igisubizo nyacyo maze wandike
inyuguti bijyanye mu ikayi yawe.

1. Nyiranshywa 2. Abana ba Nyiranshywa


yahombejwe n’iki? bari bararembejwe n’iki?
a. ubujiji. a. indwara.
b. indwara. b. ubujiji.
c. abantu. c. ibyishimo.

47
Mukambyeyi, umuhinzi
1
n’umucuruzi w’ibicuma

Mukambyeyi yari umuhinzi akaba n’umucuruzi w’ibicuma.

48
3

Mbere yo gucuruza ibyo bicuma, Mukambyeyi yabanzaga


kubyoza neza inshywa yose igashiramo. Yabanzaga kandi
kubikuba imbyiro zose zigashiraho.

Igihe kimwe izuba riracana, Mukambyeyi abura ibicuma byo


gucuruza burundu. Inzuzi ze zose zari zimaze kurumbywa n’izuba
na we ubwe atangira kurembywa n’inzara.

49
5

Nuko Mukambyeyi biramuyobera. Aribaza ati “ariko ubu ngiye


guhombywa n’izuba koko?’’ Areba hakurya areba hakuno,
ariko bikomeza kumuyobera.

Mukambyeyi amara igihe kinini ategereje ko imvura yakongera


kugwa araheba, aherako afata inzira ajya kureba ko hari aho
yabona ibicuma byo gucuruza.

50
7

Mu nzira, Mukambyeyi anyura ku mugore uvomerera ibihaza


mu gitondo cya kare, aramwitegereza ariko abona bigoye cyane
arikomereza.

Ageze imbere, anyura ku mugore uvomerera inyanya ku


mugoroba, aramwitegereza ariko abona bigoye cyane,
arikomereza.

51
9

Nimugoroba Mukambyeyi yari amaze kunanirwa pe! Nuko


aricara aribwira ati “uwagerageza kuvomerera inzuzi z’ibicuma
byanjye mu gitondo na nimugoroba, umenya nanjye nahangana
n’iri zuba.”

10

Bukeye bwaho azinduka mu museso asubira mu rugo. Nuko


kuva ubwo atangira kuvomerera inzuzi ze buri gitondo na buri
mugoroba.

52
11

Mukambyeyi akomeza kujya avomerera uruyuzi rwe.


Nyuma y’igihe gito Mukambyeyi atangira gusarura ibicuma
binini cyane ku ruyuzi rwe.

12 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:
1. Mukambyeyi yari muntu ki?
2. Byagenze bite kugira ngo Mukambyeyi ahombe ?
3. Nyuma yo guhomba, ni hehe Mukambyeyi yagiye
gushakira amaronko?
4. Mukambyeyi yivanye mu gihombo ate?
5. Inkuru irangira ite?
6. Haba hari inyigisho ukuye muri iyi nkuru? Yivuge
unasobanure.

53
13 Fora ndi nde?

1. Nibera mu gicuma gishyashya. Ni ngombwa kubanza


kunkuramo mbere yo gutangira gukoresha igicuma kuko
ndarura. Fora ndi nde?
2. Ntuye ku bicu. Ngaragara mu kirere nk’umurongo uhese,
nkozwe n’amabara menshi atandukanye. Fora ndi nde?
3. Nsa n’umukara. Ndi umwanda uva ku mubiri iyo
umuntu yipyipyinyuye. Fora ndi nde?

Imbyiro Umukororombya Inshywa

14
Sakwe sakwe!

1. Inka yanjye nyikama igenda.


2. Karakuriza karakuruta wa duri we!
3. Bigirankana bya Bigeragezo yikoreye ibyo adashobora
kubara.
4. Kuki bagusura ukavuza induru?
5. Kwa Bukoco barakocagurana.

1. Uruyuzi. 2. Akanyarirajisho. 3.Umusatsi. 4. Imbwa imoka. 5. urusyo.

54
Icyumweru cya 8: pfy Pfy mvy Mvy ncw Ncw

1 Soma amagambo akurikira .

1. yarakapfakapfye 2. sincweza 3. ncweze

4. incwabari 5. yahomvomvye 6. ncweracwere

2 Soma interuro zikurikira.

1. Ncweze yahomvomvye kubera ikibazo gikomeye yari


afite.

2. Sincweza utaravanamo izo ncwabari.

3. Inka ya Semwishywa yarakapfakapfye bayiramiza amazi.

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


3 nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Umworozi yaribajije ati “.............”

55
4 Itegereze buri jambo uko usoma aka gakuru.

Akaga ka Nyirancwabari
Umunsi umwe amapfa yarateye, maze umupfakazi
Nyirancwabari aribwira ati “reka ncweracwere njye mu
ishyamba kurapfarapfa utwo nashyira mu nda”. Asigira
inka ye yakapfakapfye ubwatsi buhagije. Mu gihe yari
ahugiye mu gushakisha, akubitana n’impongo yahomvomvye
kubera urusaku rw’intare. Iyo mpongo yamuciyeho yiruka
iramuhutaza maze imupfyigiza ikirenge yikubita hasi. Aribwira
ati “reka ncweze noye gutaka, hato iyi mpongo itanyumva
ikagaruka ikampfyigiza umubiri wose.’’ Nyirancwabari
akomeza gucweza, kera kabaye arazanzamuka maze atora
akabando ke, asindagira asubira mu rugo.
Tondeka aya magambo ukore interuro nzima
hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
1. ncweracwere reka nahomvomvye nkomeze kuko bihagije.
2. isa ndabona inka banguka n’iyakapfakapfye kuko yawe.

1. Hitamo myw, pfy cyangwa ncw wuzuze aya


5 magambo hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
1. yakapfaka...e 2. si...eza 3. ...eracwere 4. ....eze

Hitamo interuro ijyanye n’ibivugwa mu nkuru


6 “Gaju ihura na Bihogo” uyandike mu ikayi yawe.

1. Mu nkuru, Gaju yahuye na Ncweze.


2. Ibanga rya Gaju ryari uko yari izi gukina umupira
w’amagaru.
3. Inkuru yarangiye Gaju irwana na Bihogo.

56
1 Ncweze n’umuryango we

Umunsi umwe, imvura yaraguye maze isenya ivomero umuryango


wa Ncweze wavomagaho.

57
3

Kwa Ncweze bamaze igihe kinini cyane babajwe no kubura


amazi meza yo kunywa no gukoresha mu rugo.

Inka zabo zari zarakapfakapfye ibyatsi bihagije, kubera kubura


amazi meza yo kunywa zirahorota.

58
5

Umugore wa Ncweze abona uko inka zabo zigiye kubagwa mu


maso, atangira guhomvomvwa. Yabonaga zitazakira pe!

Umwe mu bana ba Ncweze abonye nyina atangiye


guhomvomva, yiruka ajya gutabaza se. Aramubwira ati “tebuka
papa! Tebuka dore mama yahomvomvye kubera inka zacu!’’

59
76

Ncweze amubaza atangaye ati “ni byo?’’ Umwana ati “ni byo
rwose simbeshya.’’ Ncweze aribwira ati “sincweza ngo nihererane
iki kibazo reka ntabaze abaturanyi.”

Nuko atangira gutabaza abaturanyi be. Azenguruka ingo zose


baturanye abasaba ubufasha, bigeze aho na we atangira
guhomvomvwa.

60
9

Ibyo byose, abana n’umugore wa Ncweze barabirebaga. Nuko


baramwegera baramubwira bati “twahomvomvye bihagije, none
ahasigaye reka twikemurire ikibazo.”

10

Nuko Ncweze arababwira ati “ariko muzi ko ari byo!


Aho kugira ngo nkomeze ncweracwere, reka tugerageze
kwikemurira ikibazo.”

61
11

Nuko Ncweze, umugore we n’abana be bajya gukora


isuku kuri rya vomero, bongera kubona amazi meza.

12 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo


bikurikira:
1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?
2. Ni ikihe kibazo umuryango wa Ncweze wagize?
3. Kubera iki umugore wa Ncweze yahomvomvye?
4. Ni gute umuryango wa Ncweze wikemuriye ikibazo?
5. Iyi nkuru ikwigishije iki?
6. Hari ikibazo cyo kubona amazi no kuyafata neza ubona
aho utuye? Watanga izihe nama?

62
13
Uzuza interuro zikurikira wifashishije aya magambo:
incwabari, yahomvomvye, yakapfakapfye. Andika
interuro ubonye mu ikayi yawe.

1. Ncweze yagiye ku ishuri yambaye


………………………… maze abandi bana baramuseka.

2. Iyi nka ……………………………… none nyirayo


yabuze amazi yo kuyiha.

3. …………………………………….. ageze imbere


y’urukiko kubera ubwoba yari afite.

14
Sakwe sakwe!

1. Zenguruka duhure.

2. Biteganye bitazahura.

3. Abakobwa beza baranaga amajosi.

4. Babahaga akabando murwaye iki?

5. Nagutera amazi atemba ajya ruguru.

1. Umukandara. 2. Inkombe z’uruzi. 3.Urugoyi rw’ibishyimbo. 4. Ibishyimbo. 5. Umutobe mu muheha. bishingirirwa.

63
Icyumweru cya 9: mfw Mfw mvyw Mvyw ryw Ryw

1 Soma amagambo akurikira.

1. aryarywe 2. mpomvomvywa 3. Mfwati

4. yahomvomvywe 5. kuryarywa 6. imfwati

2 Soma interuro zikurikira.

1. Mfwati arahingisha imfwati ku musozi wa


Gahomvomvywa.

2. Reka kuryarywa n’uwo muhemu.

3. Ndahomvomvywa no kuba maze iminsi ndyarywa na


Mfwati ntabizi.

3 Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


nteruro hanyuma uyandike mu ikaye yawe.

Imbwa ya Semfwati yagiye ............

64
Soma agakuru gakurikira.
4 Mfwati yaryarywe na Bakame
Umunsi umwe, Mfwati yagiye guhaha kure cyane.
Mfwati amaze guhaha yikorera amahaho ye maze afata inzira
arataha. Agenda amasaha menshi, bigeze aho atura umutwaro
w’amahaho hasi, araryama arasinzira. Bakame imukubita
amaso iriyamira iti “ugahomvomvywa n’umunaniro bigeze aho
Mfwati we! Reka nkwakire ayo mahaho.” Nuko Mfwati ahereza
amahaho ye Bakame. Bakame iti “Mfwati we, komeza ube
wiruhukira aho, ngiye kukugereza aya mahaho yawe iwawe mu
rugo ngaruke kugutwara, dore urananiwe.” Mu mwanya muto,
Mfwati abona Bakame irarengana amahaho yayo iyijyanira mu
mwobo wayo. Nuko Mfwati ati “yooo! Naryarywe na Bakame
sinabimenya! Nakumenye, sinzongera kuryarywa nawe ukundi.’’
Nuko Mfwati asigara yimyiza imoso.
Tondeka aya magambo ukore interuro nzima
hanyuma uzandike mu ikayi yawe
1. Semfwati_yakubise_n’ubwoba_atangira_Mfwati
guhomvomvywa_ahita.
2. atakuyobya_kuryarywa_n’uwo_Sigaho_musaza.

Hitamo mfw, mvyw cyangwa ryw wuzuze aya


5 magambo hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
1. ...ati 2. kurya...a 3. guhomvo...a 4. i....ati

Ushingiye ku nkuru wasomewe mu ishuri,


6 hitamo igisubizo nyacyo maze wandike
inyuguti bijyanye mu ikayi yawe.
1. Semfwati yari atuye ku 2. Semfwati
musozi witwa gute? yahomvomvywaga n’iki?
a. Gahomvomvywa a. kuba wenyine.
b. Gahomvomvwa b. kubura imbwa ye.
c. Gahomvomvye c. gutinya abajura.

65
1 Mfwati na Bakame

Kera habayeho umugabo witwaga Mfwati.


Mfwati uwo, yari umuhinzi wa karoti.

66
3

Umunsi umwe, Mfwati yarazindutse afata isuka maze ajya


gusarura karoti yari yejeje, mu mucyamo. Agenda atekereza ku
buryo karoti ze azazigurisha akagura igare.

Mfwati ageze mu murima we, asanga karoti ze baraye


bazibye. Nuko atangira gusakuza no guhomvomvywa no
kutamenya uwamwibye.

67
5

Kuva ubwo, Mfwati yiyemeza kujya arara muri uwo murima.


Bugiye gucya, Mfwati abona Bakame irimo ikura karoti
yifashishije isuka ya majagu.

66

Mfwati yomboka buhoro buhoro kugeza ageze kuri Bakame.


Nuko arayifata, arayizirika, ayibaza impamvu ikura karoti zitari
izayo.

68
7

Bakame ihita itaka cyane iti “yebabaweee! Nagize ngo uyu


murima ni uwanjye. Mbabarira njye kukwishyura karoti zawe mu
murima wanjye uri hano hirya.”

Mfwati ati “oya ndakuzi uri indyarya, urabeshya, sinkeneye


kuryarywa na we.” Ariko Bakame ikomeza guhomvomvywa
n’ubwoba kugeza ubwo Mfwati yemeye kuyirekura.

69
9

Nuko Bakame ijya imbere, Mfwati arayikurikira. Bakame iteye


intambwe ebyiri, isimbukira mu bihuru byari aho hafi, yihishamo.

10

Mfwati ahita yirara muri ibyo bihuru kuyishakiramo. Yamaze


umunsi wose ayishaka ariko Bakame yo yari yagiye nk’ejo.

70
11

Mfwati abura Bakame atyo! Aribwira ati “urabona ngo


ndyarywe na Bakame koko!” Aherako yiyemeza gukomeza
kurarira umurima we.

Ibibazo byo kumva inkuru


12
Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru, subiza ibibazo
bikurikira:
1. Ni bande bavugwa muri iyi nkuru ?
2. Mfwati yari muntu ki?
3. Byagenze bite ubwo Mfwati yasangaga Bakame mu
murima we?
4. Ni hehe Bakame yacikiye Mfwati?
5. Ni irihe somo Mfwati yakuye kuri Bakame?
6. Wowe se hari icyo wungukiye kuri iyi nkuru? Kivuge kandi
usobanure.

71
13 Uzuza interuro zikurikira wifashishije aya
magambo:

1. imfwati 2. yaryarywe 3. ahomvomvywa.


Andika interuro ubonye mu ikayi yawe.

1. Semfwati …………………………….. na bakame.


2. ………................. zanjye zimfasha mu mirimo
itandukanye y’ubuhinzi.
3. Umujura bamubwiye kwisobanura………………………
n’isoni z’abari bamuri iruhande.

14
Sakwe sakwe!

1. Hakurya mu gihuku.

2. Mugongo mugari mpekera abana.

3. Nyiramakangaza ngo mutahe.

4. Nagutera umugabo uhinga ntasarure.

1. Ikizu kitagira abantu. 2. Igitanda. 3.Imbeho ku rugi. 4. Imbaragasa.

72
Isuzumabumenyi

1. Soma amagambo akurikira.

1. inshyi 2. nshushanye 3. nshwekure

4. gushyushywa 5. ntyariza 6. indyoshyandyo

7. injwengegeri 8. aranshwiragiza 9. winsyigingiza

10. imfwati 11. kurumbywa 12. imbyiro

13. inshywa 14. gukarishywa 15. kumvwa

16. incyamuro 17. gukarabywa 18. arampyipyinyura

19. impwempwe 20. ncweracwere

2. Soma interuro zikurikira.

1. Nshimiye yaranshwaratuye kuko nari namukubise inshyi


eshatu.
2. Mu giti cy’iwacu haba inkware nyinshi cyane.

3. Uyu mugabo arahomvomvywa n’ubuhemu bwe.

4. Ibi bishyimbo bigiye kumywa n’izuba kubera kutavomererwa.

5. Sincweza ntamenye impamvu inka zanjye zakapfakapfye.

73
3. Tondeka iyi migemo ukore amagambo maze
uyandike mu ikayi yawe.

1. rywa - ku - rya 6. yi - mbye - i 11. mwi - u - shywa

2. ncyu- ro - i 7. si - i - mpyi 12. mfwa - se - ti

3. ru - mpwe - i - me 8. shyu - nshyu - i 13. ndyu - ho - me

4. ba - ki - njwa 9. za - i - ntyo 14. ju - ku - bywa - ju

5. bi - ndya - i - ti 10. ncyu - si - mvwa 15. ya - rywe - rya

4. Tondeka aya magambo ukore interuro maze


uzandike mu ikayi yawe.

1. za - Inka - zarakapfakapfye - Ncweze.

2. Nyirinkwaya - inshyushyu - mu - aranywera - gikari.

3. Senjwiri - kwinjwa - yanze - no - n’abahemu - kuryarywa.

4. maze - Bamufatiye - atangira - mu - cyuho - guhomvomvwa.

5. n’ubujiji - yahombywaga - Nyiranshywa - bwe.

5. Uzuza amagambo akurikira, wifashishije


kimwe mu bihekane wize muri iki gihembwe.
Andika amagambo ubonye mu ikayi yawe.

1. Rwi......avu 6. guse......a 11. si....eza

2. ara.....ibuje 7. umukororo....a 12. urahomvo.....a

3. ara.....ipfinyuye 8. yarakapfaka....e 13. Se.....ati

74
Imbonerahamwe y’ibihekane byizwe mu mwaka wa 3, igihembwe cya 1.
nshy nkw nsh njw ndy nty

inshyimbo inkware Nshimiye injwiri indyoshyandyo intyabire

mpy mpw nsy mvw byw ncy

impyiko impwerume insyo kumvwa gukarabywa incyamuro

75
shyw nshw myw nshyw mbyw pfy

umwishywa yanshwaratuye kumywa inshywa kurembywa yakapfakapfye

mvy ncw mfw mvyw ryw

yahomvomvye ncweracwere imfwati urahomvomvywa kuryarywa


Igihembwe cya 2
Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu gihembwe cya mbere

1
Umwitozo 1: Soma amagambo akurikira.
1. Semwishywa 2. inshingano 3. Mpyature
4. gukarabywa 5. ncweze 6. yanshwaratuye
7. Nyirambyeyi 8. inshishi 9. guhomvomvwa
10. koshywa 11. kurumywa 12. sincyumvwa
Umwitozo 2: Soma interuro zikurikira.

1. Nshunguyinka yasanze inshishi mu nzu y’inkwavu ze


arazirukana.
2. Ncweze yanshwanyagurije imyenda ihinduka incwabari.
3. Mfwati arahomvomvywa no kubura inshyushyu.
Umwitozo 3: Soma mwandiko ukurikira

Ibihembo bishimishije
Twari mu ishuri tumaze kwiga isomo ry’Ikinyarwanda,
maze tubona umuyobozi w’ikigo arinjiye. Tumaze
kumusuhuza aratubwira ati “mbazaniye inkuru nziza,
ngaho nimwiyumvire: ikigo cyacu ni cyo cyatoranyijwe
guhagararira ibindi mu mikino ngororamubiri, izahuza
abana bo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Duhanzwe
amaso n’igihugu cyose, ubu hari abatoza boherejwe
n’ubuyobozi bw’Akarere kacu ngo badufashe kuryitegura.”
Koko rero, imyiteguro yahise itangira. Umwana twigana
witwa Sugira aba ari we werekana ubuhanga buhanitse.
Igihe cyarageze yurira indege aherekejwe n’umwarimu wacu.
Agezeyo, yitwara neza, yegukana umwanya wa mbere.
Yahembwe umudari wa Zahabu n’ibindi bihembo bishimishije
ku buryo ubu agenda ku igare yivaniyeyo.

Bifatiye kuri BAKAME Edition (2010), Ikinyarwanda: Igitabo cy’ikibonezamvugo cy’amashuri


abanza n’ayisumbuye, urupapuro rwa v.

79
2 Umwitozo wa 1: Soma agakuru gakurikira.

Sinzongera kuryamira

Musoni yagiraga ingeso yo kuryamira. Umunsi umwe, izuba


rimurasiraho akiryamye, nuko abaduka yiruka, yihumura
mu maso ajya ku ishuri. Hari mu gihe cy’ibizamini bisoza
igihembwe cya mbere. Ageze ku ishuri asanga abandi
banyeshuri barangije ikizamini cya mbere. Ibyo byatumye
agira amanota mabi cyane, maze aba uwa nyuma.
Abanyeshuri bose baramuseka, umwarimu n’ababyeyi
be baramugaya cyane. Kuva ubwo, Musoni aribwira ati
“guhera ubu, sinzongera kuryamira.” Musoni atangira
kwigana umwete, mu gihembwe gikurikiyeho, Musoni agira
amanota meza cyane.

Umwitozo 2: Tondeka aya magambo ukore


interuro zumvikana hanyuma uzandike mu
ikayi yawe.

1. kugura Nyanshya Rwinkwavu Nshimiye inshyushyu na


bagiye i.

2. ibihingwa Mpyorero kubagara ye incyamuro yajyanye .

80
3 1. Cisha urutoki mu nyuguti zikurikira
hanyuma uzandukure unoza mu ikayi yawe.

a o m n r A O M N R
2. Andika mu mukono amagambo atatu
yiganjemo izi nyuguti (a o m n r).
3. Soma amagambo n’interuro bikurikira.
amara arore Ana
amata ararora Rora
4. Andukura amagambo n’interuro bikurikira
mu ikayi yawe unoza.
a. Rara Rarama Rora
b. Marara ararana na Marina.
c. Ana arara arira.
4 1. Cisha urutoki mu nyuguti zikurikira
hanyuma uzandukure unoza mu ikayi yawe

d g c e u D G C E U
2. Andika mu mukono amagambo atatu
yiganjemo izi nyuguti (d g c e u).

3. Soma amagambo n’interuro bikurikira.


Domina Ema Garu
Urareba Ndora na Ema mu gacaca?
Maga adoda amagodora.
4. Andukura interuro zikurikira mu ikayi
yawe unoza.
a. Mugarura aragura urudodo.
b. Dore umugano muremure.

81
5 1. Cisha urutoki mu nyuguti zikurikira hanyuma
uzandukure unoza mu ikayi yawe.

l t i h f L T I H F
2. Andika mu mukono amagambo atatu yiganjemo
izi nyuguti (l t i h f).

3. Soma amagambo n’interuro bikurikira.

Juru Liberata

Higiro aratera ibiti mu murima wa Temahagari.

Furaha ari hafi ya Imena.


4. Andukura interuro zikurikira mu ikayi yawe
unoza.
a. I Jari hari umunara wa Radiyo Rwanda.
b. Hitimana atahane na Liberata.

6 1. Cisha urutoki mu nyuguti zikurikira hanyuma


uzandukure unoza mu ikayi yawe.

s y h p b S Y H P B
2. Andika amagambo atatu yiganjemo izi nyuguti
(s y h p b).
3. Soma amagambo n’interuro bikurikira.
Huye Sangano Igiraneza Yankurije
Birori na Mahoro bagiye i Shyanda.
Papiyasi na Yohani ni abana bubaha.
4.Andukura amagambo n’interuro bikurikira mu
ikayi yawe unoza umukono.
Byimana Perusi Bahati
a. Sigaho gusya ibigori bitumye.
b. Yakobo na Piyo batuye i Samuduha.

82
7 1. Cisha urutoki mu nyuguti zikurikira
hanyuma uzandukure unoza mu ikayi yawe.

k v w z K V W Z

2. Andika amagambo atatu yiganjemo izi


nyuguti (d g c e u).

3. Soma amagambo n’interuro bikurikira.

Inkwavu kuvuzwa guhovwa

Kakuze na Vanesa bavuye muri Tanzaniya.

Wiriyamu na Zahara bahuriye kuri Zoko.

4. Andukura interuro zikurikira mu ikayi


yawe unoza.

a. Kubeshya no kwiba ni zimwe mu ngeso mbi.


b. Shyaka na Nshimiye barasarura ingano.
c. Vuguziga, Kankwanzi na Wihogora biga i Zaza.

83
Icyumweru cya 2: Ubucuti

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. Semfwati 2. intyabire 3. indyarya


4. kumvwa 5. kuyobywa 6. inshywa
7. guhomvomvywa 8. guhombywa 9. yaranshwaratuye
10. intyoza 11. injwiri 12. yakapfakapfye
a) Urahomvomvywa n’iki?
b) Umusatsi w’injwiri urushya kuwusokoza.

1 a. Koresha amagambo akurikira mu nteruro:

1. kumwenyura 2. ikiziba 3. bamushungereye

b. Hitamo interuro zijyanye n’ibyabaye kuri


Nyiramana mu nkuru “Incuti magara”,
hanyuma uzandike mu ikayi yawe.
1. Nyiramana afite imyaka icumi.
2. Nyiramana abana na nyina Mukankusi.
3. Nyiramana yigana na Simoni na Mukamisha
4. Incuti y’amagara ya Nyiramana ni Makuza.

84
2 1. Andukura izi nyuguti mu ikayi yawe
hanyuma ushake amagambo 3 ziganjemo.

a o m n r A O M N R

2. Andika amagambo akurikira mu mukono


mu ikayi yawe.
1. Mama 2. Amani 3. omora 4. ararora

3. Andika iyi nteruro mu ikayi usimbuza


ijambo riciyeho akarongo irindi bivugwa
kimwe.

1. Mpereza iyo ndyankwi njye gusenya inkwi duteke


ibishyimbo.
2. Nyiramana yanejejwe no kubona incuti ye y’amagara.

4. Andika aya magambo mu ikaye,


wifashishije akambi, huza buri jambo n’iryo
bivuga kimwe.

kwishima kumwenyura
guseka gucudika
kurya kunezerwa
gukundana gufungura
imvugakimwe impuzanyito

85
3 Ifashishe buri jambo muri aya, maze ukore
interuro hanyuma uzandike mu ikayi.
1. incuti magara 2. uguhangayikira 3. turasabana

Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi


nteruro hanyuma uyandike mu ikayi.
Nyiramana ntabwo yari azi incuti magara ye iyo ari yo.
Hanyuma .......

4 Ifashishe amagambo akurikira, wandike


agakuru kagufi k’ubucuti.
1. incuti 2. guseka 3. kwishima
4. gukundana 5. gusabana 6. gushimira

5 Soma interuro zikurikira witonze hanyuma


utoranyemo izihuye n’ibivugwa mu nkuru
“Incuti magara” uzandike mu ikayi yawe.
1. Incuti magara ntishobora kugutenguha.
2. Incuti nyancuti ushobora kuyibitsa ibanga.
3. Si byiza gucudika n’umuturanyi.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru ‘’Incuti


yanjye’’, soma ibibazo bikurikira wandike
ibisubizo mu ikayi.
1. Byiringiro na Niyoncuti bahuriye he? Icyo gihe bakoraga
iki?
2. Ni iki kigaragaza ko Byiringiro na Niyoncuti ari incuti?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku buryo


wayuzuza maze uyandike mu ikayi yawe
Umunsi umwe, Kamana na Karara bari bagiye ku ishuri.
Bageze mu nzira .........................................................................

86
1 Incuti yanjye

Muraho, nitwa Byiringiro. Mfite imyaka icyenda kandi nishimira


kugira incuti cyane. Incuti ni nziza mu buzima. Zifatanya nanjye
mu byishimo cyane cyane ku isabukuru yanjye y’amavuko. Iyo
mbabaye na bwo ziza kumpumuriza.

87
3

Mu biruhuko bishize, nabonye incuti nshya. Iyo ncuti, yitwa


Niyoncuti. Twahuriye mu masomo ya nimugoroba twigira
kwa mwarimu Nsengiyumva

Niyoncuti nanjye, twiga mu bigo bitandukanye ariko ibyo bigo


biregeranye. Abanyeshuri b’ibigo byacu byombi bakunze guhurira
mu mikino no mu marushanwa yo gusoma no kwandika ndetse
n’imibare.

88
5

Twembi, twiga mu mwaka wa gatatu. Niyoncuti atsinda cyane


Ikinyarwanda kurusha ibindi, ariko njyewe ntsinda imibare
cyane.

Rimwe na rimwe, ngira ingorane mu gukora imikoro yo mu rugo


y’isomo ry’Ikinyarwanda. Niyoncuti na we ajya agira ingorane
mu gukora imikoro yo mu rugo y’imibare.

89
7

Jye mufasha gukora imikoro ikomeye y’imibare, na we


akamfasha gukora imikoro ikomeye y’Ikinyarwanda. Twembi
twungurana ubumenyi kandi byatumye turushaho kuba
abahanga mu mashuri twigamo.

Iyo turi kumwe, dukunda gukina imikino myinshi. Dukina umupira


w’amaguru, ubundi tugakina kwihishana. Antumira kenshi mu birori
by’iwabo kandi nanjye iyo iwacu habaye umunsi mukuru simwibagirwa.
Ubucuti bwacu bwatumye n’ababyeyi bacu bamenyana na bo baba incuti.

90
9

Niyoncuti, narangiza kwiga arifuza kuzaba umunyabukorikori,


akajya yihangira imirimo. Naho jyewe, ndifuza kuzaba
umuganga. Tuzabigeraho kuko dufite ubushake.

10 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,


subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa muri iyi nkuru?


2. Ni ryari Byiringiro yabonye incuti nshya?
3. Ni iki gitandukanya Byiringiro na Niyoncuti?
4. Ni gute abo bana babiri buri wese afasha undi?
5. Ni gute inkuru irangira ?
6. Ujya wegera bagenzi bawe ngo mufatanye
gusobanukirwa n’amasomo? Vuga uko mubyitwaramo

91
Icyumweru cya 3: Ikinyabupfura

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. inshywa 2. yahomvomvye 3. imfwati


4. inshyi 5. intyoza 6. impyisi
7. kuryarywa 8. impwempwe 9. kumvwa
10. kwinjwa 11. Ncweze 12. yanshwaratuye
a) Jya wirinda kwinjwa no kuryarywa n’abantu b’indyarya.
b) Kuba intyoza mu kuvuga bituma abo ubwira bakumva
bashishikaye.

1 a. Andika interuro 3 ukoresheje amagambo


akurikira:

1. bucura 2. ikinyabupfura 3. ibihaza

b. Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu


nkuru “Uko Mahoro yize ikinyabupfura,”
uzandike mu ikaye yawe
1. Ubwo se wa Mahoro yamusabaga kujya kugaburira
ihene n’inkoko, Mahoro yahise ajyayo yihuta.

2. Ubwo nyina wa Ndahayo na Muneza yabasabaga


kujya gufasha se gusarura ibihaza, bahise bihutira
kujyayo.

3. Nyuma yo kwanga gufasha abandi inshuro nyinshi,


Mahoro yafashe igihe cyo kwitekerezaho no
guhindura imico ye.

92
2 1. Andika izi nyuguti mu ikayi yawe hanyuma
wandike amagambo 3 ziganjemo.

d g c e u D G C EU

2. Andika mu mukono mu ikayi yawe


amagambo n’interuro bikurikira.
Ndori umucanga
Cacana aradoda amagodora.
3. Simbuza imbusane y’ijambo riciyeho
akarongo. Hanyuma wandukure interuro
wabonye mu ikaye yawe.
1. Uyu mugore afite amafaranga menshi cyane.
2. Genda wihuta uzamuke uriya musozi imvura itaragwa.
4. Andukura aya magambo wifashishije
akambi gahuza buri jambo n’imbusane
yaryo.
se kugurisha
kugura kibi
umuhungu nyina
cyiza umukobwa
ubushyuhe ubukonje

Kora interuro eshatu wifashishije amagambo


3 akurikira. Uzandike mu ikayi.
1. ikinyabupfura 2. gusuzugura 3. gufasha
Uhereye ku nkuru, uzuza iyi nteruro hanyuma
uyandike mu ikaye.
Uko ni ko Mahoro yize ......

93
Wifashishije amagambo akurikira andika mu
4 ikaye agakuru kagufi ku kinyabupfura.

1. ikinyabupfura 2. gushimira 3. kwitwararika


4. gufasha 5. kubaha 6. kwitaho

Soma interuro zikurikira witonze hanyuma


5 uvuge “yego” cyangwa “oya”. Andika izo
nteruro mu ikayi yawe.

1. Si ngombwa kubaha ababyeyi n'abaturera.

2. Ikinyabupfura ni umuco mubi cyane.

3. Imfura yubahiriza amasezerano.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


“Munganyinka yahinduye imyifatire,” subiza
ibibazo bikurikira wandike ibisubizo mu
ikayi .
1. Murerwa na Munganyinka bari bahuriye ku ki? Bari
batandukaniye ku ki?
2. Munganyinka byamugendekeye bite mu mpera y’iyi
nkuru?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku


buryo wayuzuza maze uyandike mu ikayi
yawe
Buri gihe iyo Mahoro .........................................................................
.................................................................................................................
.................................................................................................................
.................................................................................................................

94
1 Munganyinka yahinduye
imyifatire

Murerwa na Munganyika ni impanga. Ku isura, barasa cyane


ku buryo abantu bashobora kubitiranya. Nyamara imyifatire
yabo iratandukanye cyane.

95
3

Ku ishuri, Munganyinka yari azwiho kuba inkubaganyi kandi


nta kinyabupfura yagiraga. Iyo yakosaga, ntiyashoboraga
gusaba imbabazi. Ntiyashoboraga kandi gushimira umugiriye
neza. Murerwa we ariko, yari azwiho kuba umwana
wubaha, ufite imico myiza.

Igihe kimwe, ku ishuri bashatse gutora umunyeshuri wahagararira


abandi. Yaba Munganyinka, yaba Murerwa, bombi biyamamariza
uwo mwanya.

96
5

Nyuma y’amatora, abanyeshuri bose bari bafite amatsiko yo


kumenya uwatowe.
Fora hatowe nde?

Nuko umuyobozi w’ikigo aratambuka, yigira ahirengeye,


atangaza uwatsindiye guhagararira abandi banyeshuri. Aravuga
ati “umunyeshuri watsinze ni Murerwa Mariya.”

97
7

Abanyeshuri bose bakomera amashyi icyarimwe. Nuko basubiramo


bishimye baririmba bati “Murerwa! Murerwa! Murerwa!”
Munganyinka abibonye, araceceka, aratuza.
Mu mutima we, yatekerezaga impamvu Murerwa atsinze. Maze
Munganyinka atera agatoki hejuru asaba kugira icyo avuga,
aratambuka ajya imbere. Bose bibazaga icyo Munganyinka agiye
kuvuga.

Munganyinka ageze imbere arahindukira areba abanyeshuri


maze ababwira mu ijwi rituje ati “banyeshuri bavandimwe,
mpagaze hano kugira ngo mbashimire uburyo mwashishoje mu
gutora Murerwa ngo ajye aduhagararira. Mboneyeho akanya
ko kumushimira.”

98
Ibibazo byo kumva inkuru
9 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,
subiza ibibazo bikurikira:
1. Ni ba nde bavugwa muri iyi nkuru?
2. Ni iki cyatandukanyaga abo bana bombi, Murerwa na
Munganyinka?
3. Ni nde watsinze mu matora y’umunyeshuri uhagarariye
abandi? Kubera iki?
4. Ni gute Munganyinka yitwaye abonye ko amaze gutsindwa
mu matora?
5. Iyi nkuru ikwigishije iki?

10
Sakwe sakwe!

1. Nagutera ikijengajenge igihumbirajana wakimenya


nkaguhemba.

2. Abana banjye bangana bose.

3. Mfite umugozi ntiwawusenyera ngo uwuzuze.


.
4. Abana banjye bikwije impindu.

1. Inyenyeri 2. Ifundi 3. Inzira 4. Imirizo y’imbeba

99
Icyumweru cya 4: Uburenganzira n’inshingano by’abana

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. uburenganzira 2. inshingano 3. imyenda


4. kwishima 5. umuryango 6. ikirere
7. ingirakamaro 8. nimutwigishe 9. inzara
10. amashyamba 11. ntibisanzwe 12. umwana

Uburenganzira n’inshingano z’umwana bihera mu muryango


arererwamo.

1 a. Hitamo interuro zijyanye n’uburenganzira


bw’abana uyandike mu ikaye.
1. Umwana w’umukene nta burenganzira afite bwo kwiga.
2. Umwana wese afite uburenganzira bwo kurererwa mu
muryango.
3. Abana bemerewe kuvuga ibyifuzo byabo.
4. Umwana wese afite uburenganzira bwo kuvuzwa.

b. Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa


ku nshingano z’abana mu mwandiko
uyandike mu ikaye.

1. Umwana wese afite inshingano yo gufata neza


ibikoresho byo mu ishuri no mu rugo.

2. Umwana nta nshingano agira.

3. Umwana wese afite inshingano yo kugira


ikinyabupfura no kubaha abantu bose.

100
2 1. Andika izi nyuguti mu ikayi yawe hanyuma
wandike amagambo 3 ziganjemo.

l t j i f L T J I F
2. Andika mu mukono mu ikaye interuro
ikurikira.
Jeraridina arakora umukoro mu rugo.
3. Uzuza interuro zikurikira ukurikije amagambo
yatanzwe maze uzandukure mu ikaye.
a) kurira b) ibitekerezo c) amarira d) kubaza e) imirimo
1. Nimuhoze abana, mubarinde...............
2. Abana bemerewe .............. ibyo batumva.
3. Abana bafite uburenganzira bwo kuvuga ..... byabo.
4. Abana bagomba kurindwa .... ivunanye.

1. Kora interuro ebyiri ukoresheje ibisobanuro


3 bibiri bitandukanye bya buri jambo mu magambo
akurikira.

1. gushima 2. inkoko 3. ikirere 4. isoko


2. Andika uyu mwandiko maze ugende wuzurisha
ahari utudomo amagambo akwiye (mukoro,
arwaye, akabafasha, Mutoni, ishuri)
Mutoni ni umwana w’imyaka icyenda. Mutoni yubaha ababyeyi
be cyane kandi ................ mu murimo inyuranye. Mbere yo kujya
ku..........., abanza gukubura mu rugo no ku muharuro. Ababyeyi
ba ............... na bo bamwitaho bihagije. Iyo .............. baramuvuza,
bamufasha mu ............. wo mu rugo n’ibindi n’ibindi.

101
Koresha amagambo akurikira uhimbe
4 agakuru gato ku burenganzira bw’abana
n’inshingano zabo, hanyuma ukandike mu
ikaye.

1. inshingano 2. gushima 3. urukundo


4. inzara 5. isi 6. ababyeyi

Ukurikije ibivugwa mu nkuru


5 “Uburenganzira n’inshingano by’abana.’’
hitamo igisubizo gikwiye ucyandike mu
ikaye.
1. Mu burenganzira bw’abana harimo:
1. Kurererwa mu muryango.
2. Kujyanwa mu ntambara.
2. Mu nshingano z’umwana harimo:
1. Gufata neza ibikoresho by’ishuri.
2. Guhinga no korora amatungo.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru “Incuti


eshatu n’udukwavu dutatu”, soma ibibazo
bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Vuga amazina y’abantu n’inyamaswa bivugwa muri iyi
nkuru?
2. Ni iki cyatumye Manzi na Cyizere bahindura uburyo
bafataga udukwavu twabo?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku


buryo wayuzuza maze uyandike mu ikayi
yawe
Umwana afite uburenganzira bwo ..................................................
.................................................................................................................

102
1 Incuti eshatu n’udukwavu
dutatu

Habayeho incuti eshatu, Manzi, Cyizere na Teta. Abo bana


uko ari batatu, bagiye ku isoko kugura udukwavu two korora.
Agakwavu ka Manzi kitwaga Byatsi. Agakwavu ka Cyizere
kitwaga Kimuri, naho agakwavu ka Teta ko kakitwa Matwi.

103
3

Umunsi umwe, utwo dukwavu twashatse aho turyama ngo


dusinzire. Nuko Manzi afata agakwavu ke kitwaga Byatsi,
agashyira mu kazu, agafubika akaringiti gato. Cyizere we, afata
agakarito gashaje kacitse, ashyiramo akaringiti kacikaguritse
maze afubika ka gakwavu ke kitwa Kimuri. Naho Teta we, afata
ka gakwavu ke Matwi, agasasira neza, akorosa uburingiti bwiza
bushyushye.

Twa dukwavu twaje kugira inzara n’inyota. Nuko Manzi ajya


gushaka amashu na karoti ahereza agakwavu ke, ariko yibagirwa
kugaha amazi yo kunywa. Cyizere we, aha agakwavu ke amazi
nyamara yibagirwa kugaha imboga. Naho Teta we, ashaka amashu
na karoti bitoshye hamwe n’amazi meza abiha agakwavu ke.

104
5

Nyuma yaho, twa dukwavu dutatu, Byatsi, Kimuri na Matwi


twashatse gukina no kwidagadura. Manzi yibagirwa kurekura
agakwavu Byatsi. Cyizere we, ntiyabona umwanya uhagije wo gukina
n’agakwavu ke. Naho Teta we, ku mugoroba nyuma y’amasomo
yakinaga n’agakwavu ke Matwi, maze kakishima cyane.

Umunsi umwe, Manzi, Cyizere na Teta baganira ku dukwavu twabo.


Nuko Manzi aravuga ati ‘‘agakwavu kanjye, ntabwo kishimye.
Karicara kakigunga kandi nkabona kababaye.’’ Cyizere na we ati
“nanjye, agakwavu kanjye kanze kurya no gukina.’’ Naho Teta we,
aravuga ati ‘‘agakwavu kanjye, nta kibazo gafite, kuko karya neza,
karyama neza kandi kagakina neza.’’

105
7

Manzi na Cyizere bataha batekereza kuri Teta n’agakwavu


ke. Bibaza impamvu udukwavu twabo Byatsi na Kimuri twari
tubabaye, naho agakwavu Matwi ko kagahora kishimye. Nuko
biyemeza kujya kwa Teta kureba uko agakwavu Matwi kari
kabayeho.

Manzi na Cyizere babona agakwavu Matwi kari mu buriri


bushashe neza, karya ibiryo byiza, kanywa amazi meza. Babona
kandi Teta akina n’agakwavu ke.

106
9

Kuva icyo gihe Cyizere na Manzi basobanukirwa n’uko bagomba


gufata neza udukwavu twabo. Nuko bakajya badusasira neza,
bakatugaburira amazi meza n’ibyatsi byiza.

Ibibazo byo kumva inkuru


10
Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,
subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Ni iki incuti eshatu zaguze ku isoko?
3. Ni gute buri wese yitaga ku gakwavu ke?
4. Byagendekeye bite twa dukwavu dutatu?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Ujya ugisha inama bagenzi bawe cyangwa
ukabareberaho kugira ngo urusheho gutunganya ibyo
ukora? Niba ari yego, vuga inama bakugiriye cyangwa
icyo wabungukiyeho. Niba ari oya, vuga icyo wumva
wagishaho inama.

107
Icyumweru cya 5: Gukunda igihugu

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. abanyeshuri 2. ibirunga 3. urugendoshuri


4. asanzwe 5. Mucyo 6. igikorwa
7. yahimbye 8. amahirwe 9. intwari
10. indirimbo 11. Rwanda 12. cyanjye
a) Mu rugendoshuri Mucyo yahimbye indirimbo yo kurata ibyiza
by’u Rwanda.
b) Abanyeshuri na bo bashobora gukora ibikorwa by’ubutwari
biri ku kigero cyabo.

1 1. Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa kuri


Mucyo mu mwandiko “Nkunda igihugu
cyanjye”, hanyuma uzandike mu ikaye yawe.

1. Mwarimu wa Mucyo yitwaga Mugabo.


2. Mucyo n’abana biganaga, binjiye mu modoka bazi neza
aho bagiye.
3. Mucyo yakomeje kwibaza igikorwa cy’ubutwari
yakorera igihugu cye. Mucyo yagize ubwoba bw’ingagi.
4. Mucyo yiyemeje guhimba indirimbo ivuga ibyiza bitatse
u Rwanda.

2. Andika interuro ukoresheje amagambo


akurikira:

1. ubutwari 2.ibikorwa 3. kwitangira 4. abandi.

108
2 1. Andika izi nyuguti mu ikayi yawe hanyuma
wandike amagambo 3 ziganjemo.

s y h p b S Y H P B
2. Andika mu mukono mu ikayi interuro
ikurikira.

Abarimu bacu badutoje gukorera igihugu cyacu.

3. Kora interuro ebyiri ebyiri ukoresheje


ibisobanuro bibiri bitandukanye bya buri
jambo mu magambo akurikira, hanyuma
uzandike mu ikaye yawe.
1. gutera 2. gusoma 3. inzobe 4. imigozi

3 1. Andika izi nteruro mu ikaye yawe wuzurisha


amagambo akurikira ahari utudomo:
a) ingagi b) indirimdo c) intwari d) ibirunga e) kumwenyura
1. Mucyo yitegereje ibyo yabonaga maze atangira ..............
2. Abanyeshuri bose batashye baririmba.................Mucyo
yabigishije.
3. Abanyeshuri bose bifuzaga kwifotozanya n’...............
4. Ku munsi w’..........., abanyeshuri bavuze imivugo
n’indirimbo.
5. Babonye ingagi muri pariki y’................

2. Uhereye ku bivugwa mu nkuru “Nkunda


igihugu cyanjye”, andika interuro eshatu
uvuga ibintu bitandukanye abana babonye
mu rugendoshuri.

109
4 Koresha amagambo akurikira uhimbe
agakuru ku gukunda igihugu.
1. Kurwanya isuri 2. Isuku 3. amahoro
4. Umutekano 5. ibidukikije 6. umurimo

5 Andika mu ikayi uyu mwandiko wuzurisha


ahari utudomo amagambo utoranyije muri
aya akurikira:
1) mukerarugendo 2) pariki y’ibirunga 3) gutembera
4) imivugo 5) gusura 6) imodoka 7) Mugabo 8) ubutwari

U Rwanda ni igihugu gitatswe n’ibyiza byinshi. Kubera


iyo mpamvu, ba ....................bakunda kuza ........... imisozi,
imigezi, amashyamba tutibagiwe na ...................kuko ibamo
ingagi zitaba ahandi. Umunsi umwe, mwarimu .........
yatumije .............yo gutwara abanyeshuri be, nuko bajya
gusura ingagi. Bose barishima, ku buryo biyemeje guhimba
............... itaka ibyiza by’u Rwanda.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


“Dukunda igihugu cyacu”, soma ibibazo
bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi.

1. Muhire na Mahirwe bari batoranyirijwe kujya gukora iki


kuri sitade Amahoro?
2. Vuga ibintu bitatu bigaragara mu muvugo wa Muhire na
Mahirwa biranga gukunda igihugu.

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku buryo


wayuzuza maze uyandike mu ikayi yawe.

Kuko nkunda igihugu cyanjye...............................................


.....................................................................................................
.....................................................................................................

110
1 Dukunda igihugu cyacu

Umunsi umwe, hari habaye umunsi wo kwizihiza ubwigenge


bw’igihugu. Ibirori byari byabereye kuri Sitade Amahoro.
Muhire na Mahirwe bari batoranyijwe ku ishuri ryabo kujya
guhagararira abandi bana muri ibyo birori.

111
3

Nuko igihe kigeze, Muhire na Mahirwe baratambuka bajya


ahateguwe. Bari bambaye neza, bacyeye. Batangira kuvuga
umuvugo wabo mu ijwi ryiza riranguruye bagira bati
‘‘Dukunda igihugu mu gihe dufatanya mu gukora ibikorwa
byiza bigiteza imbere.’’

Dukunda igihugu mu gihe dukunda ibyiza bigitatse.

Dukunda igihugu mu gihe twita ku bidukikije byose,


tukabirengera, tugatera ibiti.

112
5

Dukunda igihugu mu gihe turengera umuco wacu.

Dukunda igihugu, turengera amateka yacyo.

46

Dukunda igihugu mu gihe dukora isuku aho dutuye.

Dukunda igihugu mu gihe dufasha bagenzi bacu bagwiririwe


n’ibyago.

113
7

Dukunda igihugu mu gihe duharanira umutekano n’ubusugire


bwacyo.

Dukunda igihugu mu gihe tukirinda abagizi ba nabi.

48

Dukunda igihugu mu gihe twubaha ababyeyi n’abarezi bose


n’indirimbo yubahiriza igihugu cyacu.

Dukunda igihugu mu gihe dufasha abayobozi bacu mu


miyoborere no mu gukemura ibibazo.’’

114
9

Barangije umuvugo, sitade yose iriyamirira. Amashyi y’urufaya


ngo kacikaci!
Ibihembo bibasesekaraho, ababafotora baracicikana, umunsi
mukuru uba akataraboneka.

10
Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,


subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Inkuru yabaye ryari?
3. Ni hehe buri wese yagiye mu munsi mukuru?
4. Ni ibihe bikorwa bijyanye no gukunda igihugu
abana bavuze mu muvugo?
5. Ni gute iyi nkuru irangira?
6. Hari ibikorwa wumva byiza wumva wakorera
igihugu cyawe? Bivuge.

115
Icyumweru cya 6: Ubutwari

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. Yahembwe 2. ibikorwa 3. byaramushimishije


4. amashyi 5. umunyamahirwe 6. amasiganwa
7. amajwi 8. ubutwari 9. ibihembo
10. kwiruka 11. benshi
Kagabo yagaragaje ubutwari mu kwihangira umurimo ahembwa
amafaranga menshi.

1 Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa


kuri Semana uzandike mu ikayi.

1. Semana yari afite akaguru kamwe, akandi karacitse.

2. Nyina wa Semana yibwiraga ko umwana we ari


umunyamahirwe.
3. Iyo Semana yumvaga abantu bavuga ku kuguru kwe,
yacikaga intege.
4. Semana yiyemeje kujya mu masiganwa nk’abandi bana.

5. Semana we ntiyabonye ibihembo.

116
2 1. Andika mu mukono mu ikayi izi nyuguti hanyuma
wandike amagambo 3 ziganjemo.

k v w z K V W Z

2. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


wandukure interuro zikurikira mu mukono mu ikayi
yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

a. Kuba intwari ntibigombera imyaka myinshi.


b. Gufasha abandi ni igikorwa cy’ubutwari.

3. Koresha amagambo akurikikira ukore interuro,


hanyuma uzandukure mu ikaye yawe ukoresheje
utwatuzo.

1. amahirwe 2. ubutwari 3. amasiganwa

3 1. Shaka mu nkuru impuzanyito z’amagambo akurikira


hanyuma uyakoreshe mu nteruro. Andika izo nteruro
mu ikaye.

a. ishimwe b. gusoza

2. Uhereye ku bivugwa mu nkuru “Ubutwari bwa


Semana”, uzuza interuro ikurikira uyandukure mu
ikayi yawe.

Semana we yumvaga ari umunyamahirwe kuko......................

117
4 Koresha amagambo akurikira ukore agakuru
kavuga ku butwari.
1. ikibuga 2. isiganwa 3. ifirimbi
4. gukoma amashyi 5. amahirwe 6. ubutwari

5 1. Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa kuri


Semana mu nkuru hanyuma uzandike mu
ikaye yawe
1. Semana koko yari umunyamahirwe make.
2. Semana yagaragaje ubutwari budasanzwe.
3. Semana nta bihembo yari akwiriye kubona.
4. Ubutwari bwa Semana bwashimishije bose.
2. Andika uyu mwandiko mu ikaye, wuzurisha
ahari utudomo amagambo atoranyije muri
aya akurikira: anezerwa, isiganwa, ibihembo,
umunyamahirwe, inzira, arabasiga
Umunsi umwe, Rukundo yagiye mu ................. ry’amagare.
Nuko aritegura, ashaka igare rye. Afata .................... yerekeza
ku kibuga amasiganwa yari kuberaho. Mu nzira yaribwiraga
ati ‘‘ndabizi, ndi .................., ngomba kuba uwa mbere.’’
Isiganwa rimaze gutangira, Rukundo yanyonze igare rye, maze
................ Yabonye ................ bishimishije. Ibyo byatumye
Rukundo...................maze yiyemeza gukomeza ubwo butwari.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru “Ngenzi


yagize ubutwari”, soma ibibazo bikurikira
wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Ntwari yari afite ikihe kibazo?
2. Iyi nkuru irangira ite?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku


buryo wayuzuza maze uyandike mu ikayi
yawe
Ngenzi yagize ubutwari kuko ..........................................................
.................................................................................................................
118
1 Ngenzi yagize ubutwari

Ngenzi yabanaga n’ababyeyi be. Iwabo bari bifashije. Bari


bafite ubukungu buhagije. Ngenzi ntiyigeraga abura ibikoresho
by’ishuri. Ntiyigeraga abura amafunguro cyangwa imyambaro.

119
3

Hari umwana bari baturanye witwaga Ntwari. Iwabo wa


Ntwari bari abakene cyane. Ntwari nta myambaro y’ishuri
yagiraga. Akenshi Ntwari yarabwirirwaga kuko iwabo babaga
babuze ibiribwa byo guteka.

Umunsi umwe, Ngenzi abona Ntwari yigunze ku kibuga cyo


ku ishuri ryabo. Yari yicaye ahondobera.

120
5

Ngenzi aramwegera aramubaza ati “ntwari we, ko usinzirira aho


wicaye, ntiwaraye uryamye?”

Ntwari aho kumusubiza araturika ararira, ararira cyane.

Ngenzi abonye Ntwari arira, arushaho kumwegera no kumubaza


ikibazo afite. Ntwari aramusubiza ati “Ngenzi, iwacu twaburaye,
kandi sinzi ko na saa sita tuza kubona icyo kurya.”

121
7

Ngenzi yumvise ibyo biramubabaza cyane. Nuko aramubwira


ati “ihangane maze saa sita uze kuza dutahane iwacu, turaza
gusangira ibiryo mama aza kuduha.”

Saa sita zigeze, Ngenzi ajyana na Ntwari iwabo mu rugo.


Bageze iwabo, Ngenzi yereka Ntwari ababyeyi be arababwira ati
“ndifuza ko buri munsi nzajya nsangira na Ntwari. Ndifuza no
kumuha ku myambaro y’ishuri.’’

122
9

Ababyeyi be babyakira neza. Bukeye Ngenzi n’ababyeyi be


bajya gusura umuryango wa Ntwari, babashyira imfashanyo.
Ababyeyi ba Ngenzi bari bitabaje n’abandi baturanyi maze bose
bakusanya imfashanyo nyinshi, bazishyira ababyeyi ba Ntwari.

10 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,


subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Kubera iki Ntwari yariraga igihe Ngenzi yamubonaga?
3. Ni hehe Ngenzi yajyanye Ntwari?
4. Ni iki umuryango wa Ngenzi wakoreye Ntwari?
5. Utekereza ko Ntwari amaze gufashwa na Ngenzi yumvise
ameze ate?
6. Haba hari mugenzi wawe ubona afite ibibazo nk’ibya
Ntwari? Vuga icyo wumva wamukorera.

123
Icyumweru cya 7: Ubushishozi

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. Musheru 2. abarobyi 3. kwikosora


4. umunyu 5. inshingano 6. cyangwa
7. amagambo 8. ubutware 9. inzuki
10.imbabazi 11. umuryango 12.umugongo
a) Musheru yagiye mu mazi ihetse umunyu ku mugongo
urashonga.
b) Abaturage bakwiye kwegerezwa ibikorwa by’amajyambere.

1 Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa kuri


‘‘Mutamu na Musheru’’, uzandike mu ikaye.
1. Mutamu na Musheru ni zo zari ihene nkuru
2. Nyina wa Mutamu na Musheru yazihaye umukoro
kugira ngo imenye izayisimbura.
3. Ihene Musheru ni yo yari ifite imyifatire myiza.
4. Musheru ni yo yegukanye ubutware bw’umuryango.

Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu


nkuru Mutamu na Musheru, uyandike mu
ikaye yawe.

1. Mutamu yagiriye inama nziza Musheru ariko yo yanga


kumva.
2. Musheru, mbere yo kwidumbura mu mazi yashyize hasi
ifu n’umunyu.
3. Musheru yisubiyeho, yiyemeza kwikosora, kwitonda no
kudahubuka.

124
2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma
wandukure interuro zikurikiraho mu mukono mu
ikayi yawe.

a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

a. Mbere yo kwambuka umuhanda, mbanza kwitonda.


b. Buri gihe, nirinda gukubugana no guhubuka.

2. Kora interuro ukoresheje igisobanuro cya


kabiri cy’amagambo aciyeho akarongo mu nteruro
zikurikira.

1. Mutamu na Musheru zagiye ku isoko kugura amagi, ifu


n’umunyu.
2. Mutamu yabaye umukuru w’umuryango.
3. Musheru ireba mu kirere iti “sinongera”
4. Nyina yongeyeho iti” uza mbere ndamushima”
Andika mu mukono izi nteruro:
a) Zirarushya ni mwishywa wa Nziraguseswa
b) Nyiramutembanshyushyu arateza inshyimbo incyamuro.

3 1. Kora interuro ebyiri ukoresheje ibisobanuro bibiri


bitandukanye bya buri jambo mu magambo
akurikira, hanyuma uzandike mu ikayi yawe.

1. inzara 2. kurira

2. Uhereye ku nkuru “Mutamu na Musheru” uzuza


izi nteruro usobanura impamvu Mutamu yasigiwe
ubutware naho Musheru ikabwimwa.
1. Mutamu ni yo yasigaranye ubutware bw’umuryango
kuko...
2. Musheru yimwe ubutware kubera ko ...

125
Koresha amagambo akurikira maze ukore
4 umwandiko mugufi, hanyuma uwandike mu
ikaye yawe .
1. kudahubuka 2. umuryango 3. kurira

1. Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu


5 nkuru “Mutamu na Musheru’’, maze uzandike
mu ikayi yawe.
1. Musheru yamennye amagi igihe yari yagiye kwiba ubuki.
2. Nyina wa Mutamu na Musheru yifuzaga uwayisimbura
kuko yari ishaje.
3. Igihe Musheru yarohamaga mu mazi, yarohowe na
Mutamu.
4. Mu nkuru, Musheru yanze kwisubiraho burundu.
2. Uzurisha umwandiko amagambo akurikira
hanyuma uwandike mu ikaye yawe:
a) umugezi b) kwitonda c) imbabazi d) isoko
e) inshingano f) amafaranga g) inzuki
Umunsi umwe, Mariya bamutumye ku .............. kugura amata.
Mu nzira yanyuze ku .................... zahovaga hafi y’............... Nuko
ashyira..............magana atanu yari afite hasi mu byatsi, maze
atangira kuzitegereza.
6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru
“Twitondere kwambuka umuhanda”, soma
ibibazo bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi.
1. Ni iki tugomba kwitondera no gukora mbere yo kwambuka
umuhanda?
2. Kabanda yafashe ikihe cyemezo mu mpera y’iyi nkuru?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku


buryo wayuzuza maze uyandike mu ikayi yawe
Tugomba kwitondera kwambuka umuhanda ...............................
.................................................................................................................

126
1 Twitondere kwambuka
umuhanda

Umunsi umwe, Kabanda na Akineza ababyeyi babo


babatumye ku isoko guhaha.

127
3

Bageze iruhande rw’umuhanda munini wacagamo imodoka,


bashaka kwambuka. Mu muhanda hari imodoka nyinshi
cyane.
Nuko barahagarara gato, ngo bashake uko bambuka.

Kabanda abwira Akineza ati “iby’izi modoka ntitwabivamo.


Reka twambuke, humura nta cyo tuba.”

128
5

Nuko Kabanda abwira Akineza ati “reka tubare gatatu


hanyuma duhite twambuka vuba vuba.

Akineza, afata akaboko ka Kabanda aragakomeza cyane ati


“oya. Ku ishuri batwigishije ko umuntu abanza kureba niba
nta kinyabiziga kindi gishobora kumugonga.”

129
7

Nyamara ako kanya Kabanda yishikuza Akineza, ahita


yirasa mu muhanda atabanje kureba imodoka ije.

Ako kanya, imodoka y’ivatiri yari ifite umuvuduko mwinshi


imufungiraho amaferi. Abantu bose bari ku muhanda
bahita basakuza bavuga bati “yari apfuye weee!”

130
9

Kabanda na we ubwoba buramutaha. Akineza we yipfuka


mu maso kubera ubwoba. Kuva ubwo Kabanda yajyaga
kwambuka umuhanda akabanza akabyitondera.

10 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,


subiza ibibazo bikurikira:
1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?
2. Mu ntangiriro y’inkuru, bavuga ko Kabanda na Akineza
bari bagiye he?
3. Ni gute Kabanda yambutse umuhanda?
4. Byagenze bite Kabanda yambutse umuhanda?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Ni gute wowe witwara mu muhanda ugendwamo
n’ibinyabiziga? Ni izihe nama wagira bagenzi bawe ubona
bitwara mu buryo bwateza impanuka.

131
Icyumweru cya 8: Gukunda umurimo

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. Nyirantyoza 2. kunshakira 3. ishyamba


4. kwibaza 5. kwigengesera 6. imegeri
7. Sematyori 8. ibyishimo 9. icyayi
10. ntibyoroshye 11. ijwi 12. bwahindutse
a) Indyo nziza ni igwiriyemo ibitunga umubiri n’ibirinda indwara.
b) Incyuro si nziza zirababaza.

1 Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu nkuru


“Ibuye ry’amayobera”, uzandike mu ikaye yawe.
1. Nyirantyoza yagiye gushaka imegeri yizeye kuzibona.
2. Agakoko kadasanzwe kafashije Nyirantyoza kubona imegeri.
3. Nyirantyoza yasubiye mu ishyamba yongera kubona
udukoko twamufashije.
4. Sematyori yabwiye Nyirantyoza ko ashobora kubona
imegeri ku buryo bworoshye.

2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


wandukure mu mukono mu ikayi interuro zikurikira.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L TJ I F S Y H P B K V W Z

a) Mu ishuri, nkorana umurava ibyo mwarimu ambwiye.


b) Abo mu muryango wanjye bamfasha gukora umukoro.

2. Soma interuro zikurikira. Zuzuze ukoresheje


akatuzo gakwiye (. ! ?) maze uzandike mu ikaye.
1. Hari icyo wamarira se
2. Iki ni ikiringiti
3. Mbega imegeri nyinshi weee

3. Andika interuro ikurikira mu mukono:


a) Ese wari uzi ko u Rwanda rukikijwe n’ibihugu bine?
b) Imbwija ni imboga zikunze kumera iyo imvura iguye.

132
3 1. Uhereye ku nkuru wasomewe mu ishuri,
kora interuro wifashishije imwe mu mvugo
zikurikira hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
1. kwica imegeri 2. kubura umutwe
2. Uhereye ku nkuru wasomewe, uzuza iyi
nteruro hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
Nyiratyoza amaze kwinjira muri rya shyamba ........................

4 Koresha amagambo akurikira maze ukore


umwandiko mugufi . Wibuke kwandika
inyuguti zizwe mu mukono.
1. impungenge 2. urumeza 3. ishyamba

5 Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu


nkuru “Ibuye ry’amayobera,” maze uzandike
mu ikaye yawe.
1. Nyirantyoza yasuzuguye nyirasenge yanga kujya
gushaka imegeri.
2. Nyirantyoza yagiye kwica imegeri yizeye kuzibona.
3. Ibuye ry’amayobera ni ryo ryatumye Nyirantyoza abona
imegeri.
4. Nyirasenge wa Nyirantyoza yaramushimye.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


‘’Umurava wa Nyiraneza’’ soma ibibazo
bikurikira, wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Ni iki Nyiraneza yakoze kugira ngo akemure ikibazo yari
afite cy’ubuswa?
2. Byagenze bite mu mpera y’iyi nkuru?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku buryo


wayuzuza maze uyandike mu ikayi yawe.
Umunsi umwe, Mutoni yajyanye na nyirakuru kugura .............
................................................................................................................
133
1 Umurava wa Nyiraneza

Nyiraneza yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.


Igihe yatangiraga kwiga umwaka wa gatatu, yari afite
ibibazo byinshi.

134
3

Ku mpera y’igihembwe cya mbere, yabaye uwa nyuma


mu ishuri. Ku mpera y’igihembwe cya kabiri, na bwo
aba uwa nyuma.

Mwarimu n’ababyeyi be bakoraga uko bashoboye ngo


bamusobanurire ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Nyiraneza ntiyakundaga gusoma ngo asubiremo ibyo yize.

135
5

Umunsi umwe, yagiye kugisha inama Kagisha biganaga.


Kagisha we yahoraga aba uwa mbere. Nyiraneza ageze iwabo
wa Kagisha, atangazwa n’umurava yabonanaga Kagisha.

Yasanze Kagisha afite ibitabo n’amakaye ye asubiramo


amasomo ye, akora imikoro yahawe. Yabonye kandi Kagisha
asobanuza mukuru we ndetse n’ababyeyi be.

136
7

Nuko Nyiraneza abonye ibyo aribwira ati “mbonye impamvu


nabaga uwa nyuma!” Nuko na we yiyemeza gukora nka
Kagisha.

Buri munsi, Nyiraneza agafata umwanya uhagije


agasubiramo amasomo ye. Yafataga umwanya uhagije
wo gusoma, agakora imikoro yahawe kandi agasobanuza
n’ibyo atumvise.

137
9

Byagenze bite? Mu gihembwe cya gatatu, Nyiraneza


yegukanye umwanya wa mbere. Mwarimu, abana biganaga
ndetse n’ababyeyi birabashimisha. Kuva ubwo, Nyiraneza
akomeza kuba uwa mbere mu ishuri!

10 Ibibazo byo kumva inkuru


Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,
subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Ni ikihe kibazo Nyiraneza yari afite mu ntangiriro
y’inkuru?
3. Ni iyihe nama Nyiraneza yigiriye kugira ngo akemure
ikibazo?
4. Ni iki Nyiraneza yiyemeje gukora avuye gusura Kagisha.
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Niba hari mugenzi wawe ubona udakora neza mw’ishuri
wamugira iyihe nama?

138
Icyumweru cya 9: Ubworoherane

Soma amagambo n’interuro bikurikira.

1. inyoni 2. ubusanzwe 3. izengurutswe


4. icyayi 5. Rwanda 6. incuti
7. nyinshi 8. ibyatsi 9. amagaragamba
10. ubukonje 11. kwisobanura 12. amajyaruguru
a) Amoko menshi y’amafi agira amagaragamba.
b) Ubusanzwe mu majyaruguru y’u Rwanda haba ubukonje.

1 Hitamo interuro zijyanye n’ibivugwa mu nkuru ‘‘Ifi


n’inyoni”, maze uzandike mu ikaye yawe.
1. Ifi n’inyoni byabaga mu majyepfo.
2. Ifi n’inyoni byari incuti zikomeye.
3. Mu gihe ifi n’inyoni byajyaga gushaka ahantu hashyushye, ifi
yaciye iy’ubutaka, inyoni ica iy’amazi.
4. Ifi yanze kwigisha andi mafi kwibira.

2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma wandukure


interuro zikurikiraho mu mukono mu ikayi yawe.

a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

a) Iwacu mu rugo, tubana mu bworoherane.


b) Iyo nkoze ikosa, nsaba imbabazi.

2. Andika interuro ikurikira mu mukono:


Rubibi arakuba urubobi

3. Soma akandiko gakurikira maze ukandukure mu ikayi


yawe ugenda ushyiramo utwatuzo twa ngombwa kandi
unoza umukono ku nyunguti zizwe.
Kanakuze yakundaga isupu y’ibihumyo cyane Igihe kimwe,
yagiye gusura Muhire agezeyo ati muraho aba hano Muhire ati
uraho Kanakuze we Nuko amwakiriza isupu y’ibihumyo

139
1. Uhereye ku nkuru wasomewe mu ishuri,
3 kora interuro wifashishije amwe mu magambo
akurikira hanyuma uyandike mu ikayi yawe.

1. kwibira 2. gutitira
2. Uhereye ku nkuru wasomewe,uzuza iyi
nteruro hanyuma uyandike mu ikayi yawe.
Igihe kimwe, inyoni yabwiye ifi iti “ .......................................

4 Koresha amagambo akurikira maze ukore


umwandiko mugufi, uwandukure mu ikayi
yawe.

1. amafi 2. amagaragamba 3. gusangira

5 Mu nteruro zikurikira, hitamo idahuje


n’ibivugwa mu nkuru “Ifi n’inyoni.’’
1. Ifi yigishije andi mafi kwibira.
2. Inyoni n’ifi byaranganaga cyane.
3. Ifi n’inyoni byagiye gushakisha ahantu hashyushye.
4. Amafi yose yashakaga kwiga kwibira akagera kure.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru “Intama


yafashije ingurube’’, soma ibibazo bikurikira
wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Mu ntangiriro y’iyi nkuru, ingurube yarangwaga n’iki?
2. Ni irihe somo ingurube yakuye mu burwayi bwayo?

7 Soma iyi ntangiriro y’inkuru utekereze ku


buryo wayuzuza maze uyandike mu ikayi
yawe
Mukamana akora ku bitaro. Buri gitondo, ...................................
.........................................................................................................

140
1 Intama yafashije ingurube

Imfizi y’intama yabaga mu kiraro cyegeranye n’icy’ingurube.


Iyo ngurube yagiraga umwanda ikanukira intama, ikagira inda
nini, yamara kuvundereza ibijumba bayihaye, ikadukira ubwatsi
bw’intama. Yahoraga itoroka mu kiraro, ikajya kona mu mirima
y’abandi no kwivuruguta mu nzarwe mu gishanga.

141
3

Umunsi umwe, intama yari irimo irisha mu rwuri.


Nuko yumva urusaku rwinshi rudasanzwe.
Intama irekera aho kurisha, itega amatwi kugira ngo yumve ibibaye.
Yumva urusaku rurushaho kwiyongera cyane.
Intama iribaza iti “urwo rusaku ni urw’iki?”

Nuko yiruka igana ku gihuru, ahaturukaga urusaku.


Isanga ni ya ngurube yituye mu mwobo.
Ibona ingurube yavunitse akaguru.

142
5

Intama ibona ukuntu iyo ngurube yigaragura mu mwobo,


iyigirira impuhwe.
Ishaka uburyo yayikuramo.

Ihita iyihereza akaboko, iyikurura mu mwobo, irayiterura,


iyishyira ku bitugu, irayiheka iyigiza ahitaruye umwobo.

143
7

Nuko ingurube ibwira intama iti “wambabariye ukangeza


mu rugo ko ntashobora kugenda. Dore navunitse akaguru,
simbasha gutambuka. Ndatambuka ngahenuka.”

Intama iritegereza ibona iyo ngurube ifite umwanda, yibuka


ukuntu iyihoza ku nkeke iyirira ubwatsi n’ukuntu ihora iyigira
inama yo kwitwara neza ikavunira ibiti mu matwi.
Ibanza gushidikanya ariko bigeze aho iyigirira impuhwe.

144
9

Nuko irongera iyiterera ku bitugu iyijyana imuhira.


Intama irayirwaza, ikajya iyikandisha amazi ashyushye,
ikanayisasira ubwatsi yasigaje.
Muri ubwo burwayi, ingurube yahakuye isomo ryo kugira isuku,
kwitonda no kutanduranya irya ibyo itahawe.

10 Ibibazo byo kumva inkuru

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru,


subiza ibibazo bikurikira:

1. Ni ba nde bavugwa mu nkuru?


2. Ni iki intama yumvise mu gihuru?
3. Ni ikihe kibazo ingurube yari yagize ?
4. Ni gute intama yafashije ingurube?
5. Iyi nkuru irangira ite?
6. Wakora iki uramutse ubana na mugenzi wawe ubona
ko yitwara nabi?

145
Isuzumabumenyi
Umwitozo 1: Muri izi nteruro, amagambo
aciyeho akarongo yakoreshejwe nabi
bituma zitumvikana uko bikwiye.
Yasimbuze imbusane zayo maze wandike
mu ikaye yawe interuro ziboneye.

1. Iyo hari urumuri sinshobora kubona neza.


2. Ubushyuhe butera umuntu gutitira.
3. Ahantu hari ibirori, haba hari umubabaro.
4. Ba mukerarugendo bakunda gutemberera mu majyepfo y’u
Rwanda kuko hari ingagi ziboneka ahantu henshi mu isi.
5. Ni nde utazi ko gutsinda mu ishuri bibabaza ababyeyi?

Umwitozo 2: Andika izi nteruro mu ikaye


yawe usimbuza ijambo riciyeho akarongo
imvugakimwe yaryo ku buryo interuro
idahindura igisobanuro cyayo.

1. Ku cyumweru gishize twagiye kwita izina iwabo wa Ncuti,


kuko bibarutse undi mwana w’umukobwa.
2. Ntiza indyabiti yawe njye kwiyasiriza inkwi.
3. Saa sita iyo zigeze, twihutira gutaha kuko tuba dufite isari.
4. Gutembera bituma umuntu areba ibintu byinshi akunguka
ubumenyi.
5. Ni byiza kuganira n’abakambwe kuko baba bazi ibintu byinshi
twe tutamenye.

146
Umwitozo 3: Shyira utwatuzo dukwiye
ahari akarongo muri izi nteruro

1. Ni nde utazi akamaro ko gusoma no kwandika_


2. Byiringiro yabwiye Ncuti ati_nyigisha ikinyarwanda, nanjye
nkwigishe imibare_ _
3. Mbega ukuntu u Rwanda rufite ibyiza byinshi_
4. Icyo nkundira incuti ni uko zifatanya najye mu byishimo_
zikansura_kandi twahura tugakina_

Umwitozo 4: Koresha aya magambo abiri


akurikira wuzuza ahari utudomo muri izi
nteruro ubone interuro 4 zitandukanye:
inzara, imisambi.

1. Si byiza kugira …………………..ndende kuko zibika


umwanda.
2. Simperuka kubona ……………………. iguruka mu kirere
cy’iwacu
3. Iyo umuntu afite ………………………………ntashobora
gukora neza.
4. Abanyarwanda ba kera baryamaga ku …………………….
kuko imifariso itabagaho.

147
Imbonerahamwe y’inyuguti z’umukono zizwe.

ibaba icebe idebe


A B C D E F

148
Gasuku G H K L
o

M N O P
radiyo R S

Y Z
T U V W
Igihembwe cya 3
Icyumweru cya 1: Isubiramo ry’ibyizwe mu gihembwe cya 2
Umwitozo 1. Soma agakuru gakurikira, hanyuma
usubize ibibazo bikurikiraho.
Umunebwe n’umunyabwira

Kera hariho abavandimwe babiri b’abakene. Umwe ntiyakundaga gukora


ngo abone imyaka n’amafaranga, ntiyagiraga ubwira muri ibyo; akibwira
ko amafaranga azamwizanira akamusanga iwe. Ayabuze akajya
avuga ati “ndi umukene. Singira ibintu. None se ngire nte ko bitangwa
n’Imana?’’ Nuko akirirwa yiyicaririye gusa, abandi bakamwita umutindi.
Ntiyagiraga ubwira bwo kwishakira ibimutunga.

Nyamara murumuna we yanga kugenza nka we. Na we yavugaga ko


afite ibintu bike, ariko ati “nzakora uko nshoboye mbyongere mbone
byinshi.’’ Ibyo yasigiwe n’ababyeyi abitunga neza, ngo atazabura
ikimutunga ikindi gihe. Akagira ubwira mu byo akora byose agamije
ibyamuteza imbere.

Buhoro buhoro, yorora neza amatungo yasigiwe n’ababyeyi be. Akomeza


wa mugambi we ati “ndi umukene, ariko nzabona ibintu, kuko mfite
amaboko n’ubwenge nkoresha.’’
Koko rero, akoresha amaboko n’ubwenge bwe, bukeye imirimo ye
iramukungahaza.

Nuko akira atyo, kandi arabisazana. Naho undi apfana ubukene bwe.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Imana ifasha uwifashije.”


Byavuye muri “Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho” (2004) Igitabo cyo gusoma, umwaka wa 3,
urupapuro rwa 55.

Ibibazo byo kumva umwandiko


1. Ni ba nde bavugwa mu gakuru?
2. Abavandimwe babiri bari batandukaniye ku ki?
3. Sobanura uko buri wese muri abo bavandimwe byamugendekeye.
4. Ni nde muri aba bavandimwe babiri wahisemo neza?
5. Sobanura umugani “Imana ifasha uwifashije.”
6. Ni izihe nyigisho ukuye ku myitwarire y’aba bantu babiri? Haba hari
abantu ubona bitwara nk’uyu munebwe? Wabagira iyihe nama?
151
Umwitozo 2. Imimaro y’ibintu muri aka gace k’umuvugo
irabusanye. Genda uyihindura buri kintu kijyane
n’umumaro wacyo.
Izuba rirakonjesha Urusenda rukaryohera
Imbeho igasusurutsa Amazi araribwa
Isukari irasharira Ibiryo bikanyobwa.
Umwitozo 3. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma
wandukure interuro zikurikira mu mukono mu ikayi yawe.

a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

a. Twese twese twirinde ubunebwe kuko butera ubukene!


b. Kora ndebe iruta vuga numve.
Umwitozo 4. Andika aka gace k’umwandiko ushyira
akatuzo gakwiye ahari akarongo.
Kera cyane umuntu ntiyajyaga asonza_ Inzara ntiyabaga mu nda
y’umuntu kandi n’ubwanwa ntibwabaga ku minwa y’abagabo_
Inzara n’ubwanwa byari bituye ku gasozi kamwe_ ku kandi gasozi
hatuye umugabo_
Umunsi umwe_ubwanwa bwagiye gusura inzara maze burayibaza
buti_ko ngiye guhinga ibigori washobora kuza tugafatanya_
Inzara isubiza yiyamirira iti “reka daaa_Nifitiye imbaraga nkeya
genda urime njye nzasanza amasinde_”
Umwitozo 5. Ibibazo byo kumva umwandiko.
1. Ni ba nde bavugwa mu mwandiko?
2. Ni uwuhe mukinnyi ushima mu nkuru? Kubera iki?
3. Ni uwuhe mukinnyi unenga mu nkuru? Kubera iki? Wowe wari
gukora iki mu mwanya we?
4. Ni iyihe nyigisho ukuye mu nkuru?

152
Icyumweru cya 2: Umugani muremure

1 1. Andika mu ikayi yawe interuro ijyanye


n’ibivugwa kuri Warupyisi.

1. Warupyisi yagiraga 2. Warupyisi nta nka n’imwe


ubugugu bukabije yari itunze.
ikaba n’igisambo.
3. Warupyisi 4. Warupyisi yakundaga
yasabanaga n’izindi kumva no gukurikiza
nyamaswa. inama yagirwaga.

2. Ushingiye ku bivugwa mu nkuru


“Ubusambo bw’impyisi Warupyisi”, soma
interuro zikurikira, uvuge “yego” cyangwa
“oya”.

a) Warupyisi ntiyakundaga abayivogereraga urugo.


b) Warupyisi yagiye kugisha inama intare umwami
w’ishyamba.
c) Mu nzira, Warupyisi yahuye n’imbwebwe.
d) Abana n’umugore ba Warupyisi bararwaye
bagera kure.

153
2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse
hanyuma wandukure interuro zikurikira mu
mukono mu ikayi yawe.

a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

1. Warupyisi yahoraga yivugisha iti ‘’sinkunda


abamvogerera urugo.’’
2. Ibyo isega wavugaga byabaye nko guta inyuma ya
Huye.

2. Andukura interuro zikurikira mu ikayi


yawe ushyira amagambo aciyeho akarongo
mu bwinshi, unahindura aho biri ngombwa
mu nteruro.
1. Warupyisi irarakara ifata ibuye itera ako kanyoni.
2. Dukwiye kwegera umuturanyi wacu akatugira
inama.

3. Shyira mu bwinshi amagambo aciyeho


akarongo, wuzuze interuro zikurikira.

ikiziriko kimwe ................................. bibiri


umutungo muke .................................. myinshi
umurimo ukomeye ................................... ikomeye
igisambo kimwe ................................... bitatu
umukecuru umwe ................................... batanu
4. Shyira interuro zikurikira mu bwinshi,
uzandukure mu ikayi yawe.
1. Umukobwa wa Kamari yatuzaniye ikigori.
2. Uyu muhungu ni umunyabugugu.

154
3 1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro
maze uyandike mu ikayi yawe.
1. gukungahara 2 icyorezo 3.urusorongo
2. Soma interuro ikurikira maze uyuzuze
uhereye ku nkuru wasomewe.
Mu gihe gito amatungo magufi na yo arafatwa maze
.................

4 Koresha amagambo akurikira maze uhimbe


agakuru kagufi, ukandike mu ikayi yawe.
1. inka 2. icyemezo 3. igisambo
4. uruzitiro 5 gusabana 6. imbabazi

5 Soma interuro zikurikira maze usubize “yego”


cyangwa “oya”. Andukura igisubizo mu ikayi.
1. Warupyisi ntiyasabanaga n’izindi nyamaswa kugira
ngo zitayanduza indwara.
2. Ubukene ni bwo bwatumaga Warupyisi yanga
gusangira n’izindi nyamaswa.
3. Si ngombwa kwita ku nama z’abandi kuko buri wese
arihagije.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


‘’Akanyamasyo na Bakame’’, soma ibibazo
bikurikira, wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Kuki Bakame n’akanyamasyo byiyemeje gusiganwa?
2. Ni iki cyatumye Bakame itsindwa?

7 Uhereye ku ntangiriro y’inkuru yatanzwe,


komeza wandike iyi nkuru.
Umunsi umwe, ababyeyi ba Kampire bamutumye ku
isoko kugura amagi ............................................................
.................................................................................................
.................................................................................................

155
1 Akanyamasyo na Bakame

Buri gihe Bakame yahoraga yirata ivuga ko izi kwiruka.


Akanyamasyo ko kari kamaze kurambirwa guhora kumva
Bakame yirirwa yigamba.

156
3

Umunsi umwe, Bakame iravuga iti  ‘‘nta n’umwe wandusha


kwiruka. Nshobora kwiruka nkabasiga mwese!’’

Akanyamasyo karayisubiza kati ‘‘ariko Bakame


wowe uhora uvuga ko uzi kwiruka nta kindi. Tumaze
kubirambirwa.”

157
5

Akanyamasyo kari kamaze kurambirwa ibya Bakame!


Akanyamasyo karavuga kati “Baka,  ndashaka ko
turushanwa kwiruka.”

Bakame iraseka cyane iti “jyewe ndushanwa nawe,


ntushobora kunsiga! Nzi kwiruka cyane kukurusha!”
Akanyamasyo na ko kati “nyamara imvugo si yo ngiro!”

158
7

Ingona aho yari yibereye mu mazi iti “bizaba bishimishije!”


Impara aho yari irimo yirishiriza iti “akanyamasyo rwose
kazatsindwa, kagenda buhoro cyane.”
Twiga na yo iti “nyamara kagenda buhoro, ariko kagira
umuhate.”

Mu gitondo, inyamaswa zose zarahuruye ziza kureba


isiganwa. Akanyamasyo kati “waramutse Baka!
Jye nditeguye…wowe se?’’
Bakame irasubiza iti “umva nawe ra, nditeguye nyine! Kandi
wowe nta mpungenge unteye!”

159
9

Impara iti  “nimujye ku murongo,….isiganwa rigiye


gutangira….mwitegureee…MUGENDE!”
Isiganwa riratangira. Bakame imanuka mu muhanda yiruka
cyane, hanyuma irahagarara iriruhukira. Akanyamasyo kari
kasigaye inyuma cyane, ariko gakomeza urugendo.

10

Bakame iravuga iti “reka njye kuba nikinira mu byatsi …


haracyari umwanya munini cyane.”

160
11

Twiga iti “mana yanjye we, akanyamasyo kagira umuhate,


ariko kagenda buhoro cyane!”
Bakame ibonye yasize kure akanyamashyo iribwira iti
“ndumva ninaniriwe, reka mbe nisinziriyeho gatoya.”

12

Akanyamasyo gakomeza kugenda. Ntikigera gahagarara


na gato. Kagera hafi y’umurongo isiganwa ryagombaga
kurangiriraho, inyamaswa zitangira kukogeza. Bakame
irakanguka.

161
13

Bakame ibadukira hejuru, yiruka amasigamana ariko biba


iby’ubusa. Akanyamasyo kari kamaze kurenga umurongo wo
kurangirizaho.
Nuko kazamura amaboko, kabwira inyamaswa zose kati
“mwibuke ko ugenda gahoro gahoro ariko ashyizeho
umuhate, aruta uwihuta ariko ugenda ayobagurika!”

14 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Ni bande bavugwa muri iyi nkuru?


2. Ni ryari Bakame n’akanyamasyo byagombaga
gusiganwa?
3. Ni izihe nyamaswa zindi zari zaje kureba isiganwa?
4. Ni iki cyatumye Bakame itsindwa?
5. Ni gute akanyamasyo katsinze isiganwa kandi
ubusanzwe kagenda gahoro?
6. Ni izihe nyigisho ukuye mu myitwarire ya Bakame
n’iy’akanyamasyo? Ni gute ugiye kuzigenderaho mu
buzima bwawe?

162
Icyumweru cya 3: Umuvugo “Uri mwiza mama’’

1 Soma uyu muvugo, uwusubiremo kenshi


maze uwufate mu mutwe.

Uri mwiza Mama


Koko uri mwiza si ukubeshya Mubyeyi umpana ntumpahamure
Singutaka bimwe bisanzwe Ururimi rwawe rugaba ituze
Abantu benshi bakabya cyane. Urugero rwawe nzarutora
Amezi cyenda mu nda yawe N’umuco mwiza njye nkwigana.
Untwite ugenda wigengesereye
Udahuga wanga ko mpugana. Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa.
Ngo igihe mvutse ntarareba Sinakunganya undi mubyeyi
Umfureba neza ndanezerwa Ishuri ryawe riruta ayandi
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza Ubwenge bwa mbere wantoje
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere. Ni bwo nahereyeho njya kwiga.

Imirimo yawe ndayigutesha Kutiganda mfasha n’abandi


Imiruho yanjye ndayigukwiza Ibyo mbikesha umutima wawe
Amarira yanjye ndayagutura Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Ariko ugira uti “kira kibondo.” Utagukunda Rugori rwera
Nta cyo yaba amaze mu Rwanda.
Nzakurata uko bigukwiye
Ibere ryawe ni indahinyuka Mutima mwiza uzira umunabi
Kuko ndikesha ibyiza byinshi. Ineza yawe ivamo urukundo
Amaraso meza ahorana ubusire Sugira sangwa uri Rudasumbwa
Umubiri mwiza utagira inenge Abo wibyariye tukurate.
Bwa bugingo buzira indwara
Ngo ejo ntazahona ntituye! Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
Murezi utanga urugero rwiza N’uwaguhanze aguhore hafi
Uri Nyampinga ukagira ubuntu Azakurinde amakuba yose.
Ntabwo urambirwa kuntamika Ni ibyo ndangirijeho none
Ntujya usiba no kunkorera Ariko nzongera ngusubire
Nyir’urugwiro nzagushima. Kuko uri mwiza mawe nkunda.
Bifatiye ku muvugo Uri mwiza mama wo mu gitabo cy’umunyeshuri “Gusoma 4,” Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe integanyanyigisho, 2004 urupapuro rwa 23-24.

163
2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma
wandukure interuro zikurikira mu mukono mu
ikayi yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y HP B K V W Z

Rwanda nkunda gihugu cyanjye,


Reka nkurate uri ikirenga,
Maze abatakuzi bakumenye.

2. Soma izi ntondeke maze ugende wegeranya


amagambo arimo imigemo isa uyandike mu ikayi
yawe.
Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti “kira kibondo!”
Nzakurata uko bigukwiye

3 1. Andika iyi ntondeke mu ikayi yawe wuzurisha


aya magambo yakuwe mu muvugo ahari
utudomo: ituze, ngutake, sinakunganya, ikibondo.
Rwanda nziza reka ................
Jyewe...................wibarutse
..........................ibindi bihugu
Horana ..............gihugu cyiza.

2. Koresha buri jambo mu nteruro, uyandike


mu ikayi yawe.
1. Kwigengesera
2. Gufureba
3. Imbehe

164
1. Vuga niba “ari byo” cyangwa niba “atari
4 byo” uhereye ku biranga umuvugo “Uri
mwiza mama”:
1. Umuvugo uba wanditse nk’umugani muremure.
2. Buri murongo ugize umuvugo witwa umukarago.
3. Kimwe mu biranga umuvugo ni ugusubiramo amajwi
n’amagambo.
2. Huza buri jambo n’igisobanuro cyaryo.
a. Kwigengesera 1. kugira ikibazo
b. Urugwiro 2. Gufubika cyane
c. Gufureba 3. umutima mwiza
d. Guhugana 4. kwitonda cyane
3. Himba umuvugo ufite imikarago itangirwa
n’inyuguti zigize rimwe muri aya mazina uko
zikurikirana zimanuka.
a. Data b. Umwarimu c. ineza

5 Vuga niba “ari byo” cyangwa niba “atari


byo” ukurikije ibivugwa mu muvugo “Uri
mwiza mama”:
Mu muvugo “Uri mwiza mama”, umwana:
1. Ararata se. 2. Arata nyina.
3. Arashimira nyina ibyiza yamukoreye.
4. Asezeranya nyina kuzamwitura ibyiza yamukoreye.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


“Amagorane n’uturingushyo”, soma ibibazo
bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Ni iki Bwiza na Karisa bigishije Musoni ubwo yajyaga
kubasura mu kiruhuko gishize?
2. Ni iki cyashimishije Musoni ubwo yasuraga Bwiza na
Kaliza?
7 Uhereye ku ntangiriro y’inkuru yatanzwe,
komeza wandike iyi nkuru.
Abana twese dukwiye kubaha ababyeyi bacu kuko .....
.................................................................................................
165
1 Amagorane n’uturingushyo

Mu kiruhuko gishize, Musoni yagiye gusura babyara be Bwiza


na Kariza. Bamwigishije kuririmba, bamwigisha kubyina,
bamwigisha no kubanga umupira mu birere. Musoni, ibyo
byaramushimishije cyane.

166
3

Icyashimishije Musoni kurushaho, ni uburyo Bwiza na


Kariza bamwigishije kuvuga amagambo n’interuro mu buryo
buryoheye amatwi.

Musoni yamenye kuvuga neza kandi adategwa interuro


zigoye kuvuga vuba, kubera ko zigizwe n’amagambo afite
amajwi ahuye yegeranye n’andi binyuranyije imivugirwe, ari
byo byitwa “amagorane”; amenya no kuvuga utubango
duhimbitse neza, turimo inyigisho kandi dukesekeje ari two
twitwa “uturingushyo.”

167
5

Dore amwe mu magorane cyangwa uturingushyo


bamwigishije.
Yewe mwana umennye ikibindi, ta izo njyo za
Nyiranjyunjyuri, uze urye inzuzi ivure.

Musare asara asana insika.

168
7

Ubupfura

Imfura ni iyo musangira ntigucure, mwajya inama


ntikuvemo, waterwa ikakuburira; wapfa ikakurerera;
Kuba ukize ntusuzugure ukennye, wasonza ntiwibe.

Igishwi cy’i Kibinda

Igishwi cy’i Kibinda


Cyamanutse i Kibingo
Kibinze ikirizo
Kirinze ko bwira
Ngo kibone aho cyona.

169
9
Gisanga abatindi
Bo kwa Nyamutera
Batonora udutoki
Dutoto dutanu
Dutonze agatemeri.
Kiti «nze?»
Bati «nde?»
Kiti «njye!»
Bati «oya!»
Kiti «ashwi!»

10 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Ni bande bavugwa muri iyi nkuru?


2. Ni hehe Musoni yagiye? Ryari ?
3. Ni ibiki Musoni yigiye kuri babyara be?
4. Ni gute Musoni yumvise ameze igihe yigaga ibyo
bintu byose?
5. Nimusubiremo amwe mu magorane mwaba muzi.
6. Haba hari amagorane n’uturingushyo waba
warafashe mu mutwe mu rwego rwo kwimenyereza
kuvuga neza kandi udategwa? Bivuge.

170
Icyumweru cya 4: Indirimbo

1 a) Ririmba iyi ndirimbo, uyisubiremo kenshi maze


uyifate mu mutwe.

Ngwino iwacu dutarame


Ngwino iwacu tubyine cyane.
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Ngwino iwacu dusimbuke,


Ngwino iwacu turirimbe twese.
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Ngwino iwacu ducurange cyane,


Ngwino iwacu tuvuze ingoma.
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Ngwino iwacu twivuge ibigwi,


Ngwino iwacu duhamirize
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Ngwino iwacu duce imigani,


Ngwino iwacu dusakuze.
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Ngwino iwacu dusiganwe,


Ngwino iwacu tuvuge imivugo.
Yeeeee, ngwino iwacu dutarame.

Abana, abasore n’inkumi,


Ababyeyi, aho muri hose.
Yeeee, ngwino iwacu dutarame.

b) Mu nteruro zikurikira, hitamo interuro zivuga


ibihuye n’indirimbo wasomewe, uzandike mu ikayi
yawe.
1. Abantu bakuru ni bo bahamagarwa mu gitaramo bonyine.
2. Kubyina, kuririmba, gucuranga kwishima ni bimwe mu buryo
bwinshi bwo gutarama.
3. Kurwana ni bumwe mu buryo bwo gutarama.
4. Gutaramana n’abandi bitera agahinda.

171
2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma
wandukure interuro ikurikira mu mukono mu
ikayi yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

a) Isha y’umushi y’ishashi ishoka ijishe ijosi.


b) Nzaramba na Tereza bagiye Tanzaniya kureba bakuru babo.

2. Soma izi ntondeke maze ushakemo amagambo


agenda agaruka.
Dore umucyo ukwiriye hose
Uturabo twiza turabumbuye
Turimo umweru wera de
Turimo umuhondo w’ihogoza
Turimo umutuku tukutuku.

3 Uzuza iyi mikarago ukoresheje amagambo akurikira:


1. kudususurutsa 2. iburasirazuba 3. kutumurikira.
Dore akazuba keza
Gaturutse……………..
Kaje ……………………..
Kaje ………………………
Andika ibintu bitanu bikoreshwa mu ndirimbo:
4 1. 2. 3. 4. 5.
Subiza yego cyangwa oya ukurikiye ibivugwa mu ndirimbo
5 Ngwino iwacu dutarame.
1. Abana bo ntibashobora kujya mu gitaramo.
2. Mu gitaramo baca imigani
3. Igitaramo gituma abantu basabana.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru ‘’Inyigisho za


Sogokuru’’, soma ibibazo bikurikira, wandike ibisubizo mu
ikayi.
1. Kuki umwana uvugwa muri iyi nkuru akunda kuganira na sekuru?
2. Vuga nibura ibintu 3 sekuru yamwigishije?

7 Mu matsinda ya babiri babiri, muhange umuvugo ufite


imikarago nibura itanu, ku nsanganyamatsiko mwihitiyemo.

172
1 Inyigisho za sogokuru

Nkunda kuganira cyane na Sogokuru. Kuganira na we


bituma menya byinshi ntari nzi. Sogokuru yanyeretse uko
namenya u Rwanda rwanjye.

173
3

Sogokuru yanyeretse uko nakoresha amaso yanjye.


Nshobora kubona ko ibigori byeze, bigeze igihe cyo
gusarurwa. Yambwiye ko ibisage byo hejuru bitangira kugwa
kandi imisatsi yabyo iba ari umukara.

Nshobora kubona ko igitoki cyeze, ko gishobora gutemwa


kikaribwa cyangwa kigatarwa. Nshobora kwitegereza kandi
ngatandukanya insina zera ibitoki biribwa imineke cyangwa
izera ibitoki biribwa bitetse.

174
5

Sogokuru yanyigishije gukoresha amatwi yanjye. Nshobora


kumva uko inka zabira. Nkamenya ko zikeneye kujya
kurisha. Nshobora kandi kumva inyana zabira zishaka
konka. Nshobora no kumvira kure indirimbo y’umushumba
nkamenya ko acyuye cyangwa ashoye inka.

Nshobora kumva abantu bari mu isoko. Nkamenya ko ari


umunsi w’isoko mu mudugudu. Nshobora gutandukanya
amajwi y’abana bakina n’ay’abantu bakuru. Nshobora
gutandukanya amajwi y’abagabo n’abagore. Nshobora
kumva amajwi y’abaririmbyi cyangwa abakinnyi.

175
7

Sogokuru yanyeretse uko nkoresha izuru ryanjye. Nshobora


kumva impumuro y’ibyatsi igihe cy’izuba ry’amanywa.
Nshobora kumva impumuro nziza ziva mu ndabo z’ibiti. Izuru
ryanjye rimfasha kumva umunuko nkawirinda.

Nshobora kumva impumuro y’umwotsi ku mugoroba. Ni


igihe cyo gutegura ifunguro rya nyuma ry’umunsi. Iyo
ntashye nkagera mu rugo, nshobora kumva ko mama
ahishije ibiryo. Nshobora kumenya ko ibiryo bishiririye
cyangwa se ko bihiye neza.

176
9

Sogokuru yanyeretse uko nakumva ibinkozeho. Nshobora


kumva ko imvura igiye kugwa. Umuyaga uba ukonje maze
ugahuha ugana irya n’ino. Nshobora kumva ko hashyushye
cyangwa se hakonje. Mbasha gutandukanya uko ibikoresho
ibi n’ibi biteye, kuko mbikoraho maze nkamenya ko
byoroshye cyangwa se bikomeye.

10

Nshobora kumva injyana z’ingoma n’iz’indirimbo, mu birenge


byanjye, mu biganza byanjye no mu mutima wanjye. Mbasha
gutandukanya indirimbo zifata injyana ibanguka cyangwa
yihuta, maze nkaba nabyina nkurikije injyana.

177
11

Ingingo z’umubiri wanjye zimfasha kumva, kubona no


gusobanukirwa n’ibinkikije. Ndabona igihugu cyanjye,
ndumva igihugu cyanjye, nkunda igihugu cyanjye.

12 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Ni ba nde bavugwa mu mwandiko?


2. Ni ibihe bintu bitandukanye sekuru w'uwanditse
inkuru yamwigishije?
3. Umwanditsi yumva amerewe ate iyo atekereje ku
gihugu cye?
4. Uratekereza ko umwanditsi w'umwandiko ari
muntu ki? Umwana cyangwa umuntu mukuru?
Kubera iki?
5. Ni ukubera iki ibintu sekuru w'umwanditsi
yamwigishije ari ingenzi kubimenya?
6. Haba hari ibyo ugenda wigira ku bantu
bakuruta? Bivuge uvuge n’abo wabyigiyeho.

178
Icyumweru cya 5: Ikinamico ‘‘Turi magirirane”

1 Hitamo interuro zivuga ibihuye n’ibivugwa


mu ikinamico “Turi magirirane” uzandike mu
ikayi yawe.

1. Intare yari yaraciye utunyamaswa duto mu ishyamba kubera ko


twayibuzaga kwisinzirira.
2. Imbwa yanze gutabara intare kubera ko yari yaramaze
amatungo ya shebuja.
3. Umukecuru ahageze yagerageje gutabara intare biramunanira.
4. Imiswa n’imbeba byanze gutabara intare kuko yari
yarabyirukanye mu ishyamba bituma umutego uyica.
5. Intare imaze kuva mu mutego yahise yirukanka ku bantu bari
bahari ishaka kubarya.

2 1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse,


hanyuma wandukure interuro zikurikira mu
mukono mu ikayi yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

1. Twahimbye agakinamico kavuga ko abantu twese turi


magirirane.
2. Akagabo gahimba akandi kataraza.

2. Uzuza interuro z’iki kiganiro mu ikaye yawe


unoza umukono.
Intare: Utunyamaswa duto................
Imbeba: Nyamara twese turi........................
Imiswa: Dushobora kugukiza.........................

3 Andika interuro ukoresheje aya magambo.

1. Abakerarugendo
2. umutego
179
Fatanya na bagenzi wawe mukine agakino
4 gakurikira:
Karaba intoki
Mutoni: Kagisha, ko wicaye wigunze hano wenyine?
Kagisha: Sha, mama yankubise.
Rugwiro: Yaguhoye iki Kagisha?
Kagisha: Ngo ni uko nari ndiye ibiryo ntakarabye.
Mutoni: Wazize ikosa ryawe. Kurya udakarabye ni bibi.
Rugwiro: Kurya udakarabye byagutera indwara.
Mariza: Jye sinshobora kurya ntakarabye intoki.
Kagisha: Na njye niyemeje kujya nkaraba intoki mbere yo
kurya.

Hitamo igisubizo kiri cyo ucyandike mu ikayi.


5 1. Turi magirirane bivuga ko:
a. Nta wudakenera undi
b. Nta wafasha undi
c. Abafite imbaraga batabara abanyantege nke.
2. Uwakuye intare mu mutego ni:
a. Umukecuru n’inyoni
b. Abakerarugendo n’imbwa
c. Imbeba n’imiswa

Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


6 “Inyamaswa zo muri parike’’, soma ibibazo
bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi.
1. Vuga nibura ibintu bibiri uzi kuri pariki.
2. Kuki intare yitwa umwami w’ishyamba?
Ushingiye ku byo wize ku nkuru wasomewe,
7 andika agakuru kagufi uhereye ku ntangiriro
ikurikira:
Umunsi umwe, intare umwami w’ishyamba ....................
........................................... ...................................................

180
1 Inyamaswa zo muri pariki

Pariki ni ahantu inyamaswa zo mu gasozi ziba. Muri za pariki


habamo inyamaswa nyinshi. Zimwe ziba ari nini izindi ari
ntoya.

181
3

Impundu n’ibitera biba muri parike. Impundu zigira urusaku


rwinshi, kandi ni nini kurusha ibitera.

Ibitera bizi kwiruka cyane.


Biba ari bito ku mpundu. Bishobora kugenda bihagaze ku
maguru abiri nk’umuntu cyangwa bigakambakamba iyo
bikeneye kwihuta.
Bikunda kwiba imyaka abantu baba bahinze nk’ibigori, ibitoki,
ibijumba n’imyumbati.

182
5

Inzovu n’inkura na zo ziba muri parike. Inzovu ni yo nyamaswa


nini ku isi mu ziba ku butaka.

Inkura ziba zibyibushye zifite umubiri wiburungushuye


n’amahembe abiri ku zuru ryazo. Inkura zirya ibyatsi, amababi
y’ibiti n’ibimera binyuranye.

183
7

Utuyongwe n’imikara ni udusimba tuba mu byatsi n’ibiti


byo muri pariki. Utuyongwe dutungwa n’udusimba duto
n’iminyorogoto.
Akayongwe ntigashobora kurumwa n’inzoka.
Akayongwe gashobora guhagarara nk’umuntu ku maguru abiri
iyo gashaka kureba ahirengeye.

Umukara uba mu muryango ugizwe n’imikara ishobora kurenga


makumyabiri. Umukara utungwa ahanini n’udusimba tuguruka.
Umukara ntushobora gukomeretswa n’inzoka n’utundi dusimba
dufite ubumara.

184
9

Intare n’ibisamagwe biba muri parike. Intare ziratontoma cyane,


kandi zikunda guhiga cyane. Intare yitwa umwami w’ishyamba
kuko izindi nyamaswa ziyitinya.

10

Ibisamagwe biba mu bwoko bw’ibiryanyama. Ibisamagwe


ntibitontoma. Bishobora guhuma, kugonga cyangwa kugona.
Ibisamagwe bimara igihe kinini biri guhiga.

185
11

Izo nyamaswa zose ndetse n’izindi tutavuze, ziba muri parike.


Izo nyamaswa zose, inini n’intoya, ni ibyiza bitatse u Rwanda.
Ni ngombwa kwita kuri pariki kuko ari yo inyamaswa
zituyemo. Inyamaswa zikwiye kubaho neza mu mudendezo,
zikarindwa gushimutwa cyangwa kugirirwa nabi.

12 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Ni izihe nyamaswa zivugwa mu mwandiko?


2. Inyamaswa zivugwa mu mwandiko ziba he ?
3. Inyamaswa zivugwa mu mwandiko zitandukaniye
he?
4. Ni akahe kamaro izo nyamaswa zose zifitiye u
Rwanda?
5. Wowe urumva inyamaswa zo mu ishyamba hari
icyo zikumariye? Sobanura.
6. Haba hari ibibazo byo gushimuta inyamaswa,
gutega inyoni n’ibindi ubona aho utuye? Vuga
inama wagira ababikora n’uburyo waharanira ko
bicika.?

186
Icyumweru cya 6: Ibaruwa

1 Andika mu ikayi yawe igisubizo kijyanye n’ibivugwa mu


nkuru “Nzi kwandika ibaruwa.”

1. Gwiza yari mubyara wa Rugwiro.


2. Gwiza na Rugwiro bararwanaga.
3. Rugwiro na Gwiza barakundanaga cyane.
4. Gwiza yabaga muri Kigali, naho Rugwiro we yabaga mu cyaro mu
Ntara y’Amajyepfo.

1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


2 wandukure interuro zikurikira mu mukono mu ikayi
yawe.

a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

1. Ibaruwa mubyara wanjye yanyandikiye yaranshimishije


cyane.
2. Abantu benshi bafite terefoni ngendanwa.

2. Andika uyu mwandiko mu ikayi yawe mu mukono.


Samusoni yabwiye Canamake ati ‘’ ariko wacecetse, tukumva!
Kubera urusaku rwawe, ntabwo dushobora kumva.’’ Samusoni
na we aramusubiza ati “mbabarira, ntabwo nari nzi ko ndimo
kubasakuriza. Sinongera kubasakuriza.’’

3 1. Koresha amagambo akurikira ukore interuro, maze


uzandike mu ikayi yawe.
a. Intara y’igihugu b. Mubyara c. Urukumbuzi d. Nyirarume
2. Uhereye ku nkuru wasomewe, kora izindi nteruro
wuzuze igitekerezo gikurikira.

Gwiza na Rugwiro.................

187
4 1. Mu bantu bakurikira, hitamo umwe
umwandikire ibaruwa ngufi

1. Incuti magara yawe 2. Mwarimu wawe 3. Mukuru cyangwa


murumuna wawe
wiga ku kindi
kigo
4. Umwana mwigana 5. Mama cyangwa
warwaye papa wawe

5 Hitamo interuro ijyanye n’ibivugwa mu


ibaruwa ubyandike mu ikayi yawe.
1. Ibaruwa ni uburyo bw’itumanaho.
2. Mu ibaruwa, uwanditse ageza amakuru ku ncuti ye
batari kumwe.
3. Ibaruwa ntigikoreshwa na gato muri iki gihe.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru “Uburyo


bw’itumanaho”, soma ibibazo bikurikira
wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Ni ubuhe buryo bw’itumanaho bwakoreshwaga mu
gihe cyo hambere?
2. Ni ubuhe buryo bw’itumanaho bwazanywe no
kumenya gusoma no kwandika?

Mu buryo bwo gutumanaho bukurikira, hitamo


7 butatu bukoreshwa hagati y’incuti n’abavandimwe
ubwandike mu ikayi yawe.

1. ibaruwa 2. tereviziyo
3. imeyili 4. terefoni

188
Uburyo bw’itumanaho
1

Haba hari umuntu waba warigeze koherereza


ubutumwa?
Waba se uzi ukuntu uburyo bwo gutumanaho bwagiye
buhinduka kuva mu mateka ya kera?
Kuva kera abantu bagiye bahererekanya ubutumwa.

189
3

Kuvuza ingoma bwari bumwe mu buryo bwa kera bwo


gutanga ubutumwa. Imirishyo y’ingoma itandukanye
yatangaga ubutumwa butandukanye. Hari umurishyo
umenyesha ko habaye ibyago, amakuba cyangwa icyorezo
cyateye. Habagaho kandi umurishyo uhamagarira abantu
kwitabira inama cyangwa ibirori.

Nyuma, abantu baje kumenya gusoma no kwandika. Ni


ukuvuga ko ubutumwa bwashoboraga kwandikwa maze
bukoherezwa. Ubwo butumwa ni bwo bwabaye amabaruwa
ya mbere.

190
5

Terefone na yo yahimbwe mu binyejana bishize, mu


mwaka wa 1876.
Ukoresha terefone ashobora koherereza mugenzi we
ubutumwa bw’ijwi buciye mu rusinga.

Muri iyi minsi, abantu benshi bagendana terefoni zitagira


umugozi bita terefone ngendanwa.
Abantu bashobora gukoresha izo terefone bavugana aho
baba bari hose.
Terefone ngendanwa kandi zikoreshwa n’abantu
bandikirana bakanohererezanya ubutumwa bugufi
bwanditse.

191
7

Ushobora gukoresha mudasobwa cyangwa terefone


ngendanwa mu kohereza no kwakira ubutumwa buciye
ku murongo wa interineti bakunze kwita murandasi.
Ubwo butumwa buciye kuri murandasi babwita imeyili,
ari yo magambo ahinnye avuga ibaruwa yohererezwa
mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubutumwa bwa imeyili,
buranyaruka kurusha kwandika ibaruwa isanzwe.

Mu kwanzura twavuga ko hari ikintu kimwe cy’ihame: buri


gihe abantu bazakenera kohererezanya ubutumwa. Hari
impinduka nyinshi cyane zabaye kuva aho ubutumwa bwa
mbere bwoherejwe. Mu bihe bizaza, tuzabona ubundi buryo
bwinshi bwo kohererezanya ubutumwa.

192
9

Ibibazo byo kumva umwandiko


10
1. Vuga uburyo butandukanye bwagiye bukoreshwa
mu kohererezanya ubutumwa kugeza ubu?
2. Ni ubuhe buryo bwo gutanga ubutumwa
bwakoreshejwe mbere?
3. Ni ubuhe buryo bwo gutumanaho bwazanywe no
gusoma no kwandika?
4. Kuki abantu bakenera kohererezanya ubutumwa?
5. Aho utuye haba hari ibibazo ubona ko
byakemurwa n’itumanaho ryihuta? Bivuge uvuge
n’inama wagira ababifite.

193
Icyumweru cya 7: Umwirondoro

Andika yego cyangwa oya ukurikije


1 ibyasomwe mu nkuru ‘‘Imparage yanditse
umwirondoro wayo’’
1. Imparage yari isobanukiwe no kwandika neza
umwirondoro wayo.
2. Bakame yanze gufasha imparage kwandika
umwirondoro wayo.
3. Imparage yari ifite uburambe mu gucira abana
imigani.
4. Imparage ntiyari izi uturirimbo twinshi
tw’Ikinyarwanda.

2 Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


wandukure interuro zikurikira mu mukono
mu ikayi yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

Abantu twese turi magirirane. Abakuru n’abato,


abakire n’abakene, abakomeye n’abanyantegenke
bose ni magirirane. Buri muntu akenera undi kandi
koko babivuze ukuri “nta mugabo umwe.”

Andika interuro ukoresheje aya magambo.


3
1. umwirondoro.
2. uturirimbo tw’Ikinyarwanda.

194
4 Mu magambo akurikira, toranyamo ajyanye
n’umwirondoro.
1. Amazina
2. Imparage
3. Uburambe ku kazi

Hitamo igisubizo kiri cyo ucyandike mu ikayi


5 yawe.
Imparage yari ifite uburambe mu kazi gakurikira:
1. Kujyana abana ba Warupyisi ku ishuri.
2. Gucira abana imigani no kubabwira udukuru.
3. Kuririmba uturiririmbo tw’Ikinyarwanda.
4. Kuvuza ingoma.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru


“Nyirancuti, umukobwa w’intwari’’, soma
ibibazo bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi .
1. Nyirancuti ni muntu ki?
2. Nyirancuti yakoze iki kugira ngo ibiti bikwire hose?

7 Andika umwirondoro wawe uhereye ku nteruro


zikurikira:

1. Amazina yanjye:...................................................
2. Navutse..................................................................
3. Navukiye................................................................
4. Amazina ya Mama..............................................
5. Amazina ya Data ...............................................
6. Nkunda:.................................................................
7. Nshobora:..............................................................

195
Nyirancuti,
1 umukobwa w’intwari

Mu bikombe by’imisozi miremire ya Karongi, ni ho Nyirancuti


Goreti yavukiye, mu mwaka wa 1952.

196
3

Akiri muto, yakundaga kumva ababyeyi be n’abaturanyi


bavuga ibyerekeranye n’uko imvura kera yagwaga neza,
bagahingira ku gihe, kandi imyaka ikera neza.

Mu gihe cye, abana benshi ntibashoraga kwiga kuko


amashuri atari yagakwiriye hose. Nyirancuti we yashoboye
kujya mu ishuri, yiga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

197
5

Amaze kurangiza amashuri, yagiye gukora mu mujyi mu


kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, ariko ntiyigeze
yibagirwa aho yakomotse n’inkuru yumvise akiri umwana
muto.

Aho yari atuye, yahateye ibiti byinshi mu busitani, akajya


yicara munsi yabyo asoma, akumva amerewe neza, kubera
amahumbezi yabyo.

198
7

Ntibyatinze rero agira igitekerezo cyo gutera ibiti byinshi


ku musozi yari atuyeho. Yashatse ingemwe nziza z’ibiti
by’amoko yose, ibibazwa, ibyera imbuto ziribwa, ibiba mu
mashyamba ya kimeza, maze abitera ahantu hose hatari
imyaka n’amazu, ndetse no ku mpinga y’umusozi, aho nta
kindi kintu cyashoboraga kuhera.

Nyirancuti yateye ibiti byinshi kuko yari azi akamaro


kabyo: birinda isuri, biyungurura umwuka duhumeka,
bikurura imvura, bitanga inkwi zo gucana n’imbuto
zidutungira ubuzima kandi bikubakishwa.

199
9

Kugira ngo ibiti bikwire hose, yakanguriye abantu bose


gutera ibiti. Nuko abagore n’abagabo baramwegera,
abaha imbuto z’ibiti by’amoko atandukanye, anabigisha
uko bazitera.

10

Nyuma yaho, abaturage benshi batangiye kumenya


agaciro k’igiti, bamugana ari benshi kumugisha inama
z’uburyo bakwita ku biti byabo kugira ngo bikure neza.

200
11

Hanyuma, ibiti byaje gukwira mu gihugu hose. Nguko uko


Nyirancuti yafashije abaturanyi be n’igihugu cye, yigisha
abaturage gukora bagamije ineza y’abantu bose. Burya
rero uko uteye igiti kimwe, ni ko uba ufashije imbaga
y’abantu benshi ku isi. Harakabaho ubufatanye!

12 Ibibazo byo kumva umwandiko.

1. Nyirancuti yavukiye hehe? Ryari?


2. Nyirancuti yakundaga iki akiri muto?
3. Akamaro k’ibiti kavugwa mu mwandiko ni akahe?
4. Ni bande bitabiriye gufasha Nyirancuti gutera ibiti?
5. Ni iyihe mpamvu gutera ibiti bigirira akamaro
abantu benshi?
6. Mu gace utuyemo, ubona hari ahakwiye guterwa
amashyamba cyangwa aho yangizwa? Niba hahari
ni iyihe nama wagira abahatuye?

201
Icyumweru cya 8: Ikinyamakuru

1 1. Soma interuro zikurikira, wandike yego


cyangwa oya ushingiye ku nkuru wasomewe.

1. Ikinyamakuru kigira izina.


2. Ikinyamakuru kivuga ku nkuru imwe gusa.
3. Birabujijwe gushyira ibishushanyo mu kinyamakuru.
4. Ni ngombwa kwandika izina ry’uwanditse inkuru iyo
ari yo yose iri mu kinyamakuru.

Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


2 wandike interuro zikurikira mu mukono mu ikayi
yawe.
a o m n r d g c e u l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

Mukamusoni yagiye mu ishyamba gutashya_ ahurirayo


n’imbwa iramwirukankana_ Ageze imbere yihisha mu gihuru
imbwa iramubura ariko abura inzira imusubiza mu rugo_
Nuko atangira kurira cyane anahamagara nyina ati _
“mama_ mama_’’ Kera kabaye_ umuturanyi wabo Gasana
amunyuraho ati “niko Mukamuso_ urakora iki aha_’’ Undi ati
‘’nayobye.’’ Nuko Gasana aherako aramutahana_

Ushingiye ku nkuru wasomewe mu ishuri, uzuza


3 iyi nteruro hanyuma uyandike mu ikayi yawe.

Mu kanyamakuru Sangwa na Rita banditse bavugagamo


....

202
4 Ushingiye ku biranga ikinyamakuru
bikurikira, andika inkuru imwe wumva yajya
mu kanyamaru k’ishuri

1. inomero
2. ibishushanyo
3. umutwe w'inkuru
4. ibitekerezo bitandukanye
5. izina ry'ikinyamakuru
6. izina ry'uwanditse inkuru

Wifashishije amagambo akurikira, andika


5 inkuru yajya mu kanyamakuru k’ishuri
ryawe

1. amarushanwa 2. mwarimu
3. isuku 4. ibihembo

6 “Umubu”, soma ibibazo bikurikira wandike


ibisubizo mu ikayi .
1. Vuga nibura ibintu bitatu uzi ku mubu.
2. Vuga nibura ibintu bitatu twakora kugira ngo
twirinde kurumwa n’imibu?

Ushingiye ku byo wize ku kinyamakuru,


7 kora interuro eshatu, wuzuze igitekerezo
gikurikira.

Isuku ku ishuri
Ishuri ribanza rya Muko riherereye mu
majyaruguru. Kuri iryo shuri ................

203
Umubu
1

Imibu ni inigwahabiri. Umubu ugira uduhembe tubiri


ukoresha mu kumva no guhumurirwa. Umubu ugira
amaguru atandatu n’amababa abiri. Imibu iba ahantu
hose ku isi. Imibu ikunda kurumana cyane ku mugoroba
na nijoro.

204
3

Waba ukunda kubona imibu aho utuye? Ese waba


warigeze kurumwa n’umubu? Abantu ntibakunda imibu
kuko irumana. Hariho kandi n’imibu itera indwara maze
ikayikwirakwiza.

Imibu yororokera mu bidendezi by’amazi, mu bihuru n’ahandi


hatagera urumuri ruhagije. Umubu w’ingore utera amagi
mu mazi, mu byondo no mu bihuru. Iyo hashyushye cyane,
amagi ashobora kwituraga mu minsi kuva kuri itatu kugeza
kuri itanu. Iyo hakonje, bishobora gufata iminsi igera kuri
cumi n’ine cyangwa ikarenga.

205
5

Imibu y’ingore yitwa “anoferi” ni yo ikwirakwiza marariya.


Iyo umubu w’ingore urumye umuntu urwaye marariya
maze ukaruma umuntu muzima, umwanduza indwara ya
marariya.

Ni ngombwa cyane gusukura aho tuba, dukuraho ibidendezi


bishobora kureka mu mbuga no mu bikoresho. Ni ngombwa
kandi gutema ibihuru n’ibigunda bikikije urugo kuko
byihishamo imibu. Ese wari uzi ko umubu ushobora gutera
amagi mu ipine ryashaje cyangwa mu kadobo gateretse ku
mbuga?

206
7

Ni byiza kwirinda cyane kurumwa n’imibu. Kurara mu


nzitiramibu iteye umuti, ni uburyo bwiza bwo kwirinda
kurumwa n’imibu itera marariya. Ni ngombwa kandi
gukinga amadirishya n’inzugi hakiri kare, kugira ngo imibu
itinjira mu nzu.

8 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Kuki abantu banga imibu?


2. Umubu utera hehe amagi?
3. Ni iyihe ndwara umubu ukwirakwiza?
4. Imibu ikwirakwiza indwara gute?
5. Ni gute wakwirinda kurumwa n’umubu?
6. Mu muryango ubamo n’aho urara hari
ingamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda
marariya? Niba nta zihari urumva ugiye
gukora iki?

207
Icyumweru cya 9: Umugani mugufi

1. Ushingiye ku nkuru wasomewe, uzuza izi nteruro


ukoresheje amagambo akurikira, uzandike mu ikayi yawe
1 (unyugururire, musaza, nzagukarangira).

a. Baba yari ................wa Nyanshya.


b. Nuza kunsura............... ubunyobwa
c. Ninkomanga.............................. umuryango wo hanze.

2. Ukoresheje akambi, huza amagambo/ imvugo


bikurikira n’ibisobanuro byayo
1 Kwarika Igikoko
Gucanira amazi yo kuvuga
2 Nyogosenge
umutsima
3 Igisimba Akanyoni gato
4 Agafundi Mushiki wa so

1. Itegereze uko buri nyuguti yanditse, hanyuma


2 wandukure interuro zikurikira mu mukono mu ikayi
yawe.

a o m n r d g c e u c l t j i f s y h p b k v w z

A O M N R D G C E U L T J I F S Y H P B K V W Z

1. Umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri.


2. Igiti kigororwa kikiri gito.
2. Uzuza iyi migani migufi
a. Ibyaye ikiboze ....................
b. Utazi ubwenge .........................
1. Andika interuro ukoresheje aya magambo:
3 a. urutare:
b. agafundi:
c. kugabana
2. Muri iyi migani, toranyamo ihuje n’ibivugwa mu mugani
wa Nyashya na Baba.
a. Akagabo gahimba akandi kataraza
b. Ibyaye ikiboze irakirigata
c. Utazi ubwenge ashima ubwe.

208
4 Andika iyi migani y’imigenurano maze uhuze buri
mugani n’igisobanuro cyawo ukoresheje akambi.

a) Akarenze umunwa karushya 1. Uwitwaye nabi arasuzugurwa.


ihamagara. 2. Amagambo mabi agaruka
b) Ushaka inka aryama nka zo. uwayavuze.
3. Kugera ku byiza biraharanirwa.
c) Uwigize agatebo ayora ivu.

5 1. Uzuza iyi migani migufi ikurikira:


a. Umwana utumva...................................
b. Agatirano ntikamara ..............................
c. Umwanzi agucira....................................

2. Tondeka interuro zikurikira ku buryo zubaka inkuru,


uyandukure mu ikayi yawe.

1. Kamariza yaritegereje abona ari ihene y’umuturanyi we yaciye


ikiziriko.
2. Ageze mu murima arabukwa igisimba cyazaga kimusanga.
3. Ineza yiturwa indi.
4. Ako kanya, Kamariza ahita ayifata kugira ngo itona imyaka mu
murima.
5. Umunsi umwe, Kamariza yagiye kwahira ubwatsi bw’inyana mu
murima.
6. Icyo gisimba cyari gifite amabara y’umukara n’umweru.
7. Uwo muturanyi yajyaga amusomera inkuru zishimishije.

6 Ushingiye ku byo wasomye mu nkuru “Ibishyimbo”,


soma ibibazo bikurikira wandike ibisubizo mu ikayi.
1. Vuga nibura ibintu bibiri by’ingenzi bigomba gukorwa mbere yo
gutera ibishyimbo?
2. Ibishyimbo biri amako angahe? Ayahe?

7 Ushingiye ku byo wize mu nkuru, kora interuro eshatu ,


wuzuze igitekerezo gikurikira.

Nyanshya na Baba bagize ubutwari kuko


..............................................................................................................................
..............................................................................................................................

209
Ibishyimbo
1

Waba ukunda kurya ibishyimbo? Kubihinga biroroshye


kandi birashimishije.
Mbere na mbere banza utegure ubutaka uzateramo
ibishyimbo, ubuhinge neza kandi ugende wongeramo
ifumbire. Ibishyimbo bikunda ahantu hagera urumuri
rw’izuba kandi hari ifumbire.

210
3

Ca imirongo, ucukure utwobo, hanyuma ugende ushyiramo


imbuto z’ibishyimbo, zitarenze ebyiri muri buri kobo. Nyuma
yaho uragenda utaba twa twobo, usubizaho itaka.

Niba ari mu gihe cy’izuba, ni ngombwa kuhira ibishyimbo.


Kuhira bikorwa mu gitondo na nimugoroba, ubutaka
butarakakara.

211
5

Nyuma y’iminsi mike, itegereze uko ibishyimbo byawe biva


mu butaka, bikagondora, bikazana amababi, bigakomeza
gukura. Wibuke kubibagara neza kugira ngo birusheho
gukura neza.

Hanyuma usarure ibishyimbo byawe. Niba ari iby’imiteja,


ni ngombwa kubisoroma kenshi kuko ari bwo bitanga
umusaruro uhagije. Ibindi byo ushobora kubisoroma bikiri
ibitonore cyangwa ugategereza ko byuma, kugira ngo
ubone uko ubihunika.

212
7

Bigira amabara menshi. Hari ibigira ibara ry’umukara,


umutuku, umweru, umuhondo cyangwa se ugasanga bifite
amabara menshi. Bigira amazina menshi atandukanye. Hari
ibyitwa mutiki, mukwararaye n’andi mazina menshi.

Abantu benshi bakunda gutegura amafunguro bakoresheje


ibishyimbo biyejereje. Hari amoko menshi y’ibishyimbo,
arimo: ibigufi, ibishingirirwa n’iby’imiteja.
Ibishyimbo bishobora kuribwa biri kumwe n’ibindi biribwa
bitandukanye: umuceri, ibijumba, ubugari, imboga n’ibindi.

213
9

Ibishyimbo biraryoha, ibyo bigatuma bikoreshwa kenshi mu


mafunguro ya buri munsi. Kandi ni mu gihe, bikungahaye
ku ntungamubiri. Uyu mukobwa yateguye ifunguro
ry’umuryango we yifashishije ibishyimbo yihingiye!

10 Ibibazo byo kumva umwandiko

1. Ibishyimbo biterwa ahantu hameze hate?


2. Ni iyihe mirimo ikorwa mu gutera ibishyimbo?
3. Ni ayahe moko y’ibishyimbo avugwa mu
mwandiko?
4. Ni ibihe biribwa bishobora kuribwa biri kumwe
n’ibishyimbo?
5. Uyu mwandiko ukwigishije iki?
6. Vuga akamaro k’ibishyimbo mu bijyanye
n’imirire, ubukungu n’ibindi.

214
Isuzumabumenyi
1. Soma uyu mwandiko maze usubize ibibazo bijyanye na wo.

IZUBA

Iyo tugiye hanze, mu gitondo kare, haramutse umucyo, tugahagarara ahirengereye


tukareba iburasirazuba tubona ikintu kimeze nk’ukwezi kw’inzora,gifite ibara
ry’umuhondo ukeye cyane. Icyo kintu tubona mu mpezajisho, gisa n’igifatanye
n’ijuru, kiba gikikijwe n’ibara rijya gusa n’icyatsi kibisi. Icyo kintu ni izuba riba
rigiye kurasa. Uko igihe kigenda cyicuma, ni ko izuba rigenda ryitatura isi
tukabona risa n’irigenda mu kirere.

Aho izuba rirasira bahita iburasirazuba. Iyo urambuye amaboko ukw’iburyo


ukakwerekeza aho rirasira, imbere yawe bahita amajyaruguru, inyuma yawe
bahita amajyepfo. Mu gitondo, imirasire y’izuba ituruka iburasirazuba, ugasanga
igicucu cy’ibintu ari kirekire cyane, kandi giherereye iburengerazuba. Uko igihe
kigenda, ni ko n’uburebure bw’igicucu bugenda bugabanuka. Nyuma y’amanywa
y’ihangu, igicucu cyongera kuba kirekire, kugeza igihe usanga gifite uburebure
bureshya n’ubwo cyari gifite izuba rikirasa. Ubwo haba ari nimugoroba izuba
rijya kurenga.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko izuba ari umubumbe, uruta isi


ubunini inshuro nyinshi; bavuga kandi ko ritava aho riri, ahubwo ko isi ari yo
iryikaraga imbere irizenguruka. Izuba riri kure y’isi cyane ni yo mpamvu tubona
ari ritoya, tukibwira ko isi iriruta ubunini. Iyo uruhande rumwe rw’isi rwikaraga
imbere y’izuba urundi na rwo ruba ruri mu mwijima, ari byo twita ijoro. Nguko
uko umunsi ubisikana n’ijoro. Izuba rifite akamaro kanini: riratumurikira,
riradushyushya, ryumisha ibyo twanitse, ryica udukoko dutera indwara, iyo
rifatanyije n’imvura rikuza ibyo duhinga rikabyeza. Abahanga bavuga ko mu
mirasire yaryo harimo utuntu dutunga umubiri ukamererwa neza. Izuba ni
umubumbe w’umuriro, nta kiwushyigikiye, nta kiwufashe, nta cyo uteretseho,
ufashwe n’ububasha bw’Imana gusa.

Ibibazo byo kumva umwandiko

a) Vuga amerekezo y’isi avugwa muri uyu mwandiko

b) Kuki tubona izuba ari rito cyane?

c) Ni akahe kamaro k’izuba kavugwa mu mwandiko?

d) Uyu mwandiko ukwigishije iki?

215
2. Simbuza amagambo aciyeho akarongo imbusane zayo.

a) Mujyanama yagiye mu majyepfo gusura mwishywa we.

b) Iyo hariho ubushyuhe, twiyambura imipira.

c) Uriya mugabo, yahindutse umukene kubera kwanga umurimo.

d) Kurya neza no kugira isuku bituma tugira ubuzima bwiza.

3. Koresha aya magambo hanyuma uhimbe interuro.

a) Iburasirazuba

b) umucyo

c) kurasa

d) umubumbe

4. Andika iki gice cy’umwandiko mu mukono.

Umubiri w’umuntu ugira ibice bitatu by’ingenzi: umutwe, igihimba, amaboko


n’amaguru. Ubamo kandi amagufwa menshi. Ibice by’umutwe ni uruhanga, izuru,
umunwa, amaso, imisaya, amatwi, amatama n’akananwa. Muzi akamaro k’ibyo
bice se?

5) Soma intangiriro y’uyu mwandiko, maze utekereze ku buryo


wakomeza kuwandika, uwandike mu ikayi yawe.

Akamaro k’imvura.

Imvura na yo idufitiye akamaro kanini cyane.

Imvura ................................................................................................................................
...............................................................................................................................................
..............................................................................................................................................
..............................................................................................................................................

216
Ibisakuzo
1. Abakobwa banjye babyina bose. Imirya y’inanga

2. Aka kariza so. Akanyarirajisho

3. Akababaje umugabo kamurenza impinga. Ifaranga

4. Akana kanjye ni maguru ya Sarwaya. Ibaruwa

5. Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora. Ukwezi n’inyenyeri

6. Biratinyana. Umwijima n’urumuri

7. Hakurya mu gihuku. Inzu itagira abantu

8. Inka yanjye nyikama igaramye Umuvure

9. Karihuta. Igare

10. Ko undeba ndaguha. Imyenge y’inzu

11. Mfite umugabo unganza. Ibitotsi

12. Mugongo mugari mpekera abana. Urusenge, uburiri

13. Nahinze mu mpinga nsarura mu gapfunsi. Umusatsi

14. Nagutera icyo utazi utabonye. Ubuto/ubukwe bwa so na nyoko

15. Nkandagiye itafari rimena itegura risakaza inkuru i Burayi. Radiyo

16. Nyirabugenge n'ubugenge bwayo. - Inkoko mu gucutsa nta mabere

- Inzoka mu kugenda nta maguru,

- Inka kuba umukara igakamwa ayera,

17. Sakuza n'uwo muri kumwe.


Ururimi rwawe

18. Sogokuru aryoha aboze.


Umuneke

19. Zana akebo nzane akandi tujye gutara intagwira. Ubwoya bw’ inka

20. Kati hii kati huu!


Agakecuru kocyejwe n’igikoma

217
Imigani y’imigenurano
1. Abasangira bike bitana ibisambo.
2. Abwirwa benshi akumva bene yo.
3. Agapfundikiye gatera amatsiko.
4. Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
5. Ak’imuhana kaza imvura ihise.
6. Akababaje umutima kazindura amaguru.
7. Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
8. Akarenze umunwa karushya ihamagara.
9. Amagara araseseka ntayorwa!
10. Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.
11. Ihene mbi ntuyizirika ho iyawe.
12. Iherezo riruta intangiriro.
13. Imana ifasha uwifashije.
14. Inzira ntibwira umugenzi.
15. Iyihuse ibyara ibihumye.
16. Mwene samusure avukana isunzu.
17. Nta muzindutsi wa cyane watashye mu mutima w’undi.
18. Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.
19. Umwana apfira mu iterura.
20. Umwana murizi ntakurwa urutozi (ntakizwa intozi).

218
Ibyivugo
1. Ndi Rukamatamushogoro rwa Ntamushobora iyo iwacu bataseye sinseka.

2. Ndi agaca mu ziko ntigashye ndi inkuba y’amaganga.

3. Ndi umuhungu muto ndi umuziraguhunga, nanze guhunga iwacu twaraye


ubusa.

4. Ndi ingangare y’isata yasa abahizi, Mirindi y’abasore Rubanzirizamihigo.

5. Ndi inkubito isanganira igitero, Rwagitinywa ndi imanzi, ndi umuhungu


wemeye imihigo.

6. Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, imyambi ndayisukiranya, abo twari


kumwe ndabacyaha nitwa Cyaradamaraye.

7. Ndi Gatobotobo ka Ndabateze natega neza ndagatabaruka.

219
Indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

RWANDA NZIZA
1. Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.

2. Horana Imana murage mwiza


Ibyo tugukesha ntibishyikirwa
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima, amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa.

3. Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese.

4. Komeza imihigo Rwanda dukunda


Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.

220

You might also like