INTEGUZA VOL.3Mpa Abana Bawe Mbarere UPDATED

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 60

COLLECTION

INTEGUZA
· Truth and Track

MPA ABANA BAWE MBARERE

Amagambo yakuwe mu bitabo by'umwuka w 'ubuhanuzi

· Copyright - 2003
Première impression en Kinyarwanda
AMASHAKIRO URUPAPURO

1 . Intangiriro……………………………………..4
1 . Umusingi w’uburezi nyakuri……………….....6
- Igihe cyo gutangira kurera……………………....7
- Nta ngoma itagira ab' ubu…………………………..7
- Uburezi nyakuri buba mu muryango… … … … . 9
- Ni ingenzi gufatanya n'Imana mu burezi………10 ·
- Ababyeyi b'abagore nibo barezi b'ibanze ……...12
- .
3. Kristo umurezi n'Umukiza w'abana…………....14
- Yobora abana kuri Kristo………………………...15
- Umurimo wera wa nyina w'abana………………..16
- Kurerera Imana……………………………………18
·4. Abana n 'ishuri ............................................................21
- Turereshe mu ishuri ry'Imana……………………..21.
- Akamaro k 'amashuri y' itorero……………………22
- Amashuri y'itorero mu migi………………………22
5. Inshingano y'itorero mu burezi……………………23

- Gufasha umurimo…………………………………...24
- Dufashe misiyoni ariko tutibagiwe urubyaro…………24
- Ubwigunge mu myizerere………………………….25
AMASHAKIRO URUPAPURO

6. Inda mbi…………………………………………………..27
- Turye kugira ngo tubeho, twe kuberaho kurya…....27
- Igihe cyo kurya…………………………………29

7. Abana n'imyambaro……………………………33
- Akaga gaturuka mu gukunda imyambaro………..33
- Imyambarire ·yica ubuzima ……………………..36
8. Mpa abana bawe mbarere………………………...40
- Satani n’ingabo ze……………………………...40
- Girira abana igitsure ubatoza kubaha…………...41
- kandi ubitangemo urugero………………….…..41
9. Biblia n'abana…………………………………....43
- Igitabo cya mbere cy'umwana……………………43
- Bibiliya imara ubwoba abana……………………44
10. Ingororano z'lmana ku barezi nyakuri…………...46
- Ishusho ngero ry'urnunsi w'urubanza………..…...46
- Imana izabaza buri mubyeyi abana be……..…….48
. .
- Abatagira icyo bitaho…………………………...50
- Ingaruka yo kurerera mu kwizera………………...52
- Abana bapfuye bazagarurirwa ba nyina…………...55
- Gusangira umunezero na Yesu………………….56
1. INTANGIRIRO

« Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti:


«Mwororoke, mugwire mu isi…….».Itangiriro 1:28.

Iki gihe. tugezemo, ni igihe umuntu wese ashakisha


ubuzima bwiza. Ibyo kugira ngo bigerweho hagomba imbaraga
nyinshi mu gukora no gutekereza. Abantu mu nzego zose
z'ubuzima barakora ibishoboka byose ngo babigereho;
barakoresha uburyo bushoboka · bya kwanga bagakoresha
ubudashoboka, ariko umugambi ni ugushaka kubaho neza.

Nubwo isi ifite ibibazo byinshi by'ingutu ariko


icy’ ingorabahizi cyane ku bategetsi bayo ni ikijyanye no
kubonera abayituye ifunguro ry'uyu munsi. Ubwiyongere
bw' abatuye isi bwamaze kurenga kure ubushobozi bwa za Leta.
Niyo mpamvu hafashwe ingamba zo kugabanya urubyaro.
KURINGANIZA URUBYARO. Ubu gutwita no kubyara
byabaye indwara yivuzwa mu mavuriro akomeye; si muri za
Centre de Sante, ahubwo ni muri za Hopital. Gukuramo inda no
kuyirinda hakoreshejwe uburyo bugezweho bimaze kuba
akamenyero. Isi yose ihangayikishijwe n'urubyaro!

Uburezi buracyakenewe n'ubwo ingorane ku bavuka ari


nyinshi. Musomyi nkunda, maze kwitegereza no kugenzura
ibibazo binyuranye urubyaro ruhanganye nabyo, nifuje
kukugezaho muri iyi ngingo y'iki cyigisho, icyakorwa kugira
ngo uburere bw'umwana burusheho kwitabwaho no
kubungabungwa, kuko abana dufite ni ubutunzi bukomeye
twahawe n'Uwabahanze.

4
« Dore abana ni umwandu uturuka k’Uwiteka, imbuto
. I

z’inda nizo ngororano atanga, hahirwa ufite ikirimba


kibuzuye; abameze batyo ntibazakorwa n 'isoni… ». Zaburi
127:3-5.

Satani · akajije umurego wo kuyobya · intekerezo .


z'abantu, arifuza ko ababyeyi benshi bazajya mu ijuru _bikanga,
arifuza ko bazakorwa n'isoni imbere y'Umuremyi wabo, igihe
azaba abaza abarezi bose aho abana babo bari. Mbese igihe
uzabazwa iki kibazo ngo: " abana naguhaye ngo underere bari
he?", uzasubizanya ishema uti: « dore abana wampaye ngaba ·
turi kumwe ndakuzaniye ? » Byibazeho murezi mubyeyi!

. Ndangije iyi nteruro nifuriza abarezi bose n'ababyeyi


kuzahagararana n'abo bashinzwe . kurera imbere y'Imana, .
bagaragaza ibyishimo bitarondoreka, kubw'umurimo ukomeye
bakoreye Imana, nsaba cyane ababyeyi b'abagore kuzirikana
inshingano ikomeye cyane bafite yo gutegura abazaragwa
agakiza.

*******

INTEGUZA
Truth and Track
Kigali - Rwanda

5
2. UMUSINGI W'UBUREZI NYAKURI

«Nuko uwo mwana arakura agwiza imbaraga, yuzuzwa


ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we.» Luka 2:40.
Muri iki gihe cy' imperuka, ababyeyi benshi bahangayikishijwe
n 'uburere bw' abana babo, baba abanyedini cyangwa abatari bo.
lsi iragenda ihindagurika cyane bitewe n'amajyambere yayo.
Uburezi bw'abana bubangamiwe cyane n'imihindagurikire
y’igihe, n'ibyaduka byinshi bishorewe n'imbaraga ya satani.

Satani arakora uko ashoboye kose ngo akure abana mu


biganza bya Yesu Umurezi Mukuru, ngo abashyire mu bigo
bye aho arerera. Ababyeyi benshi barihutira kwandikisha
abana babo muri ibyo bigo bya satani kandi bakagura
imfashanyigisho z' abana babo mu maduka ye. Mbese ibyo
umwana wawe arereshwa bimwigisha iki ? Ni ibimuhesha
agakiza? Abana barabyiruka batozwa ibyo kuzarwana
intambara iheruka y'isi. Bakanangiwe rwose mu maboko ya
satani n' abamarayika be. Amayeri menshi ya satani
ntamenyekana vuba kugeza igihe abantu bose bazibona mu
magereza ye. Imitima myinshi y'abana yarayobye, ibyicana
byamaze gusogota imitima-nama yabo, bahinduka ibihurihuri;
ntibashobora kuhikura rwose kuko bafatiwe mpiri mu mutego
ukomeye w'iby'isi. 2 Yohana 2: 15-17.

Bitewe nuko ijambo ry'Imana ryerekanywe, ukuri


kw' amategeko y 'Imana kugasuzugurwa, ababyeyi benshi
ntibazi ingorane abana babo barimo, kandi bari mu nzira yo
kurimbuka.

6
IGIHE CYO GUTANGIRA KURERA

Kutubaha ni ikimenyetso cy' abana . bo mu minsi


y'imperuka. Kimwe mu bimenyetso byo mu minsi y'imperuka
ni ukutumvira · kw' abana ku babyeyi babo. Mbese ababyeyi
babo · bibuka inshingano zabo ? Benshi batakaje gucyaha
bahoranye ku bana babo ngo barwanye ikibi muri bo.
Urwibutso n 'integuza, 19/09/1854.

Abana ni ubutunzi bukomeye bw'Uwiteka, bakwiriye


kwitabwaho · nabo, yabashinze kubatoza inzira nziza. Si
umugambi w'Imana ko abana baba ibyigenge, indashima,
batubaha, baremerera ababyeyi, abatekereza ibibi, abakunda iby'
isi badakunda Imana. Kuko Ibyanditswe Byera byari
byarahamije ko ibyo ari imico y'abo mu minsi iheruka.
Ibimenyetso by 'ibihe, 17/09/1894.

NTA NGOMA ITAGIRA ABUBU

Ababyeyi benshi baritana bamwana kuri iki kibazo


gikomeye cy'uburezi " ni abana b'ubu ", Usanga abarezi
bombi umugabo n'umugore buri wese agerageza kwiburanira ku
bijyanye n'uburezi muri iki gihe. Abagabo benshi bati: abana
b'ubu bishwe na ba nyina; naho ba nyina nabo bati: ni abagabo
batacyita ku bana babo mu miryango. Mbese ikosa ni irya nde ?
Imibereho iruhije y'abana muri iki gihe ko yarenze ubushobozi
bw' ababyeyi babo! Urubyaro rwabaye umutwaro ! Rwose ibyo
ijambo ry'Imana ryavuze, bimaze gusohorera ku babyeyi
benshi! Kuko . kubyara byahindutse icyaha, ndetse
n'indwara yo kwivuzwa.

7
Abifite barashakira umuti w'icyo kibazo cy'uburezi mu
· kureresha abana babo · kuva bakiri impinja mu . bigo
. by '·abanyabwenge bikorera amafaranga mu. cyimbo cyo ·
gutanga umucyo uhagije w'uburezi nyakuri. Bagatorezwamo
imico ijyanye n'ibyifuzo by'umushukanyi bitajyanye n 'ibyo
Imana ishakira abana bayo. Imana yifuje yuko uburere nyakuri
bwatangwa n'ababyeyi kuva ·umwana akiva mu nda ya nyina
kugeza amaze imyaka umunani. Inama zigirwa itorero, vol. II.
·P. 57.

Abahanga mu by'ubumenyi · bw'umuntu


(pyschologues), ndetse n’ijambo ry'Imana, bavuga ko
abana baba ibihangange by'ingirakamaro ku isi, ari abana
barezwe
.
na ba nyina kuva . bakivuka. Izi ngero zikurikira
zirerekana abana barezwe naba nyina kuva bakivuka mu
buryo bwari bukomereye ababyeyi mu burere bw'abana babo:
1. Yosefu, yarezwe na .nyina Rasheli aba Minisitiri
w'intebe wa Misiri. ·
2. Mose, yarezwe na nyina Yokebedi aba umuyobozi
ukomeye w'Abisirayeri, aba ikirangirire m u isi no mu ijuru.
3.Yesu, yarezwe na nyina Mariya niwe mwana wakuze
ashimwa
. .. n'Imana n'abantu.
· Hari n'izindi ngero nyinshi twarondora ziboneka muri
Bibiliya zitwereka ko uburezi nyakuri bw’abana bushingiye ku
babyeyi babo.

8
UBUREZI NYAKURI BUBA MU MURYANGO

Mu rugo niho uburezi bw'umwana butangirira, si mu


bigo birera incuke. Aho niho hari ishuri rye ry'ibanze, ababyeyi
be bakaba abigisha, aho niho yigira amasomo ye azamurindira
ubuzima bwe bwose; amasomo yo kubaha, kumvira no
kwitegeka. Uburezi butangirira mu muryango bufite imbaraga
zo kurema ibyiza cyangwa ibibi. Igihe umwana atitaweho
akivuka ngo arerwe neza n'ababyeyi be bamutoza ibyiza, satani
azamufata amwigishe ibye akoresheje inzira ze zo guhitamo.
Inama ku babyeyi, abigisha n 'abanyeshuri, p. 107.

Ababyeyi b'abagabo n'abagore nibo bagomba kuba


abigisha ba mbere b'abana babo. Urwandiko rwa E.G. W.,67,
1903. Abagabo n'abagore bakeneye gusobanukirwa
. n'inshingano yabo, Isi yuzuye imitego y'intambwe z'abana;
_benshi bafatirwa mpiri m_u inarijye no kwinezeza, ntibashobora
kuvumbura akaga kihishe mu nzira no gutinya iherezo ryayo
nubwo bibwira ko ari iy'umunezero. Kubwo kwifuza kwabo
n' irari, bapfusha · ubusa imbaraga nyinshi z' imibiri yabo, maze
za miliyoni nyinshi z'abana zikazimirira mu bibi. Umurimo
w'ubuvuzi, p. 371.

Babyeyi, mwibuke ko ingo zanyu arizo kigo cy’shuri


abana banyu batorezwamo kwitegura kuzagera iwabo mu ijuru;
kubyirengangiza ntibabitozwe mu bwana bwabo, bizabatera
ingorane mu myiteguro yabo. Ntimwemerere ijambo ryose
ry' ubupfu kuvogera abana bawe. Igisha abana bawe kuba
imfura, ubumuntu bubuzure, bagire kwiyubaha no kubaha
abandi. Bigishe kuzirikana abandi. Nubigenza utyo uzaba
ubateguriye kuba abakozi b'Imana b'ikirenga. Inyandiko za
E.G. W., 102/1903.
IMANA IKENEYE KUJIJUKA KW’ABANA
KANDI NIWO MUGAMBI WAYO

Ni umugambi w'Imana ko abana bategurwa hakiri kare


mu .kugaragaza imbaraga y'ubukristo, niyo nshingano ikomeye
iri mu biganza by'ababyeyi babo. Kugira ngo nibasohoka
bakajya hanze bazagaragaze ibyiza atari ibibi. Ibimenyetso
by'ibihe, 25/09/1901. Birababaje ko muri benshi biyita
abayoboke ba Kristo batacyitaye ku nshingano y'uburezi mu
ngo zabo. Ntibabona kwera kw'ingenzi ko guhamya Imana
yabashyize mu biganza, kugira ngo babumbe imico y'abana
.babo igire ireme mu gihe igeze mu bigeragezo bya gisore.
Ikinyamakuru cy'ubuzima, 04/1890.

NI INGENZI GUFATANYA N'IMANA MU BUREZI

Ababyeyi benshi batekereza ko gukoresha arnafaranga


menshi bashakira abana babo amashuri mu bigo bikomeye
bigezweho, bifite ibikoresho bya kijyambere, aribwo abana
babo bazategurwa neza bakahasohokana uburere bwiza.
Nyamara uburere butarimo Imana nta burere burimo. Yesu
ntiyigeze asaba Se gukura abigishwa be mu isi, ahubwo
yabasabiye kurindwa umubi bakiri mu ·isi, yabasabiye kunesha
buri kigeregezo cyose kizabaganaho. Iryo sengesho niryo buri
ba se na ba nyina b' abana bakwiriye gusabira abana babo
Kandi bakabingingira Imana kugira ngo n'abana nabo babe

10
batyo. Nyamara Imana ntizabikorera abana, niba ababyeyi babo
bakora bonyine iyi nshingano. Urwibutso n 'integuza,
09/07/1901. ·

Imana yagiye ikurikiranira hafi uburere bw'abana mu


miryango. Malayika wo mu ijuru yoherejwe kwa Zakariya
kumwigisha uko azarera umwana azabyara, yabwiye Elizabeti
uko azagaburira umwana azabyara kandi ko azamurera uhereye
avutse kugira · ngo . azabone uko . akorera Imana umurimo
ukomeye wo guteguriza Y esu. Imana yita ku bana batojwe neza
n'ababyeyi babo ikabatorera kuba abakozi bayo b'ibihangange.
Yohana yari umwana wo mu zabukuru, umwana w'ibitangaza,
ababyeyi be bagombaga kumenya ko nawe azakora ibitangaza
mu murimo yari yagenewe n'Imana, Byatumye ndetse ababyeyi
be bimuka bajya gutura mu karere gakwiranye n 'uburere
bw 'umwana bwazatuma agira imico ibonereye Imana. Bakoze
inshingano yabo mu gice cyabo cy'uburezi, n'Imana ikora
uruhare rwayo. Ibimenyetso by 'ibihe, · 16/04/1896.

. Ababyeyi bakwiriye gushyira imbere yabo abana babo


nkabo baragijwe n'Imana. Babarerere kuba umuryango
w'ab'ijuru, babatoreza mu gutinya no kubaha Imana; kuko
kubaha Imana ariryo shingiro ryo kujijuka. Abazayobora abana
babo baberekeza ku Mana, bazatinyuka no kubereka nyirabo,
ariyo Mana barerera. Urwandiko rwa E.G. W, 103, 1902.

11
ABABYEYI B'ABAGORE NIBO BAREZI B'IBANZE

Ababyeyi b' abagore bakwiriye guhagarara bashikamye


nk'abarezi b'ibanze b'abana babo. Ibibero by 'umubyeyi niyo
. · ntebe y 'umwana, naho ikibaho yandikaho ni mu maso ye.
· Ababyeyi uko barushaho kwirengagiza abana babo cyane cyane
mu myaka yabo ya mbere, bababuza kunezerwa no gukorana
nabo, bigatuma badakurana ibitekerezo bya .kigabo.
Ikinyamakuru cy 'ubuzima, E.G. W, 01/1890.

NI INGENZI MU BUREZI GUFATIRANA UBURERE


BW'ABANA BAKIRI BATO

Umurimo w'uburezi no gutozwa, bikorwe hakiri kare


mu bana. Bikwiriye gutangirira mu buhinja, kuko intekerezo
aribwo ziba zoroshye kandi zishobora kuremwamo imico ku
buryo bworoshye, isomo ritanzwe rihora ryibukwa n'ubwenge.
Urwandiko rwa mhere rwa E.G.W, 1877.

Abana bakwiriye kurerwa batozwa iby'umwuka mu .


ishuri ry' imuhira. Gutoza abana kuririmba, gusenga, gufata
amasomo mu mutwe, n'ibindi..., Ibyo bikwiye kwigishwa
cyane guhera mu bwana kugeza babyirutse. Mu gihe bageze
mu yandi mashuri, abarimu bazabasangana ubuhanga
n'ubwenge budasanzwe. Ba nyina, cyane cyane nk'abarezi
bakuru b' imitima b 'imuhira bagomba kwimenyereza kwiga
agaciro k'ubuzima bw'abana, Ikinyamakuru cy'ubuzima
05/1850.

12
Umurimo wari ukwiye gushishikarirwa n’ababyeyi,
Warirengagijwe, mukanguke babyeyi mukanguke mu bitotsi
bw'iby'umwuka maze musobanukirwe ko uburezi bwa mbere
umwana ahabwa ari mwe bureba. Mugomba kwigisha incuke
zanyu kubaha no kumenya Yesu. Uyu murimo mugomba
kuwukora mbere yuko satani abiba imbuto ze mu mitima yabo.
Kristo ahora ahamagara abana, nimwe mugomba kubayobora kuri
we, bakigishirizwa mu ngeso nziza kwifata neza. na gahunda.
Iyo ni yo mico Kristo yifuza ko bagira. Urwandiko rwa E.G.W
38/1881.

Abana bakwiriye kwigishwa hakiri kare, hakoreshejwe


amasomo yoroshye mu by'umubiri no mu by'imibereho myiza.
Uyu murimo ukwiye gutangirwa hakiri kare na ba nyina mu
ishuri ry'imuhira kugira ngo uzakomereze mu buryo bwiza mu
mashuri yo hanze. Uko aba bana bakura mu gihagararo, uwo
murongo ntukwiye gutakobwa kugeza ubwo abana bazaba
bashobora kwita no gutunganya aho baba ubwabo. Bakwiye
gusobanukirwa ibyiza byose byo kwirinda indwara no kurinda
bikomeye ingingo z'imibiri yabo kandi bakwiriye kwigishwa
uko bakwifata ku ndwara ziboneka kenshi n'impanuka zibaho.
Uburezi,p.198.

Mwigishe abana banyu gutekereza impamvu n'insiriri


n'ingaruka; bigishe ko nibica amategeko y'ubuzima ( ikiremwa
muntu ) bazishyura igihano n'umubabaro ( uburibwe ,).
Nibitaguhira nk'uko wabyifuzaga ntucike intege, ahubwo
ukomeze ubigishe wihanganye, kandi ubishyiremo umurego
kugeza ubigizemo intsinzi. Inama ku babyeyi, 'abigisha
n 'abagishwa, p. 126.
*****
3. KRISTO UMUREZI MUKURU N'UMUKIZA
W'ABANA.

« Bamuzanira abana bato ngo abakoreho : abigishwa


barabacyaha, ariko Yesu abibonye, ararakara, arababwira ati:
"mureke abana bato bansange ntimubabuze; kuko abameze
batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Ndababwira ukuri
yuko utemera ubwami bw'Imana nk'umwana muto
atazabwinjiramo na hato." Arabakikira, abaha umugisha
abarambitseho ibiganza.» Mariko 10: 16.

Umukiza wacu Yesu Kristo yakundaga abana bato akiri mu


isi, yabanaga nabo kandi akabarera. Ntiyigeze yinubira abana,
yarabakundaga kandi akabaha umugisha, yakemuye ibibazo
byinshi n'ingorane bahuraga nazo, akabakiza indwara n'urupfu.
Mu murimo we hano ku isi, Yesu yaranzwe n'imico yo gufasha
abanyantege nke kandi abana bari muri bo.

Mu birorero n’imidugudu Yesu yagendeyemo,


yarangwaga n' urugwiro ku ban tu bose ndetse n' abana
ntiyabirengagizaga. Yari azi neza ko umugambi wa Se wari
uw'uko abana bose b'isi bamumenya, bakamenya n'uwo
yatumye ariwe Yesu Kristo. Abana nabo bakwiye kwigishwa
urwo rukundo rw'Imana, rukaba isomo ryabo ry'ingenzi.
Nkuko Yesu yabigenje amenyekanisha Se, niko n'ababyeyi
bakwiye gutoza abana babo urukundo rw'Imana kugira ngo
bagirane ubumwe nayo. Urwibutso n 'integuza, 06/06/1899.

. 14
KUYOBORA ABANA KURI KRISTO

Mu bwana, intekerezo ziba ziteguye kwakira no


kubakwamo imigambi. Niyo mpamvu abahungu n' abakobwa
bakwiye kwigishwa gukunda no kubaha Imana. Imana ishaka
ko buri mwana wese waremwe aba uwayo kandi akemerwa mu
muryango wayo, Bakwiye kugira imitima yuzuye ishimwe no
gukunda Kristo. Yiteguye kubagira intumwa nto. Imibereho
n'intekerezo bizahinduka ku buryo nta cyaha kizabaho. Inama.
ku babyeyi, abigisha n’abanyeshuri p. 169.

Ababyeyi bakwiye gusobanukirwa ko bafite inshingano


ikomeye yo gutoza urubyaro rwabo, kugira ngo ruzahagarare
mu rubanza imbere y'Imana. Igihe bigisha abana babo, bajye ·
batekereza ko babashyizwe mu biganza na Yesu , ababwira ati:
ngaba abana mbahaye ngo munderere, mbahaye abana
munderera, kugira ngo bazarabagirane mu rukiko rw'Imana,
Intekerezo zabo zihamye ko .; zuzuwemo n'ibitekerezo
by'Umukiza wabo n'imibereho ye. Urwibutso n 'integuza,
09/02/1895.

KURERA BISABA IGIHE

Ba nyina b'abana nibo bashinzwe uburere bw'ibanze


bw'abana babo, si ba se. Babyeyi mutoze abana banyu bakiri
bato ikinyabupfura, imyaka itatu ibanza ni igihe umwana
akwiye kwitabwaho cyane mu burezi. Ntimubemerere
gukuza imibereho yabo yo kwifuza n'ubushake. Ba nyina
bakwiriye

15
I
kuba intekerezo z'abana babo. Imyaka itatu ibanza ni igihe
abana bagoramiramo, ba nyina b’abana basobanukirwe uko
·
bakwiriye kubyifatamo ku bw'icyo gihe cy'ubuhinja. Aho
niho umusingi uri. .
Niba aya masomo abanza agize ingaruka nziza ku
mwana, icyo gihe ihinduka icyifuzo cya Y esu. Ibyiza
by'ahazaza h'abana bawe bishingiye k'uko uzakosora amakosa
yose ababonekamo, n'ayo mwakoze namwe. Mwitegereza ko
abana bashyitsa imyaka itatu ngo ubone utangire iyi nshingano
yo kubaha no kumvira no kwitegeka, kuko uzaba waratinze
rwose. Bitangire hakiri kare, ubu. Kuko nutinda, bizageza
igihe bigukomerera kubikora. Urwandiko rwa ·E.G. W, 64,
1899.

Benshi birengagiza inshingano zabo muri iki gihe


kibanza cy'uburezi bati: tuzaba tubikora haracyari kare;
tuzakosora amakosa yose abana bacu barimo bakuze baracyari
bato. Dukwiye guhora twiteguye gukosora ikosa ryose abana
bacu bakora tubatoza inzira nziza. Babyeyi mwite ku bana
banyu igihe bakiri mu biganza byanyu. Si byiza ko ababyeyi
bahutaza abana no kubatoza amagambo mabi igihe bakiri ku
bibero byabo, si byiza kubatuka. Kwitwararika no gushikama
mu migambi myiza bizagira ingaruka nziza mu burezi.
Ibihamya, vol. 4. P. 313.

UMURIMO WERA WA BA NYINA B' ABANA

Bashiki banjye, Kristo yabashinze umurimo wera wo


kwigisha abana banyu amategeko ye. Kugira ngo · babe

16
bashyitse mu murimo, namwe mukwiye kuba abubaha,
abumvira amahame yayo yose. Fata abana ubatunganye muri
buri jambo ryose uvuga n'ibikorwa byose. Rinda cyane ibyo
uvuga, rwanya rwose igikabwe muri wowe, kuko kenshi
kutihangana gukunda kubaganza. Ibyo bizarinda urugo rwawe
guhoramo kutumvikana n'umunezero muke kuri wowe no ku
bana bawe. Urwandiko rwa E.G. W,rwa 47,09/1902.

Nyina w'umwana yumve ko akeneye ubufasha


bw'imbaraga y'Umwuka Wera kugira ngo we ubwe agire
ubunararibonye bwo kuba mu nzira no mu bushake
bw'Umwami we. Bityo mu buntu bwa Kristo abe
umunyabwenge, uwiyoroshya, kandi umwigisha. w'urukundo
w' abo yabyaye. Urwibutso n 'integuza, 10/06/1898

Uyu niwo . munsi wawe wo guhamya, umunsi


w'inshingano ikomeye n'amahirwe; bidatinze ·hagiye· kubaho
Umunsi wo kugenzurwa. Ita ku nshingano yawe, wifashishe
amasengesho yo kwizera. Igishe abana bawe ko ari amahirwe
yabo · yo kwakira· buri munsi umubatizo w'Umwuka Wera.
Reka Kristo akubonemo umufasha wo kugaragaza imigambi
ye. Kubw'isengesho, ushobora kunguka ubuhanga · butuma
inshingano ku bana igira umusaruro ushimishije. Inama ku
babyeyi, abigisha n'abanyeshuri, p. 131.

Ababyeyi benshi ntibarahagurukira kumva no


gusobanukirwa n'ibyiza by'imbaraga z'umuco wa gikristo, hari
ibinombe byinshi by'amabuye y'agaciro bikwiriye gucukurwa
kuko byirengagijwe. Kutagira icyo witaho n'ubunenganenzi
Imana ntibyishimira. Babyeyi, Imana irabahamagarira kwita ku

17
mico y'abana banyu, muyiremamo ubukristo kandi
muyirebesha amaso yejejwe. Nimwite ku murimo
wakerenshejwe kandi ugasuzugurwa, Imana yiteguye gukorana
namwe muri uwo murimo w'ingenzi. Nimuwukorane umutima
wanyu wose Imana izabafasha kuwugeraho. Hera ku kuzana
iby’Umwuka mu rugo rwawe. Ibimenyetso by'ibihe
03/04/1901.

Ni inshingano ya ba nyina b'abana gutegura intekerezo


no kurinda imitirna y'abana ngo ibe iyera. Bakwiriye
gukoresha uburyo bwiza butakoreshejwe bw'ubwenge bwabo
n' intekerezo nziza kugira ngo bageze intekerezo z' abana babo
ku rugero rushyitse. Ibihamya, vol.P. 147.

KURERERA IMANA

Abana banyu · ni umutungo w' Imana yaguze igiciro


. gikomeye; barebe wirore, babyeyi mugomba kubitaho gikristo.
Urwandiko rwa E.G. W, 126, 1897.

Umwana w’imfura akwiye kwitabwaho mu burezi, akwiye


gutozwa yitaweho, kuko ariwe uhinduka umwigisha wa barumuna
be. Abana bakura bigana ibyo babona bibakikije; nibitabwaho
n'ababatoje b'urusaku n'imivurungano nabo bazaba
abanyarusaku n 'imivurungano ku buryo
butakwihanganirwa. Urwandiko rwa E.G. W, 64, 1899.

18
IBYO BA NYINA B’ABANA BAKWIYE KWITAHO:

\ 1. ·Ha abana urugero rwo kubaha mu buryo bukomeye.


Umurimo udasanzwe w'ababyeyi kandi w'ingenzi ni
ukumvikanisha amategeko y'Imana mu bo babyaye mu
kubageza ku rugero rwo. kubaha no kumvira, kugira ngo
bibateremo kumenya ibyiza byo kubaha Imana mu mibereho
yabo ya buri munsi. Uwo wari umurimo wa Mose, yizerwaga
n' ababyeyi be ku nshingano ye yo kubera abandi urugero rwiza
mu kumvira. Uko niko bikwiriye kugenda mu ngo z'iki gihe.
Dukwiriye gushyigikira ubutumwa bwa Malayika wa gatatu.
Ubujiji ntibuzaba urwitwazo igihe ababyeyi birengagije
kwigisha abana babo, igihe batabasobanurira icyo kwica
, amategeko y'Imana ari cyo. Umucyo uriho urahagije
ntihakenewe gukomeza kugendera mu mwijima. Nta
wakomeza kuba mu rujijo Imana ariyo Mwigisha wacu Mukuru
muri iki gihe nkuko yari Umwigisha mu gihe cy'abana
b'ab'Isirayeri. lbyo ibidutegekesha itegeko ryayo ryera ngo
twubahe amategeko yayo. Urwandiko rwa E.G. W. rwa 90,
1898.

2. Musenge muharanira agakiza k'abana banyu.


Mwigishe abana banyu ko imitirna ikwiriye gutozwa
kwitegeka no kwiyanga. Ibikangura umutima byose bibe
bikwiranye n' ibyo amategeko y' Imana ashaka. Ntuzigere na
rimwe unezezwa no gukura k'umwana wawe igihe akurira kure
ya Yesu. Ntuzigere na rim we wifata mu buryo bworoshye, mu
ntege nke z'umwana mu by'umwuka, Takira Imana- utabaze
amanywa n' ijoro, senga kandi uharanire agakiza imitima
y'abana bawe. Kubaha Imana niyo ntangiriro y'ubwenge "niyo

19
soko nyakuri n'uruziga rw'imico". Nta gutinya Imana,
bazatsindwa, ntibazagera ku ntego ikomeye Imana yabaremeye.
Urwibutso n’nteguza, 23/04/1889.

3. lgihe unaniwe kugera ku nshingano nk'umurezi. lgihe


utsindwa kenshi ku nshingano yawe y'uburezi bw'umuryango
wawe, icuze ibyaha byawe imbere y'Imana. Teranya
umuryango wawe iruhande rwawe maze uwubwire ibyo
wirengagije gukora. Babwire ko ukeneye kubaha
ubugorozi buturutse ku Mana. Basabe kubigufashamo kugira
ngo umuryango wawe ube nk'uko Imana ibishaka. Soma
amabwiriza y'ubuyozi aboneka mu Byanditswe Byera.
Sengana nabo, saba Imana gusangira ubuzima nabo no
kubafasha gutegura iwabo ho mu ngoma y'Imana. Muri ubu
buryo, tangira inzira y'ubugorozi maze hanyuma ukomeze
kwita ku nzira y'Umukiza.

4. Kora nk'umwubatsi ,w'imico. Ababyeyi b'abadventiste


bakwiye kumenya cyane inshingano yabo nk'abubatsi b'imico.
Imana yashyize imbere yabo amahirwe adasanzwe yo gutera
imbaraga umurimo wayo mu kweza no gutunganya imico
y'abana babo. Yifuza kubona abana mu ngo zabo bateraniye
hamwe kubwo kuramya Imana no kugira imico
.yayo,bakirundurira n'umutima wabo wose mu murimo we.
kubwo kuyoborwa no gutozwa kuramya Imana mu gitondo
na nimugoroba, no gushikama mu cyitegererezo cyiza cyo
gukunda no kubaha Imana bigishwe kwishyira Imana
nk’umwigisha, bategurirwa kumwubaha no kumwemera
nk’abahungu n’abakobwa bakwiriye kuba ibikomangoma mu
murimo wayo. Abo bana bateguriwe kugaragariza isi imbaraga
n'ubuntu bwa Kristo. Inama ku babyeyi, abigisha
n’abanyeshuri, p. 131.

*********

4. ABANA N'ISHURI

Ku isi hari amashuri y'abarezi babiri batandukanye


irya mbere ni iryo Imana yagize umuyoboro w'umucyo wayo;
irya kabiri _ni iryo satani yagize igikoresho cye bigiramo
iby'ubukerebutsi bwo . gukora ibibi. Ishuri rimwe ryitegereza
imico y'Imana, rigakuza imico ya Yesu, uwo Imana yohereje
mu. isi. lri shuri ni ikigega dukuramo ibintu by'ingenzi
bikomoka mu ijuru, ubumenyi bw'ijuru, ari ko gushyirwa
hejuru kw'intekerezo; Irindi shuri ni ikigo cy'umutware
w'umwijima, uri ku rugamba rwo kugera ku mahirwe yo
kwigisha abandi ubumenyi bw'ikibi. Amahame y'uburezi bwa
gikristo, p.174.

TURERESHE MU ISHURI .RY'IMANA

Toranya ishuri, aho Imana ari urufatiro rw'uburezi. Mu·


mugambi w'uburezi bw'abana hanze y'umuryango, si byiza ko
ababyeyi bohereza abana babo mu mashuri ya Leta. Bakwiriye
kubahitiramo amashuri aho bazaronkera uburere bushingiye ku

21
rufatiro rw'ijambo ry'Imana. Buri mukristo akwiriye guhorana
inkeke yo kuyobora abana · be aho bazungukira ubwenge
bwubaha Imana, kugira ngo babe abafite kamere y'ijuru,
banyuze mu kumvira Imana n 'ubushake bw'inzira zayo. Inama ku
babyeyi, abigisha n 'abanyeshuri, p. 205.

AKAMARO K’AMASHURI Y’ITORERO

Amashuri mu matorero yacu arakenewe cyane ndetse


n' abigisha b 'ababwirizabutumwa. Ni ingenzi cyane ko abo
bigishwa bahugurirwa umurimo w'ingenzi wo kwigisha abana
ibyabubahasabato, atari mu bumenyi bw'isi gusa ahubwo no
mu Byanditswe Byera. Amashuri akwiye kuba hose kandi
akayoborwa n'abagabo n'abagore b'abubahamana nk'uko
bisabwa n'iyo mpamvu. Bakwiye kubakwa ku mahame
y'amashuri y'abana .b'abahanuzi. Inama ku babyeyi, abigisha
n’abanyeshuri, p. 168.

AMASHURI Y'ITORERO MU MIGI


. .
Ni iby'ingenzi cyane ko amatorero akwiye gushyira
amashuri aho abana bakoherezwa kandi bagakomeza kuba mu
burinzi bw'ababyeyi, bakagira amahirwe yo gukomeza
gufashishwa iby'iyobokamana bari barigiye mu ngo z'ababyeyi
babo… Benshi bashobora kubikora kubw'ineza y'umwana
cyane cyane abadashobora kujya kure y'umujyi. Iki ni ikintu
dukwiye gushyiraho umurego. Amatorero akwiriye gushyiraho
amashuri mu mijyi kugira ngo abana babo bafashwe. Ayo
mashuri akwiye gutanga inyigisho z'ikirenga ku bumenyi

22
.. .,

bw'abana bahamagariwe kuyigamo. Urwibutso n 'integuza,


17/12/1903.

*******

5. INSHINGANO Y'ITORERO MU BUREZI

Uwiteka akoresha ishuri ry'itorero nk'umufasha ku


babyeyi _mu kwigisha no gutegurira abana babo igihe kizaza.
Nimureke itorero ryite ku murimo w' ishuri mu kuriteza ·imbere
I •

no kurigira icyo Uwiteka aryifuriza kuba. Inama ku babyeyi,


abigisha n 'abanyeshuri, p. 16.

Imana yatoranije itorero kuba · nk'umurinzi ugira


igitsure ryita ku rubyaro n' abana, ni umurinzi ureba ibitero
by'umwanzi agatanga umuburo w'akaga gateye. Ariko itorero
ntirirabigeraho, ahubwo risinziriye ku burinzi. Muri iki gihe .
kirimbura, ababyeyi · bakwiriye gukanguka bagakorera
ubugingo bw' abana · babo. Nibitaba bityo, abana ·bazazimira
· by'iteka. Idem, p. 165.

Itorero rifite umurimo udasanzwe rigomba gukora mu


kwigisha no gutoza abana baryo ibyo badakwiye gukora n'ibyo

23
gukora igihe bari ku ishuri cyangwa bari mu yandi
mashyirahamwe, aho bahurira n'imico ibayobya. Isi yuzuye
ibicumuro no kutita kubyo Imana ishaka.

Mu matorero y' Abaprotesitanti bemeye gukurwaho ku


· isabato, bahinduka abana b 'Ubupapa nabo bamushyira hejuru
y'ibyera by'Imana n'umunsi yahiriye. Ni umurimo wacu
gusobanurira ibyo abana bacu, ko umunsi wa rnbere
w'icyumweru atari isabato y'ukuri kandi ko ihabanye rwose
n'itegeko ry'Imana, Ibihamya by'itorero, vo/.6 p.193.

GUF ASHA UMURIMO

Hakwiye kubaho uburyo bwo gushaka amafaranga


menshi yo kubaka ibigo by' amashuri bikomeye byigisha
ubumenyi bwisumbuye, dukeneye abantu batojwe neza,
bigishijwe neza, bakora uyu murimo kubw'inyungu z'itorero.
Bazerekana ukuri ko abana bacu badakwiriye kujya mu bigo
bitegekwa n' abandi, ko abana bacu bakwiriye guhurizwa
hamwe mu mashuri aho gutorezwa iby'idini bitazasuzugurwa.
Inama ku babyeyi , abigisha n 'abanyeshuri, p.44,45.

DUFASHE MISIYONI ARIKO TUTIBAGIWE URUBYARO

Mbese birakwiye ko abagize itorero batanga utwabo


mu kumenyekanisha Kristo mu bandi, bakarekera abana
babo bajyanwa mu murimo wo gukorera satani ? Nubwo
tugomba gushyira imbaraga mu murimo wo kugarura benshi
kuri Yesu

24
mu batuzengurutse, ibyo twatanga kuri uwo murimo
ntibyatuma twirengagiza uburezi bw' abana bacu n 'urubyiruko.
Bagomba gutozwa kuba abakozi b'Imana. Bombi, ababyeyi
n'abarezi, kubw'ukuri n'ibyitegererezo byiza, nabo bakwiye
kwerekana ukuri n'ubugwaneza mu bitekerezo by'imitima
y'abana babo, kugira ngo nabo bazabe abagabo. n'abagore
buzuye ukuri nk'uko Imana ibibifuriza. Inama ku babyeyi,
abigisha n 'abanyeshuri, p. 165.

Amasengesho agira umumaro mwinshi, mu bibazo;


senga wizeye; Imana izagukingurira urugi ! Benshi bajya
bibaza ngo ayo mashuri yagerwaho ate ? Ko tutari abakire ?
Ariko iyo dusenganye kwizera, tukareka Imana igakorera mu
ruhande rwacu, izagaragaza inzira imbere yacu maze dushobore
kwiyubakira amashuri mato yo kurereramo abana bacu atari mu
by'iyobokamana gusa ahubwo no mu zindi nzira z'ubuzima.
Inama ku babyeyi, abigisha n 'abanyeshuri, p. 204.

UBWIGUNGE MU MYIZERERE

Imiryango imwe y' abubaha sabato ituye yonyine,


cyangwa kure y'abandi bizera kimwe, rimwe ijya igerageza
kohereza abana babo mu mashuri yabo ari kure cyane, aho
bashobora kubona ubufasha mu by'iyobokamana, kugira
ngo bazababere umugisha, ariko abanda bo ntibabishobora.
Kubw’iyo mpamvu, ababyeyi ntibakwiye gucika intege ,
ahubwo bakwiye gushaka umwigisha w’idini wabafasha
gutoza abana babo umurimo w’Umwami, kandi nawe akaba
agize uruhare mu gukora umurimo mu ruzabibu rwa Shebuja.
Ababyeyi b’abagabo n’abagore bakwiye gushyira hamwe. Ni

25
umugisha, kugira ngo batunganye kandi bateze imbere
umurimo wo guhindura abana babo. Ibihamya ku bagabura
vol 6, p.18 8,189.

Igihe nerekwaga na Malayika w'Imana. ko ibigo


by' amashuri bikwiye gushyirwaho kubwo kwigisha abana
bacu, nabonye ko ari ikintu kimwe cy'ingenzi cy'uburyo Imana
yakoresheje mu gukiza imitima myinshi. Niba uburere
bw'imico mu bigo byacu byisumbuye, bihuje nuko Imana
ibyifuza, abana babyigishirizwamo bazashobora guhesha Imana
icyubahiro mu murimo wayo wose, kandi bakangurire Imana
ubwenge yabahaye, bazaba biteguriye kuyikorera uko
bikwiriye. Ibihamya by 'itorero, vol. 4 p. 419-422.

Urubyiruko rukwiriye gukundishwa amashuri yacu uko


agenda arushaho gushushanya ay'abana b'abahanuzi, kuko ayo
mashuri yahanzwe n'Uwiteka. Amahame y'uburezi bwa
gikristo, p. 489.

*******

26
6. INDA MBI

TURYE KUGIRA NGO TUBEHO, TWE


KUBERAHO KURYA .

Umubiri wacu uremwe n'ibyo turya. Iyo hagize


icyangirika mu ngingo z'umubiri gisanwa n'ibyo turiye. Buri
rugingo rwose rw'umubiri rugira umugabane warwo .· ku
igaburo rya buri munsi. Ubwonko bukwiriye kugenerwa igeno
ryabwo, amagufwa, imihore, n 'imyakura bisaba nabyo
umugabane wabyo w' igaburo. Ni uburyo butangaje uko ibyo
turya bihindurirwa mu maraso bikubaka imigabane
itandukanye y'umubiri. Umurimo w'ubuvuzi, p. 295.

Ni byiza gutoza abana iby'indyo ishyitse. Abana bato


bakeneye kwigishwa · ko barya kugira ngo babeho, atari
ukuberaho kurya. Ako kamenyero bagatozwe bakiri bato, mu
gihe bakiri mu biganza by'ababyeyi babo. Umwana akwiye
kugaburirwa mu gihe gitandukanye, ntakwiye guhabwa ibyo
.kurya by'amasukari: Bombo, shikereti n'ibindi .... · Ntakwiriye
kurya ibyo kurya by' abantu bakuru · igihe akiri muto kuko
bidakwiriye ku gifu cye. Ita ku igereranya ry'ukuntu ugaburira
umwana nibyo bizatuma agira ubuzima bwiza, kandi si icyo
gusa ahubwo bitera gutuza no kugubwa neza; bigateza imbere
urufatiro rw'imico myiza izababera umugisha mu gihe kizaza.
Umurimo w'ubuvuzi, p.295.

Ababyeyi ( nyina ) bamenyereza kwifuza kw' abana


babo, iby'ubuzima buhenze mu mirire baba babiba imbuto

27
izera ikibi mu mirire. Iyo nda mbi ikurana n'abana, maze
ubwenge n'imbaraga z'umubiri bikahazaharira. Ababyeyi
bakora ibyo bazasarura imbuto z' umubabaro ku byo babibye.
Bazabona ingaruka zo kudashyika kw' abana babo mu
mitekerereze no mu muco, no mu gukora iby'ingenzi byose mu
muryango no muri sosiyete. Iby'umwuka n'iby'ubwenge
n'imbaraga z'umubiri zigira ingorane ziterwa no kutirinda
mu mirire. Umutimanama urajijishwa maze guhitamo
icyiza bikivanga ntibisobanuke. Inama ku mirire n 'ibyo
kurya, p.230.

Hitamo ibyo kurya byiza, Kugira ngo umenye ibyo


kurya byiza kandi by'ingenzi, dukwiriye kwiga gahunda Imana
yashyiriyeho umuntu mu gihe yamuremaga. Uwo waremye
kandi agasobanurira umuntu, azi igikwiriye kuba igaburo rye;
niwe wageneye Adamu ibyo kurya by'impeke n'imbuto.
Ibinyampeke n 'imboga nibyo byo kurya Umuremyi wacu
yaduhitiyemo kuba ibyo . kurya bidutunga. Umurimo
w 'ubuvuzi, p. 295,296.
. .
IGISHA ABANA, IGIHE, UBURYO, N'ICYO KURYA.

Abana benshi muri rusange ntibigishwa ibyiza byo


kumenya, igihe, uburyo, n' icyo bakwiriye kurya. Bemererwa
kudategeka ipfa ryabo; babaho baryagagura. Kubafasha kugera
ku byo bifuza by'irari ry'amaso yabo, bakabatoza kurya ibyo
babonye byose n'aho babiboneye hose, bakagenda batoragura
twa Bombo, Biscuits, ibyo byose by' ibinyasukari hato na hato,
ibinyamavuta n 'ibinyamafufu. Ibyo byose bitera umururumba
w'inda mbi kandi bikarushya igogorwa ryabyo.

28
Urwungano ngogozi, nk' imashini · ihora ikora,
irananirwa igacika intege, imbaraga z'umubiri zituruka mu
bwonko mu gufasha igifu umurimo wacyo, maze bigatuma
imbaraga z'ubwenge zigabanuka. . Iyo mbaraga itera
ubunyamaswa, umwana agahinduka ku mutima no ku mubiri,
ugasanga buri gihe arakara nta mpamvu, kwihangana bigashira
akananirwa. Ibyo bibatera kumva badashaka kuba aho batareba
ababyeyi babo. Bene abo bana bagira intege nke mu
by' umwuka, ibyaha bikabanesha, ntibagire intege zo
kubyigobotora bitewe nuko imirire yabo yagoretswe bakiri
bato. ·
Ababyeyi benshi bagaburira abana babo muri ubwo
buryo, bakirengagiza ko kwita ku nshingano yo kugaburira
abana neza, igihe bagenza batyo, ababyeyi bajye bishyiraho
ayo makosa kuko baba babaye nyirabayazana bituma abana
.babo baba imbata z'ibyaha. Ntibigeze bashyiraho umwete wo
gukora ibikwiriye mu. gutunganya ipfa· ry'abana babo. ·Bateye
imbaraga yo kwifuza kwabo mu mibereho yabo. Ababyeyi
bategura amafunguro bakoresheja amaboko yabo
bakayashyira mu biganza by'abana babo bamenye neza ko ari
byo bikoresha umubiri n'ubwenge. Ikinyamakuru cy'ubuzima
E.G. W, 05/1896.

IGIHE CYO KURYA

Si byiza kuryagagura hagati y'igaburo n'irindi. Si byiza


rwose kongera gufata ibyo kurya. Igifu gikwiriye kwitabwaho
cyane kandi kikitondeshwa. Ntigikwiriye guhora mu murimo
w' igogora, gikeneye nacyo gutuza no kuruhuka nyuma
y'igaburo n'irindi. Igihe igifu kirangije kugogora ibyo twariye,
tukireke kiruhuke hagati y'amasaha ane n'atandatu. Ntacyo

29
kurya gikwiye gusubizwamo muri icyo gihe
cyose, hagati y' igaburo rimwe n 'irindi. Icyo gihe
nibwo cyitegura neza kwakira no gukora umurimo
wacyo neza w'igogora ry'igaburo rindi rikurikiyeho.
Inama ku mirire n 'ibyo kurya, p. 173,179.
Ababyeyi benshi bakora ikosa rikomeye, igihe
bemerera abana babo kurya hagati y’igaburo n’irindi.
Igifu giterwa ingorane n 'ibyo kurya
bicyiyongeramo kandi cyatangiye umurimo wacyo.
Uwo muco ntukigwa neza, maze kikivumbagatanya
ndetse benshi bakeka ko barwaye nyamara ataribyo
ahubwo ari ingorane zitewe n'imirire mibi. Rimwe na
rimwe igifu gishobora guhagarara kitarangije umurirno
wacyo bitewe no kugipakiramo ibyo kurya hato na
hato, bityo kikagugara, ubuzima bwose bw'umubiri
bukahazaharira bitewe n’ibyo kurya bitagogowe byose.
Ababyeyi ·benshi bazasanga ingorane nyinshi zabaye
ku buzima bw'abana babo igihe bazajya
kubasuzumisha kwa Muganga; . ndetse n'urupfu
rw’abana benshi bazasanga ari bo rwakomotseho
biturutse ku makosa y'imirire. Ubukristo n 'isuku ya
Bibiliya, p. 61.

KURYA AMAGABURO 2 HAGATI Y’AMASAHA 6


-Bitunganya ubwenge n’intekerezo,
-Bikomeza amagufwa bigatunganya intekerezo,
-Byongera ubushyuhe mu mubiri bikagabanya umunaniro,
-Bifasha mu igenzura ry’ubwiyongere bw’uburemere
bw’umubiri.
-Bigabanya za kanseri, indwara z’umutima na Diyabete.
IBIRAKAZA IGIFU N'IBIGITERA UBUBABARE.

- Rinda urusenda abana bawe n'ibindi bikangura imitsi yabo


bikayibuza amahoro bakiri bato kuko bibatera gukurana
ubumuga.
- · Inzoga n' ibyo kurya byose byongerwamo umusemburo si
byiza ku gifu.
- Ibyo kurya n'ibyo kunywa birunzemo isukari, za proteyine
nyinshi, urugimbu rwinshi, binaniza igifu bigatera ingorane
umubiri,
- Si byiza kuvanga amata, amagi n'isukari byangiza imikorere
y'igifu.
- Amatunda ateze neza cyangwa ahishije cyane. .
- Kurya amatunda n'imboga icyarimwe si byiza ku gifu. ·
Kurya ibyo kurya bishyushye cyane cyangwa
byahororombye.
- Kutubahiriza intera y'isaha y'igaburo.
- Kurya byinshi cyangwa vuba vuba cyangwa watinze
nimugoroba.
- Kunywa amazi cyangwa ibindi binyobwa mu gihe cy'igaburo.
Ibinyobwa bigenza gahoro igogora kandi bigatinza umurimo
w'igifu. Gutumba no kubabara igifu biterwa no kwirunda
kw'ibiryo mu gifu.
. - Ibyo kurya by'ubucuruzi bitinda mu mangazine bivangwa
n'imiti yo mu nganda, bishobora gutera igifu kugubwa nabi,
umuntu akababara umutwe ndetse bikaba byatera n' ubundi
buribwe bukomeye. Gukiza guturutse mu ijuru, p. 11,12,13.

31
KURYA CYANE

-Bibyara ingorane nyinshi mu mubiri,


-Bigabanya ipfa,
-Bitinza igogora bikongera imyanda y’uburozi mu maraso,
-Bitera kurwara amenyo,
-Bibuza gusinzira neza.

*******

32
7. ABANA N'IMYAMBARO

Mu myambarire, nk'ibindi byose dukora, ni amahirwe


yacu kubyubahiramo Umuremyi wacu. Yifuza ko,
'
imyambarire yacu idakwiriye gusa kuba itunganye, kandi iha
umubiri umutekano, ahubwo ibe n'ikwiriye kandi ·'ihesha
uyambaye icyubahiro. Uburezi, p. 248.

Dukwiriye kwihatira gukora ibishoboka byose, ngo


tugaragaze neza mu murimo w'ubutumwa · bwera Imana
yagaragaje mu buryo butomoye, ,-ku birebana n'imyenda
abatambyi bagomba kwambara igihe bari imbere y'Imana.
Natwe twigisha guhitamo ibijyanye n'imyambarire nk'abakozi
be. Imyambaro y' abakurikira Kristo ikwiriye kuba ifite icyo
igaragaza. Mu byo · dukora byose, dukwiriye : kuba
abamuhagarariye. Uko tugaragara muri buri kantu kose
tugomba kuba intungane, abagwaneza, n'abera. Ibihamya,
vol.6. p. 96.

AKAGA GATURUKA MU GUKUNDA


IMYAMBARO
. .

Imyenda igezweho, ikurura irari · ry'ubwibone mu


mutima w'uyambaye, maze bikabyutsa iruba mu mitima
y'abamureba. Imana ibona ko kwangirika kw'imico kenshi
biterwa n' ibidukurura mu bwibone n 'ubupfu mu myambarire;
ibona kandi ko .ibintu bihenze bibuza kwifuza gukora ibyiza.
lbihamya, vol.4. p.645.

33
Gutoza abana kugendera mu nzira itunganye yo kwera
.hakwiye kwongerwaho kwambara mu buryo busanzwe, Ibi
birareba ndetse n' ababyeyi bavuga ko bubaha Imana, ariko
imirimo yabo iyo isuzumwe ugasanga bari mu ruhande
rw’abasenga Mamoni: ikigirwamana cy'ubutunzi. Abo bahora
.bafite irari ryo guhiganwa n'abaturanyi · babo mu byo
kwiyambika ubwabo, ndetse n 'abaturanyi babo na bagenzi
babo bo mu itorero babarirwamo. Ibimenyetso by'ibihe,
I 0/09/1894.

TWIGISHE IB Y'IMYAMBARIRE

Nta burezi bwagira icyo bugeraho igihe hatigishwa


amategeko agenga imyambarire. Hatagiyeho iyo nyigisho,
umurimo w' uburezi wadindira ugata agaciro. Gutwarwa
n’ibyimidodere y'imyenda igezweho ni rimwe mu masomo
. yitaweho muri iki gihe ateye ubwoba · kandi akurura benshi.
Uburezi, p. 246.
Nta rugero rwatanzwe rwo gukurikiza igihe tudodesha ibyo
twambara, ariko dukwiriye kwirinda tudakabya. Nta rugero
nahawe mu buryo bushyitse bwo gukurikiza ku bijyanye na
za moderi mu kudodesha ibyo twambara nk'itegeko ryo
kurinda buri wese mu myambarire. Urwandiko rwa E.G. W,
19/1897

Urubyiruko rukwiye guterwa inkunga mu kurema imico


ishyitse mu myambarire kugira ngo bagaragare neza badafite
ikimwaro. Bagira isuku ifashwe neza. Imico yabo ikwiriye
kuba iyo kubatoza gufasha abandi no kubakomeza. Ibihamya,
vol. 6 p. 642.

34
KWAMBARA IBIDAHENZE

Abantu benshi bibwira ko kwambara no kwambika


ibihenze aribyo bibahesha agaciro imbere ya bagenzi babo
n'imbere y'Imana. Ariko siko biri. Dukwiriye kwambara neza.
Ariko bashiki banjye igihe mwigurira cyangwa mugurira abana
banyu imyambaro mukwiye gutekereza no ku murimo w'Imana
ukwiye gukorwa. Dukora mu ruzabibu rw'Umwami, hari
umurimo mugari ukwiye gukorwa.

Ab'isi batanga byinshi ku myambaro, ariko Uwiteka


yashinze abantu be kuva hagati y'ab'isi bakitandukanya nabo.
Kwigaragariza mu myamabaro ihenze y'akataraboneka,
ntibikwiye kugaragara mu bavuga ko bizera ko bari mu minsi
iheruka... Ntugapfushe amafaranga y'Uwiteka ubusa mu
kwinezeza mu myambarire · ihenze. Urwandiko rwa E.G. W,
24/1904.

TANGA URUGERO RWIZA NK'UMUYOBOZI MU


MY AMBARIRE YAWE N' ABANA BAWE

Hari ingo nyinshi z' abakozi b 'Imana bambara kandi


bakambika nk'abisi, ugasanga nta tandukaniro riboneka hagati
y'abana n'umugore w'umubwirizabutumwa, n'umugore wa
maraya cyangwa umwana w'ab'isi mu bijyanye n'imyambarire.
Bene ibyo bikoza Imana isoni n'umurimo wayo.

Abagabura bacu n' abagore babo bagornba kuba


icyitegererezo mu buryo bwose mu myambarire. : Bakwiye
kwambara neza ibibakwiriye kandi · bakoresheje . imyenda
myiza, ariko mwirinde imyenda y'akarusho n'ibengerana, bona

35
nubwo yaba idahenze… Dukwiriye kwigisha abana kwicisha
bugufi mu myambarire mu buryo bushyitse kandi buboneye.
Muhungire kure imyambarire y'isi kandi mwirinde ibintu
bihenze. Ibihamya ku bagabura n 'abakozi, p. 180.

IMYAMBARIRE YICA UBUZIMA

Kwambara imyenda ihambiriye umubiri si byiza ku


bana kimwe n 'abantu bakuru. Usanga muri iki gihe umuntu
utambaye imyenda imuharnbiriye aba atambaye byiza, ndetse
usanga abana b'abakobwa biyambika ibibahambiriye, imibiri
yabo yabuze amahoro kuko ihora mu karega. Bene ibyo
bibabaza Imana yabaremye. Imana ntiyaremeye imibiri
gushyirwa ku ngoyi y'imyambarire. Umwambaro ukwiye kuba
ushyitse kandi ukwiye uwambaye. kwambara imyenda
ihambiriye umubiri ibuza amaraso gutembera neza aho agomba
kugera hose mu myanya y'umubiri kandi ikabuza guhumeka
neza k'umubiri nk'uko Imana ibyifuriza abo yaremye.
Kwirinda kwa gikristo n 'isuku ya Bibiliya, p. 89,90.

IMYAMBARO YO KUJYANWA MU RUSENGERO

Usanga abantu basuzugura ahera, aho abantu babonera


imigisha iva mu Byanditswe Byera, bitewe n'imyambarire
ibaranga igihe bagiye mu rusengero. Nta tandukaniro riboneka
mu myambarire yabajya gusenga Irnana mu nsengero cyangwa
abajya aho bidagadurira mu bitaramo by'ab'isi. Reka he kugira
n’umwe usuzugura ubuturo bwera bw'Imana abikoresheje uko
agaragara mu myambarire. Ibihamya, vol. 5. P. 489.

36
Bose bagomba kwigishwa gutungana n' isuku mu
mabwiriza y'iby'imyambarire. Ariko bikabije byatuma
imisengere yacu yaba idakwiriye mu buturo bwera.
Ntibikwiriye gukabya mu myambarire. Abantu bitondere ibi kuko
Ingingo y’imyambarire ikwiye kwitabwaho; kandi ibibi Biri mu
myambarire bikarandurwa mu mitima y’abaje kuramya. Imana
niyo ikwiye kuba ingingo y’ ifatizo ry’ intekerezo n' intego
yo kuramya; kuko ikintu icyo aricyo cyose cyakura uwo
mugambi wera mu ntekerezo ni ikizira ku Mana.
Ibihamya, vol 5. P. 499.

Abizera benshi batekereza ko kwitandukanya n' ab' isi


aribyo ijambo ry'Imana ribasaba gusa, ntibatekereza ko uko
bagaragara imbere yayo, bigaragaza agasuzuguro mu
misengere bitewe n 'imyambaro bambaye nuko bagaragara.
Hari benshi bacu bitwara uko bashaka mu myambarire:
bambara ingofero cyangwa indi myenda basanzwe bambara mu
gibe cy'imibyizi bakayigaragaramo mu gihe baje kuramya ku
isabato, bakagaragara batyo mu biterane by'abera . baje
gusenga ...Nabwo abo bantu batekereza ko ntawe ubagaya
bakitwara uko bashaka, bambara · uko bashaka, Ibyo byose
bigaragaza gusuzugura Imana. Urwibutso n'integuza,
30/01/1900.

Iby'imyambarire ntibikwiriye kubuza itorero ry'Imana


amahoro. Hari ibindi bikwiye kuvugwa no kwitabwaho mu
itorero. Vuga Yesu, nkuko ikintu cyose kidakwiriye kandi
kitajyanye n'ijambo ry'Imana kizatakaza agaciro.
Ibwirizabutumwa, p. 2 72. .
Ntabwo ari imyambaro ikugira uw'agaciro mu maso
y'Imana; ahubwo kwicisha · bugufi, ubuntu bw'Umwuka

37
w’Imana, amagambo yuzuye ubugwaneza, intekerezo nziza
z’ibyo ugambirira ku bandi ibyo nibyo Imana iha agaciro.
Inama ku busonga, p. 301.

INTEGO Y'IJAMBO RY'IMANA MU MYAMBARIRE

Uko wakwambara kose ni ikintu gikwiriye


gukurikiranirwa hafi, dukurikije Bibiliya kandi
tuyishingikirijeho. Mode y'imidodere yabaye ikigirwarnana
kuri benshi kandi bisigaye bigenga isi yose, ndetse bimaze
gufata umwanya ukomeye mu itorero. Itorero rigomba
guhindura isi y'Imana rikayigeza ku rugero rushyitse; ndetse
ababyeyi bakwiye gutekerezanya ubwenge kuri iyi ngingo
y' ingenzi. Uko barushaho kubona a bana babo basubira inyuma
mu gukurikira imyambarire yab'isi, bakwiriye kumera
nk' Aburahamu bategeka abimiryango yabo ngo bite ku byo
babigisha; mu cyimbo cyo gufatanya n'isi, babahuze n'Imana
yabo. Ibihamya by'itorero, vol. 5. p. 499. ·

SATANI ARUBIKIYE

Abantu benshi ntibarasobanukirwa ko satani abubikiye


nk'uko agaca kubikira udushwi tw'inkoko ngo kaducakire.
Benshi ndetse mu bizera Kristo n'abana babo, bamaze kugera
mu nzara za satani. Aratoza ashyizeho umwete nk'umwigisha
udahuga w'umuhanga. Za moderi z'ibyaduka mu myambarire
zirihuta cyane. Urebye ubuhanga mu kudoda, bugeze kure
cyane. Abana b 'Imana barihutira kujya muri za atelier za satani
n’amategeko atanga, benshi ntibabizi ntibateze no kubimenya,

38
kuko batakobwe inzira y'umucyo mu myambarire Imana
yahaye itorero ryayo ryasigaye.

Abakire bo ku isi, barahiganwa mu guhindura za mode;


abo hagati nabo ni uko, abakene baritugatuga ngo bagere ku
byo abo hejuru yabo bagezeho, yewe ni nk’indwara y'agahato.
lbyo byose kugira ngo bigerweho hakoreshwa uburyo bwinshi
butanezeza Imana n'imbaraga y'ikirenga. Benshi mu bakene
byabakoreye imitwaro badateze kubona uyibatura. Benshi
ntibitaye ku ngaruka zikomeye zizabatera, bati: ntacyo bitwaye,
uko mode yaba iteye kose ikiba kibe. Uburezi, p. 246.

Satani umuyobozi w'ibihinduka bigezweho, ntiyifuza


ko amajyambere mu myambarire agabanuka; ashishikariye
umurimo wo guhugura abakozi be iby'ibishya bigezweho
bishobora kugirira nabi no gukomeretsa umubiri n'intekerezo
z'ubuzima. Abona ko ubucakura bwe bugenda neza muri abo
bapfuye bahagaze, abo yarimbuje ibisazi bye. Ibye byahumye
amaso abasengamana by'ukuri akoresheje uburyo
bw' imidodere igezweho bikururira benshi kuba · munsi
y'ubutware bwe. Umunezero n'ubuntu bw'Imana byasizwe ku
ruhimbi rwe. Kwirinda kwa gikristo n 'isuku ya Bibiliya, p. 85.

Ikigirwamana cy'imyambaro, ni indwara y'intekerezo.


Mu buryo bwose, kwishyira Imana mu butumwa bwiza bisaba
icyemezo cyo guhitamo mu myambarire. Ibihamya by 'itorero,
vol. 6.p.96.

******

39
8. MPA ABANA BAWE MBARERE

SATANI N'INGABO ZE

Satani arategura ingabo ze. Mbese buri muntu ku giti


cye twiteguye urwo rugamba ruteye ubwoba dute ? Mbese
turiteguye ubwacu n 'imiryango yacu, ku gusobanukirwa
n 'ibirindiro by'uturwanya n'amayeri akoresha ? Abana bacu
baremwemo imico yo gufata ibyemezo, yo kuba bashikamye
kandi bashyitse muri buri ngamba zose z'uru rugamba.
Ndasaba cyane ngo buri wese ashobore gusobanukirwa
n'ibimenyetso by'ibihe, kugira ngo tube twiteguye ubwacu
n'abana bacu, kugira ngo mu gihe cy'urugamba Imana ibe
ubuhungiro bwacu n 'umurengezi wacu. Urwibutso n 'integuza,
23/04/1889.

IMIRYANGO MYINSHI NTIYITEGUYE

Ku isabato no kuwa mbere w'isabato mu iyerekwa rya


nijoro, nasaga n 'ugaragaza ibihamya mu. bantu. Ibyo bihe
byombi nasaga nuri mu ihema ry 'i Mamoth ryagaragaraga
nk 'iryuzuye. Imana impitiramo ubutumwa bwo kubagezaho
umutwaro nari nikoreye wari uw' imiryango yacu itari yiteguye
gusanganira Umwami. Umutwaro wanjye nari mfite warimo
kwereka abantu bacu ko hakenewe gushakisha Imana
n'umutima wacu wose, kugira ngo tugire ibyo twiyungura.
Ababyeyi bahindutse by'ukuri barabigaragariza mu mibereho
yo mu ngo zabo ko bagendera mu nzira nziza batozwa
n’ijambo ry'Imana. Kuri ba se na ba nyina b'abana, gutoza
kwiza ni umurirno w'ingenzi mu buzima bwabo. Urwandiko
rwa E.G. W, 6411911.

40
·

GIRIRA ABANA IGITSURE UBATOZA KUBAHA


KANDI UBITANGEMO URUGERO

Umurimo udasanzwe w'ababyeyi ni uguha abana babo


umusingi ukomeye w' amategeko · y 'Imana, no kubateramo
kuyumvira maze bakabona ibyiza byo kumvira Imana . mu
mibereho yabo. Uwo wari umurimo wa Mose, yagombaga
gutera umwete ababyeyi ngo batange icyitegererezo ku bana
babo cyo kubaha no kumvira. Icyo ni ikintu cy'ingenzi
gikwiriye gukorerwa mu ngo zacu muri iki gihe, kuko ari
ugushyigikira ubutumwa bwa Malayika wa gatatu.

Ubujiji ntibuzaba urwitwazo ku babyeyi bazirengagiza


kwigisha abana babo, bababuza kwica amategeko y'Imana,
Umucyo watanzwe urahagije, ntawe wari ukwiriye gukomeza
kugendera mu mwijima. Imana ni Umwigisha wacu w'ukuri
nk'uko yari Umwigisha Mukuru w'abana _ b'Isiraeli, bose
bategekwa kubaha amategeko yabo. Urwandiko rwa E. G.W,
1011898.

YOBORA ABANA BAWE KURI YESU

Yesu aravuga ati: nderera abana banjye. Ababyeyi


bakeneye gusobanukirwa ko basabwa guhugura abana babo
nk'umurimo bashinzwe n'Imana. Igihe babyumvikanyeho ·
n'abana babo, bazarabagirana mu murimo w'Imana. Ijambo rya
mbere rizaba mu matwi yabo ni iri ngo: IZINA RY A· YESU.
Maze mu myaka yabo ibanza bayoborwe ku mavi basenga,
ubwenge bwabo bwuzuremo ibitekerezo by'Umukiza wabo,
n'intekerezo zabo zerekwe icyubahiro cy'isi izaza. Urwibutso
n 'integuza, 19/02/1895.

41
AMATEGEKO Y’IMANA NI
UMUSINGI W'UBUGOROZI

Amategeko y'Imana abe uburyo bw'uburezi mu


muryango. Ababyeyi bategekwa bikomeye kugendera mu
mategeko y’Imana kandi bagashyira abana babo ku rugero rwo
kuyakomeza mu buryo bukomeye, ... Amategeko y'Imana ni
urufatiro rw'ukuri rw'ubuyobozi, Dukwiye kuyagaragariza isi
mu mucyo uhagije. Inzego zose z'abantu zikeneye kuyubaha.
Ubugorozi bukomeye bukwiye gutangirira mu ngo. Ukubaha
amategeko y'Imana ni ingenzi: mu nganda, mu
icungamutungo, mu bizera kandi niyo adutera kuba magirirane.
Urwandiko rwa E.G. W, 7411900.

Igisha abana. Wigishe abana bawe uhereye mu buto


bwabo . kwitondera amategeko y' Imana .... U sabwe kubigisha
ubaremamo imico hakurikijwe iyo mu ijuru, kugira ngo Kristo
ayigaragariremo. Rwose ubwe yiyemeje kwigaragariza mu
bana. Ibi tubibonera mu bitekerezo bya Yozefu, Samweli,
Daniyeli na bagenzi be. Mbese ntimubona mu buhamya · .
bw'imibereho yabo ko Imana yabitagaho uhereye mu mibereho
yabo no mu mabyiruka ? Urwandiko rwa E.G. W, 62/1901.

Ababyeyi bashinzwe kuzereka Imana abana babo


bashyitse, uhereye mu buto bwabo; kuko bahawe ubwenge
bwo kubabashisha gukurikira Yesu Kristo. Urwandiko rwa E.
G.W,59/1900

******

42
9. BIBILIYA N'ABANA

IGITABO CY A MBERE CY'UMWANA

Bibliya .ikwiye kuba igitabo cya mbere umwana


yigiramo. Ababyeyi bakwiye gutanga ubumenyi bushingiye
kuri icyo gitabo. Ijambo .ry'Imana rikwiye kugirwa itegeko
ry'ubuzima, muri ryo abana bazigishwa ko Imana ari Se, kandi
mu magambo yacyo y'ingenzi bazungukiramo ubumenyi
bw'imico yayo. Kubwo kwigana ibiyirimo, baziga gukora
iby'ubutabera, Inama ku babyeyi, abigisha n’abanyeshuri, p.
108,109.

IGITABO CY'AMASEZERANO, IMIGISHA,


N'IBYIRINGIRO.

Ba nyina b 'abana bakwiriye kurindira intekerezo zabo


Mu byanditswe byera kandi bakazirikana amasezerano
n’imigisha y’Imana yo mu ijambo ryayo; kandi bajye
bazirikana ibintu byatuma hatabaho amakosa mu bana babo,
babereka ko badakwiriye gukoza isoni Umwuka w'Imana.
Bigishe ko umuhamagaro no kumwenyura kwa Yesu ari
iby 'igiciro kuruta guhimbaza mu buryarya no kwikuza,
cyangwa mu bwenge bw'isi. Bayobore kuri Yesu umunsi ku
munsi mu rukundo, mu bugwaneza no kubiyegereza.
Ntukemere ko hagira ikindi kintu kigutandukanya n'uyu
murimo ukomeye, Urwibutso n 'integuza, 14/04/1885.

· · 43
BIBILIYA YUBAKA IMICO

Amasomo ya Bibiliya agira akamaro mu gukangura mu


mibereho y'iby'idini mu mico y'abana, igihe bishyizwe mu
mibereho y'ubuzima. Timoteyo yigishijwe ijambo ry’Imana mu
masomo ye. Imana izabera umugisha abazita. Kuri iyo nshingano
yo kwigisha abana babo nk'uko babibwirijwe. Urwandiko
rwa E.G. W, 33. 1897.

BIBILIYA IMARA UBWOBA ABANA.

Kumenya ko Imana ihari, mu mibereho y'abana,


byirukana ubwoba ndetse bikabamara ubute. Reka umwana
yuzuze mu ntekerezo ze amasezerano. Malayika w'Uwiteka
. abambisha amahema yo kugota abamwubaha akabakiza.
Zaburi 34: 7. Mwigishe abana ibitangaza by'ibitekerezo bya
Elisa, mubabwire uko Petero yabaye muri gereza agakatirwa urwo
gupfa, abamarayika bakamurinda, mubabwire ibibamara ubwoba
byose byabaye ku ntumwa z'Imana. Ibyakozwe
n’intumwa 27:22-24,44;54.

Ibyo ntibyandikiwe kudusharirira cyangwa kudutera


ubwoba, ahubwo ni ibitangaza bidukomereza mu kwizera
nk'uko kwakoreraga mu bagaragu b'Imana ba kera, kugomba
kudukoreramo maze umutima wo kwizera ukaba umuyoboro
w'imbaraga y'Imana. Uburezi, p. 255,256.
. Ababyeyi bigishe abana babo Bibiliya _mu buryo
bworoshye, uyoroshye ku buryo isobanuka. Igishe abana ko
amategeko y'Imana akwiriye kuba ubuzima bwabo. Ingorane
zishobora kubatandukanya n'ababyeyi babo cyangwa kuva mu

44 /
miryango, ariko isomo baherewe mu bwana no mu busore
rizababera umugisha mu mibereho yabo yose. Urwandiko rwa
E.G. W, 57118 97.

GUKUNDISHA ABANA IBYANDITSWE


BYERA NI INSHINGANO Y'ABABYEYI

Ibyanditswe Byera ni umurinzi ukomeye w'ubuzima.


Kumenya Ibyanditswe Byera si kamere muntu. Urubyiruko ni
injiji kandi ntirusobanukiwe. Urukundo ku Byanditswe Byera
no kwera k'ukuri kwa Bibiliya, ntibyizana rnu mibereho
y'umwana kuko atari kamere ye, iyo hadashyizweho umuhati
no kurwanya inzitizi zose satani ashyiraho, zo kubayobya
akoresheje ibishuko kugira ngo abayobore mu bubata bw'ibyo ·
yifuza. Mu myaka yabo ya mbere abana bigishwe gutinya no
kubaha amategeko y'Imana no kwizera Yesu Umucunguzi
wacu, kugira ngo bezwe bave mu byaha. Uko kwizera
gukwiriye kwigishwa buri munsi mu mahame n'ibyitegererezo.
Ibihamya by'itorero, vol. 5.P. 329.

KUMENYA IBYANDITSWE BYERA BIRINDA


UMUTIMA N'UMUBIRI

Uhereye mu bwana bwe, Timoteyo yamenye


Ibyanditswe Byera. Ubwo bumenyi bwamubereye umurinzi ku
bibi byose byari bimuzengurutse : ikigeragezo cyo guhitamo
ibimunezeza, kutita ku nshingano, n'irari. Abana bacu bose
bakeneye ubwo burinzi, kandi bikwiriye kuba ikintu ababyeyi
bashyira mu mugabane w'umurimo wabo, nk'abahagarariye

45
Kristo ngo berekane ko abana bigishirijwe mu ijambo
ry'Imana. Ibihamya by'itorero, vol. 4. P· 398.

ABANA N'ICYIGISHO CY A BIBLIYA

Ibyanditswe Byera bihamya ko abana ari Umwandu


uturuka k'Uwiteka. Zaburi 127:3. Kuba ari abaragwa
b'ubwami ni nab'igiciro cyinshi mu maso y'Imana. Muri
Matayo 18:36, tuhasanga inama ikomeye yerekana uko
tugomba kwitwara ku bana; tugomba kwirinda gucumuza
umwe muri bo. Gahunda y'Imana ku ibwirizabutumwa
ry'ubushake, p. 149.

*******
10. INGORORANO Z'IMANA KU BAREZI
NYAKURI

ISHUSHO NGERO Y'UMUNSI W'URUBANZA

Narose inzozi, muri zo nerekwa iteraniro ry' abantu


benshi; bidatinze ijuru ririjima, inkuba zirakubita, imirabyo ·
irarabya, ijwi rikomeye cyane nk'iry'inkuba rirangururira mu
ijuru no mu isi, rigira riti: ·« BIRARANGIYE. Umugabane
w'abantu bari muri iryo teraniro bagaragazaga akababaro
gakomeye, mu maso yabo hari hanyinyiriwe, bafite agahinda
gakomeye kabatakishaga bati: "siniteguye, siniteguye." Ikibazo
cyabazwaga ni iki ngo: kuki mutiteguye ? Kuki mutitaye ku

46
mahirwe nabahaye y'imbabazi ? Nuko nkangurwa n'urusaku
rw'amarira y'abavugiraga mu matwi yanjye bagira bati :
siniteguye, sinkijijwe, ndazimiye, ndazimiye by'iteka ryose.»

· Ku nshingano twasabwaga kurangiza, reka turebe ibyo


twagombaga kuba twarakoze ndetse n'ibyari bidutegereje,
kugira ngo tuzasangwe twiteguye. Mbese muri icyo gihe,
tuzahagararana agasuzuguro no gukerensa iby'Imana
n' imbabazi zayo, ndetse no kwirengagiza ukuri kwayo kuzuye
urukundo? Mbese muri icyo giterane giheruka, cyo gutegera
amatwi isi yose, uzaba witeguye impamvu yo kurimbuka
kubw'ibyaha abana bawe bakoze? Kuko mu gihe cya mbere
ababyeyi bazamenya icyo bahawe n' ibanga ry 'ubuzima
ry'abana babo birengagije. Abana nabo bazamenya uko
bababereye babi, n'amakosa bakoreraga ababyeyi babo. Kizaba
igihe gikomereye intekerezo z'umutima kuko ibyari
bitwihishemo bizaba bishyizwe ahagaragara. Abajyaga
bahindura umukino ibintu by'agaciro by'urubanza rukomeye
rwagombaga kugera kuri buri wese, bazumirwa igihe bazaba
bahanganye n'ukuri kwabyo kutajorwa.

Abo bose basuzuguraga ijambo ry'Imana, bazaba


bahanganye n’Umwanditsi waryo imbona nkubone.
Ntitwahangara kubaho tudafite ibitugaragariza iby'uwo munsi
ukomeye w' urubanza; ntabwo ugitinze, noneho uri bugufi.
Impanda ya Malayika ukomeye igiye kuvuzwa, ihindure abiteguye
bazima. Ikangure abari mu bituro. Abantu bazavangurwa, maze
abeza bakurwe mu babi, nk'uko umwungeri arobanura intama
mu ihene. Umwigisha w'abasore, 21/07/1892.
IMANA IZABAZA BURI MUBYEYI ABANA BE

Ababyeyi batigeze bita ku nshingano ikomeye Imana


yabahaye, bazahura n'ako gasuzuguro mu rubanza. Imana
izababaza · ikibazo gikomeye ngo: "abana naguhaye ngo
underere bari he ? Kuki batari iburyo bwanjye ? " Ababyeyi
benshi bazabona ubujiji bwabo bwo kutita ku gukosora
amakosa y’abana babo, maze bakabarera bajeyi. Byatumye
imico y'abo bana iba mibi kuko itigeze ikosorwa aribyo
byabateye imibereho idashyitse ibahesha uburenganzira
bw' ijuru. Abandi bazasanga batarigeze baha abana babo igihe,
kwitonda, urukundo n'ubugwaneza; ugukerensa kwabo muri
uwo murimo niko kwabateye gukorwa n'isoni. Ibihamya
by 'itorero, vol. 4 p. 424.

Babyeyi iyo mutakaje inshingano yanyu y'uburezi,


muba mubabaza Imana; kuko ku munsi w'urubanza Imana
izababaza iki kibazo ngo: wakoreye iki umukumbi wanjye,
umukumbi wanjye mwiza ? Tuvuge ko ugeze mu ijuru kandi
nta n'umwe wo mu bana bawe uhari, mbese wabwira iki Imana?
Wayibwira uti: "dore ndi hano n'abana wampaye?" Ijuru
ryandika ugukerensa, agasuzuguro kose k' ababyeyi, byandikwa
mu bitabo byo mu ijuru. Urwandiko rwa E.G. W, 62, 1901.

48
MBESE WITEGUYE KUZAHAGARARA MU
RUBANZA KUBW'IKIBAZO ·CY'UBUREZI ?

Igihe ababyeyi n' abana babo bazahurizwa mu rubanza


rukomeye imbere y'Imana, mbese bizagenda bite ? Abana
amagana menshi babaye imbata y'inda mbi n'umururumba;
abo ubuzima bwabo bwose bwatwawe n'ibyaha. Bazahangana
n' ababyeyi babo babareze batyo. Ababyeyi babo bazasoma
ingaruka z'intege nke bagize mu burere bw'abana. Mbese
Imana niyo yabateye kuba indakoreka ? Oya sibyo. Yabaremye.
ku ishusho yayo, ndetse ibacisha bugufi ho hato y'abamalayika.
None se ninde wahinduye imico yabo kugira ngo badatunganira
Imana, bagatandukanywa n'intungane ngo be kuba mu maso
y'Imana, ndetse no kubura umwanya wabo wo kuzabana
n'abamalayika mu ijuru ryera? Mbese aho ibyaha by’ababyeyi
ntibyahindutse iby'abana babo bitewe n'umururumba n'inda
nini ? Mbese ibyo ntibyatewe na · ba nyina bikundiraga
iby'umunezero w'isi bakirengagiza gutanga iby'uburere bwiza
bakurikije amabwiriza bahawe ? Aba babyeyi · bose
bazahagarara imbere y 'intebe y' imanza y 'Imana,
bagaragarizwe mu kuri iby'imibereho yabo .nk'uko yari iri muri
icyo gibe. Ibihamya by 'itorero, vol. 3. P. 568,569.

MU IJURU HARI INZU IBIKWAMO AMAPICA


Y'IBIKORWA BYO KU ISI

Mu ijuru hari inzu yerekanirwamo ibyo dukora kandi


bikandikwa. Ababyeyi n'abana bibuke ko buri munsi
baremwamo imico, kandi imbuto · z'iyo mico zandikwa mu
bitabo byo mu ijuru. Imana ubwayo ifite amapica y'abantu

49
bayo mu kuri nk'uko umunyabugeni w'umuhanga akora
ishusho y'umugabo cyangwa y'umugore isa rwose na nyira yo.
. Mbese ni iyihe shusho wifuza gutanga ? Babyeyi musubize
icyo kibazo ! Ni ipica ki igaragarira Umuhanzi mukuru
w’abanyabugeni mu bitabo byo mu ijuru ? Tubitekerezeho
none, kuko urupfu niruza, ntacyo tuzaba tukibasha guhindura
. ku bigoramye byo mu mico yacu ..

Kuri twe umuntu ku giti cye, iki kitubere ikibazo


cy’ingenzi cya buri munsi, cy'uko uko dusa ari iby'iteka
ryose. Buri wese natekereze ko afite uko agaragara buri
munsi. Ubyibaze buri munsi, buri saha, uti : amagambo
mvuga yumvikana ate mu bamalayika bo mu ijuru ?
Mbese ni nk'amatunda y'ipapayi ry'izahabu mu ishusho
y'ifeza cyangwa ni nk'umuyaga w'ishuheri n'amajwi asakuza
adafite injyana.

Si amagambo yacu cyangwa ibikorwa byacu gusa,


ahubwo n'intekerezo nazo zitanga ipica y'uko turi. Buri
mutima wese ukwiriye kuba mwiza · kandi ukora ibyiza.
Ugaragaze mu bitabo byo mu ijuru ipica itazagukoza isoni.
Intekerezo zose tugira zituruka ku byo tubona, dukora, twifuza.
Imana izaduf asha kugera ku ishusho twifuza ko yaba mu bitabo
Byo mu ijuru. Urwandiko rwa Ellen G . W. 78, 1901.

ABATAGIRA ICYO BITAHO

Mbese ntacyo witaho? Ababyeyi bakwiye gusengera no


kwita ku bana babo ku buryo bukomeye, Reka nabo bibaze
bati: mbese nta kintu twitaho? Mbese twirengagiza umurimo
ukomeye? Mbese twemereye abana bacu kuba ibikinisho bya
satani? Ntidufitanye urubanza n'Imana kuko twemereye abana

50
bacu gukoresha itaranto zabo, igihe cyabo, imibereho yabo, mu
gukorera kurwanya ukuri na Kristo ? Ntitwirengagije
inshingano zacu nk'ababyeyi tugakuza umubare w'abantu
bashyigikiye ingoma ya satani ? Ibihamya by'itorero, Vol.
6. P.429, 430.
Ba nyina b 'abana birengagiza kwigisha mu buryo bwiza
abana babo; ·ibyo birengagije birabagaruka bikabongerera
umutwaro, maze bikabakomerera cyane kuruta uko byari
kubagendekera iyo baza kuba barakoresheje neza igihe bahawe,
bakihanganira kwita ku murimo w'uburezi wo gutoza abana
babo kubaha no kwiyoroshya. Bizarushya ba nyina kubatoza
imico basabwa mu by'ibanze ·no mu byisumbuye by'imibereho
yabo, kugira ngo amahwa adashora imizi akagira umusaruro
munini. Ibimenyetso by'ibihe, 05/08/1875.

IBYO UMUBYEYI AZARYOZWA N'ABANA


KUBWO KUTIZERA KWE.
.
.

Umuvumo w'Imana uzaza ku babyeyi batizera. Si uko


bateye amahwa azabizingitiranyaho, ahubwo bazasakirana
n’ingaruka zo kutizera . kwabo.. igihe urubanza ruzashingwa.
Abana benshi bazahagurukira ababyeyi babo mu rubanza,
babaryoze ko batigeze babahanira gukiranuka maze
babagerekeho kurimbuka kwabo. Kurera bajeyi n'urukundo ·
ruhumye by'ababyeyi bazabisabira imbabazi abana .babo
impitagihe, kuko batigeze babakosora. Nyamara ntibizabuza
abana babo kugerwaho n'ingaruka zabyo, kandi amaraso yabo
azandikwa ku babyeyi babo. Ibihamya by'itorero, vol.1. P.219.

51
ABANA BAZISHIMIRA INKUNGA NO KWIZERA
KW'ABABYEYI BABO

Igihe urubanza ruzashingwa maze ibitabo


bikabumburwa, igihe ijambo: « wakoze neza » ry’
umucamanza Mukuru rizatangazwa maze amakamba
yicyubahiro cyo kudapfa akambikwa mu ruhanga rw'abaneshi,
benshi bazashyira amakamba yabo y'izahabu hejuru, mu
giterane cy'isi yose maze berekane ba nyina bavuga bati : « ni
wowe wangize uko ndi rwose mu buntu bw'Imana
n'amabwiriza yayo. Amasengesho yawe niyo yemewe kubwo
kumpesha agakiza k'iteka ryose.» Ubutumwa ku basore, p.
330.
INGARUKA YO KURERERA MU KWIZERA

Abo bose batarereye mu mwuka wo kwikanyiza,


bazasarura amatunda y'umurimo bakoze. Umuhati w'umurimo
w'ukuri wagaragajwe, amahame yatanzwe n 'ubupfura
bwimbitse bizagaragazwa. Buri kintu cyose kizagaragazwa
icyo gihe. Ingaruka z'ibikorwa bito bito zizigaragariza mu
babikoze ndetse n' imirimo ikomeye no kwigomwa kurenze
urugero n 'ubwenge. Ababyeyi n'abigisha biberaga mu bitotsi,
nabo bazabona ingaruka z'ibitotsi byabo -. Kuko umuhati wabo
ugaragara nk'imfabusa imbere y'Imana. Birengagije ko
gukiranuka kwabo kumeze nk’ amasoko y' imigisha adudubiza
adakama. Mu .kwizera gusa, nimwo abana batorejwe baba
umugisha n'impumuro nziza ku bavandimwe, maze
birarandagatana imyaka n'imyaka. Umuntu abiba imbuto, muri
yo hakazavamo _umusaruro ushimishije. Aba babyeyi bazaba
barateye ibiti abandi bashobora gusoromaho amatunda.

52
bazishimira ko bakoze ibyiza ku bw' ibitekerezo byabo byiza.
Muri ibyo byose imbarutso z'ibyo bakoze n'ingaruka zabyo
zizaba zigaragara .... Uburezi, p. 305,306.

ABABYEYI NIBO BAZAGEZA ABANA MU


GIHUGU CY'ISEZERANO.
. .
Imana yatanze umucyo uvuye ku ntebe yayo kumurika
mu mibereho yacu yose. Inkingi y'igicu ku manywa,
· n'iy'umuriro n'ijoro Igendagenda muri twe nkuko yagendanye
n'abisirayeli ba kera. Ni amahirwe y'abakristo muri iki gihe,
·nkuko byari amahirwe y'ubwoko bw'Imana bwa kera, yo
kwinjirana n'abana babo mu gihugu cy'isezerano. Ibimenyetso
by 'ibihe, November, 24/1881.

Mbese ushaka ko inzu yawe igengwa n'Imana? Mbese


ushaka ko umuryango wawe ugengwa n'Imana? Urashaka ·
kuzageza abawe mu marembo y'umurwa wera, maze ukavuga
uti : « dore ndi hano n'abana wampaye.»? Bashobora kuba ari
abagabo n'.abagore bakuze bageze ku rugero rwo kubaka ingo
zabo, kubwo kwigisha kwawe no kurera kwawe kwabaye
umugisha w'Imana kuri bo; aribyo byatumye bahagarara
nk'abaneshi. Ibyo bizagutera kuvuga ushize amanga n'ishema ·
ryinshi uti : Dore ndi hano Mwami n'abana wampaye.:
Urwandiko rwa Ellen G.White, 49 rwo ku wa 24/11/1894.

53
UMURUNGA WACITSE WAHUZAGA
UMURYANGO UZATERANYWA

Yesu Kristo araje, arazana n'ibicu n'icyubahiro


gikomeye, Ingabo nyinshi z'abamalaika batabarika
barabagirana bazaba bamukikije. Azaba aje guha ikuzo abo
bose bamukunze-. bakitondera
. . . .. amategeko ye kuri buri ngingo,
kugira ngo abajyane iwe. Ntiyabibagiwe, ntiyibagiwe isezerano
rye. Hazabaho kungwa k' umurunga uhuza imiryango.
Urwibutso n’'integuza, November, 22/1906.

INKUNGA KU BABYEYI BABUZE ABANA BABO

Mwifuza ko abana banyu bakizwa? Amagambo ya Yesu


ni igisubizo cyicyo kibazo. « Ntimubuze abana bato kunsanga
kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.» Mwibuke amagambo
y 'umuhanuzi agira ati : « Uwiteka aravuga ati : Ijwi
ryumvikaniye i Rama ryo gutaka no kuboroga, Rasheli aririra
abana be yanga guhozwa ... Uwiteka aravuga ati : ijwi ryawe
ry' akababaro no gutaka n 'amarira yo mu maso hawe, ibikorwa
byawe bizagororerwa; niko Uwiteka avuga; kandi bazagaruka
bature mu gihugu cy'abanzi babo, uzagira ishya mu iherezo
niko Uwiteka avuga. Iri sezerano ni iryawe : ukwiriye
kwishimira mu Mwami.

· Uwiteka yambwiye ko abana benshi bazashyirwa ku


ruhande ( gupfa ) mbere y'igihe gikomeye cy'akaga k'isi,
tuzongera tubabone, tuzababona kandi tubonane tugeze mu
rugo rwo mu ijuru. Shyira ibyiringiro byawe mu Mukiza
witinya. Urwandiko rwa Ellen G. White, 196/ 1896.

54
ABANA BAPFUYE BAZAGARURIRWA BA NYINA

Mbega gucungurwa kw' agahebuzo ! Ibyo twavuze


igihe kirekire, tukabyiringira kuva kera, tukabitegerezanya
amatsiko, ariko tudashobora kubisobanukirwa na
mba birasohoye.

Guhindurwa kw' abera kwabaye mu kanya gato, mu


kanya nk'ako guhumbya. Kubw'ijwi ry'Imana bahabwa ikuzo,
maze bahabwa no kudapfa, ham we n' abari bazutse bose
barazamurwa basanganira Umwarni wabo mu kirere.
Abamalayika bakusanyiriza hamwe abatowe, babakuye mu
birere bine by'isi, uhereye ku mpera .y'isi ukageza ku yindi.
Abana bato bagaterurwa n’ abamalayika bera bakuwe mu bituro
bakabageza mu biganza bya ba nyina, inshuti zari
zaratandukanyijwe kera n'urupfu zongera guhura. Maze mu
ndirimbo z'ibyishimo binjirana bose mu murwa w'Imana.
Intambara ikomeye, p. 645. ( Mu cyongereza).

UMUNSI TWATEGEREJE KERA

Uhereye igihe umuryango wa mbere ushinguriye


ibirenge byawo mu murima wa Edeni n' akababaro .kenshi,
abana b'abizera baracyategereje kuza k'Uwasezeranijwe,
kugira ngo akureho imbaraga z'umurimbuzi, abasubize muri
Paradiso banyazwe. Intambara ikomeye, p. 299.

Ijuru rizagaragara nk'iry'igiciro 'gike nituribona


kubw'imibabaro... Nkurikije icyo twagombaga gukora ngo
turironke, kandi niyo ntekereje imibabaro ya Yesu kugira ngo
...-

55
aduheshe ubwo butunzi ho umurage, ndasaba ngo natwe
tubatirizwe muri iyo mibabaro ye; ntidutembanwe
n'ibigeragezo ahubwo dushikame, tubinezererwamo kandi
twihanganye, tuzi ko Yesu yababajwe kugira ngo mu bukene
bwe n' imibabaro ye abe aribyo bidutungisha. Inyandiko za
mbere, p. 67.

IJURU NI UBUNTU

Ijuru ni ubuntu ntawe bikwiriye guhangayikisha,


tumenye gusa ko intambwe zacu ziyobowe na Kristo. Imana
idufashe mu murimo ukomeye wo kunesha. Afitiye amakamba
abo bose bazanesha, afitiye abakiranutsi amakanzu yera,
abafitiye nisi idashira abo bose bifuza icyubahiro cye no
kudapfa. Buri muntu wese uzinjira mu murwa w'Imana
· azinjiramo nk'umuneshi. Nta munyakibi uzahakandagiza
ikirenge. Kwakirwa kuzahabwa buri wese uzahinjira abwirwa
ati: Nimuze abo Data yahaye umugisha muragwe ubwami
bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa ku isi. Matayo 25:34;
Christian Temperence and Biblical Hygiene, p. 144.

GUSANGIRA UMUNEZERO NA YESU

"Tubona abamalayika benshi ahari hakikije irembo; mu


gihe twinjiraga, Yesu aterura amagambo ati : « Nimuze
abahiriwe na Data muragwe ubwami bwabateguriwe uhereye
ku kuremwa ku isi. » Dore dusangiye umunezero! Ibyo bishatse
kuvuga iki? Ni umunezero wo kubona ibyavuye mu murirno
ukomeye wo gukiza imitima, Data. Ni umunezero wo kubona
umuhati wanyu, Mana; muragororewe.

56
Dore abana banyu; ikamba ry'ubugingo riri ku mutwe
wabo, abamalayika b 'Imana bahesha ubudapfa amazina ya ba
nyina b 'abana, abagize umuhati wo kunesha bakerereza
imitima y'abana babo bayerekeza kuri Yesu. Urwandiko rwa
G. White, December, 1895.

UMUNSI W'ICYUBAHIRO CYO KUNESHA

Ubu itorero riri ku rugamba, ubu duhanganye


n 'umwijima w'isi, bisa nk’ ho bose batwawe
n'ibigirwamana… Ariko umunsi ugiye kugera aho intambara
yarwanywe, ukunesha kuzagaragara, ugushaka kw'Imana
kukaboneka ku isi nk'uko gukorwa mu ijuru… Bazaba
banezerewe, umuryango wunze ubumwe uzaba wambaye
imyambaro yo guhimbaza niyo gushima, ikanzu yo gukiranuka
kwa Kristo. Ibyaremwe byose mu rukundo rutarondereka
bizaha Imana ikuzo mu kuyiramya. Isi izaba yuzuye umucyo
w'ijuru, umucyo w'ukwezi uzaba ungana n'umucyo wizuba,
umucyo w'izuba uzikuba inshuro zirindwi kuruta uko uri ubu.
Igihe cy'imyaka kiziyongera n'ubwiza. Kubw'icyo gitangaza,
inyenyeri zo mu ruturuturu zizaririmbirana hamwe, maze abana
b'Imana bazatera hejuru mu ijwi ry'umunezero n'ibyishimo,
mu gihe Imana na Kristo bazaba bavugira icyarimwe bati : «
Nta cyaha kizongera kubaho kandi n 'urupfu ntiruzabaho
ukundi.»
Aya mayerekwa y'ubwiza buzaza yanditswe n'ikiganza
cy'Imana ubwayo, akwiriye kuba ay'agaciro ku bana bayo ...
Dukwiriye kwita kuri yo, kuko ari ay'ibitaragaragarira amaso
yacu. Ibyo. bizadutera guha agaciro iby'iteka ryose kuruta
iby' iki gihe; ibyo bizadutera kugeza ku bandi ibyiringiro
by'ikirenga. Umurimo w'ubuvuzi, p. 504-508.

57
· IMANA IZAVUGA « WAKOZE NEZA? »

Igihe uzahagarara imbere y'intebe ikomeye yera, nibwo


imirimo yawe izagaragazwa uko iri. Ibitabo birabumburwa,
ibyanditswe kuri buri ngingo y'ubuzima birahishurwa. Muri
icyo giterane kinini, benshi bari batiteguye kubw'iryo genzura.
Amatwi ya bamwe bumvaga amagambo abageraho ababwira
atandukanye ati : «Mwapimwe mu minzani y'ijuru, mugararaga
ko mudashyitse.» Ku babyeyi benshi Umucamanza azababwira
kuri uwo munsi ati : « Nabahaye ijambo ryanjye, nyamara
mwarisimbuje imihati yanyu, kuki mutumviye inyigisho
yanjye? Ntimwigeze mumenya ko ari ijwi ry'Imana,
sinabihanagirije gushaka mu Byanditswe Byera kugira ngo
mutayoba? Ntimujimije ubugingo bwanyu gusa, ahubwo
kubwo gusenga ibigirwamana mwayobeje n' abandi benshi, nta
mugabane mufite iwanjye, mugende mugende.»

Irindi tsinda ryari rihagaze rifite ubwoba kandi rihinda


umushyitsi, ariko rifite ibyiringiro muri Kristo gusa.
nyamara bafite ibyishimo no guhimbaza; itangazo
ry'Umwigisha mukuru rirababwira riti : Iminsi yo
_kwihanganira imitwaro iremereye y'ubwoba n'ibirushya
iribagiranye. Aya magambo yavuzwe mu ijwi ryagahozo riruta
indirirnbo z'inanga z'abamalaika yakomezaga avugwa muri
aya magambo: « Wakoze neza mugaragu mwiza ukiranuka
injira mu munezero wa Shobuja.. » Mbona itsinda
Ry’abacunguwe bafite amashami y'imikindo mu ntoke
agaragaza gutsinda. Amakamba yari ku mutwe. Abo nibo

58
Bacunguriwe kwinjira mu ijuru. Ibyakorewe mu isi
bimenyekana mu rukiko rwo mu ijuru nk’ibikorwa byiza.

Mu munezero utarondoreka ababyeyi babona abana


bahabwa : ikamba, ikanzu n’inanga. Umunsi w’ibyiringiro
n’ubwoba wari ushize. Imbuto yabibanywe umunezero
n’amarira n’amasengesho byasaga nkaho bitari bifite agaciro
ariko hanyuma umusaruro wari wuzuye umunezero
utarondoreka, abana babo bari bacunguwe. Babyeyi; amajwi
y’abana banyu azaririmbana umunezero kuri uwo munsi?
Ibimenyetso by 'ibihe, Nyakanga,1/1886.

******

Byasonzoranijwe kandi bishyirwa mu Kinyarwanda na :


INTEGUZA Truth and Track
Cellphone: 08612295.
Kigali-RWANDA
e-mail: integuza@yahoo.fr

59

You might also like