Inkota Izagusenyera Urugo Uyitahana Ubukwe
Inkota Izagusenyera Urugo Uyitahana Ubukwe
Inkota Izagusenyera Urugo Uyitahana Ubukwe
Edison HABIYAREMYE
Family Ministries
0788549539 & 0738829694
Umusogongero w’ijuru:
Urugo rugomba kuba ruhuje neza n’icyo
iryo jambo rivuga. Rugomba kuba ijuru
rito ku isi, aho urukundo ruganje
hatarangwa umwiryane. Umunezero
wacu ushingiye mu kwimenyereza
urukundo n’impuhwe kandi tukagirirana
urugwiro nyakuri. Umusogongero w’ijuru
ni urugo ruyobowe n’Umwuka w’Imana.
Igihe ubushake bw’Imana buzasohozwa,
umugabo n’umugore bazubahana kandi
bimenyereze urukundo no kwiringirana.
Urugo rwa gikristo, P.10 2
Umunezero ugose
imitima y’ababyeyi
b’abagabo n’abagore
ukwira inzu yose
kandi ukumvikana mu
byiciro byose
by’abagize urugo.
Umwinjizo
• Abahungu n’abakobwa
benshi hari ubwo bisanga
bageze mu rushako
rutameze nk’urwo
batatekerezaga.
• Nyamara akenshi ibintu
bizadusenyera byinshi
ntabwo biza nyuma yo
gushyingirwa ahubwo
tubyinjirana ku munsi
w’ubukwe bwacu
4
Ubukwe bwiza cyangwa
bubi?
• Niba abagamije gushyingiranwa batifuza kuzagira imibereho
y’ubuhanya, kwicuza n’amaganya nyuma yo gushyingiranwa,
bagomba kubyibazaho mu buryo bwimbitse mbere y’uko babana.
• Gutera iyi ntambwe utabitekerejeho ni bumwe mu buryo bwangiriza
ukuba ingirakamaro kw’abasore n’inkumi. Ubuzima buhinduka
umutwaro n’umuvumo.
• Nta muntu ushobora gusenya umunezero n’umumaro w’umugore no
kurwaza umutima we ngo ageze ku rugero nk’urw’umugabo we;
kimwe nk’uko nta wushobora gukonjesha ibyiringiro n’ibyiyumviro
by’umugabo, ngo bice intege imbaraga ze kandi ngo birimbure
icyitegererezo cye n’ahazaza he nk’umugore we.
5
Urugo rwa gikristo, P.35
Ku bagabo n’abagore benshi intsinzi
mu mibereho yabo no gutsindwa
kwabo n’icyizere gihamye cy’ubuzima
bw’ahazaza bitangirira ku munsi
w’ubukwe bwabo.
Nifuzaga kugaragariza no kwereka
abasore akaga kabugarije
by’umwihariko agakomoka mu
kubaka ingo zitarimo umunezero.
14
Inkota 3: Kurohwa mu rushako n’ababifitemo inyungu
Duterana inda
Hari ubwo abakundana baba batarafata neza icyemezo
cyo kubana nyamara hagati mu rukundo rwabo
bagakorana imibonano mpuzabitsina bikabaviramo
guterana inda. Ibi bishobora kurangira bibafatishije
icyemezo cyo kugumana nyamara wenda hari ubwo umwe
yashoboraga kutazaguma muri urwo rukundo iyo ibyo
bitaza kubaho.
Kwanduzanya indwara
Hari ubwo banduzanya indwara runaka
bikabaviramo guhitamo kwisungana. Iyo Wigiraga ibiki
Ibi bishobora guterwa n’uko buri wese utanyandu se?
Naragushoboye
muri bo yiyiziho gukora imibonano za ntitwari
kubana
mpuzabitsina n’abandi bantu
batandukanye, maze igihe bisanze
bombi banduye, buri wese mu mutima
we akishinja ko ari we nyirabayazana
w’iyi ndwara, ibi bishobora gutuma
babana batarabiteganyaga.
❖ Ingorane zishobora kubaho ni uko
iyo habaye gushakana muri ubu buryo,
buri wese ashobora kubaho yivovotera
ko atari byo yifuzaga, kabone n’ubwo
bitaba kuri bose.
Inkota 5: Guhendwa ubwenge
Kwanga gutaha no kugerekwaho inda
Umukobwa ashobora gukora uko ashoboye
akaryamana n’umuhungu maze akanga
gutaha cyangwa se akamuhenda ubwenge
ko yasamye inda, bityo mu gutinya kwishyira
hanze, hari abahungu mu bumuntu bwabo
bahitamo kubana n’uwo mukobwa.
Nyamara si bose.
Biratangaje ko umukobwa ashobora
kubikora gutya atanatwite cyangwa se
atwite inda y’undi muhungu nyamara ufite
amikoro make cyangwa adashaka.
22
Gusezeranirwa ibintu runaka
nuramuka ushakanye n’uyu
cyangwa uyu!
Ingaruka zishobora kuba ni
iy’uko nyuma yo guhumuka no
kubona ko habayeho
guhendwa ubwenge, umwe mu
bashakanye abaho atanyuzwe
n’urushako ndetse akarwita
ibyago yahuye na byo.
23
6. Gukurikira imitungo
•Ibi bikunze kubaho igihe umwe mu
bagiye kubana arehejwe n’imitungo
iri ku ruhande rw’uwo bagiye
kubana. Ibi ntibyitwa urukundo
ahubwo byitwa ubucuruzi.
• Ingaruka zishobora kuba ni uko
iyo uwo mutungo utabonetse mu
buryo bwifuzwaga, hashobora
kwaduka amakimbirane
n’umwiryane muri uwo muryango
.
ADD A FOOTER 24
7. Inyigisho z’ibinyoma n’abiyita
abahanuzi baza bashuka abakobwa
n’abasore ngo “Imana yavuze ibi
cyangwa ibi, yakurokoye urupfu rwari
kuguhitana kugirango ubane na
nyiranaka cg kanaka”
(Yeremiya 23:25 Numvise ibyo abahanuzi
bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina
ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’ 26
Ibyo bizahereza he kuba mu mitima
y’abahanuzi bahanura ibinyoma,
abahanuzi bahanura ibihimbano
by’imitima yabo ibeshya?)
25
Abazakubwira ko Imana yabagutumyeho
uzabahakanire kuko aho uba irahazi. Ni yo
ikubeshejeho kandi ni yo ikurindisha Ubuntu
bwayo. Ibyakozwe 17:27 “………kandi koko ntiri kure
y’umuntu wese muri twe,…….”
Iyo umuntu ayobejwe n’izi nyigisho z’ibinyoma
bikamuviramo kwisanga mu rushako atifuzaga,
arabirinduka agatuka Imana ndetse akazinukwa
abantu bose basenga n’abavugabutumwa.
26
8. Kubura andi mahitamo bitewe n’ibihe urimo:
Benshi bagwirirwa no gufatiranwa mu bibazo
barimo maze bakisanga mu rushako rutameze
nk’urwo bifuzaga. Hari inkuru nyinshi zivuga
neza ukuntu abantu bamwe na bamwe bagiye
bahungira ahantu bikabaviramo gushakana
n’abo muri uwo muryango bahungiyemo
cyangwa muri ako karere. Mose yashakanye
n’umugore w’umwiraburakazi wo kwa Yetiro
ndetse na Yozefu yashakanye n’umukobwa ufite
se wari umutambyi w’bigirwamana bya Falawo.
❖ Nubwo bitaba kuri bose, ariko urushako
rukozwe muri ubu buryo rukururira abarurimo
mu mwiryane no kutishima.
27
ESE IGIHE WISANZE MU
RUSHAKO UTIFUZAGA
BITEWE N’INKOTA WITWAJE
WOWE UBWAWE CYANGWA
IYO WAHAWE N’ABANDI
WAKWITWARA UTE?
28
1) Rekeraho kwamamaza akababaro kawe mu bantu
bose, ahubwo ubimenyeshe abafite ubunyangamugayo
bwo kukumva no kugufasha gusenga.
• 2 Abakorinto 1:8 “Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya
amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta
ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,”
• Urebye neza iri somo, bishoboka ko mu mizo ya mbere abantu
bose batamenyeye rimwe ibibazo intumwa za Kristo zagize muri
Aziya. Bishoboka ko habayeho kwibaza impamvu abantu
babihishwe. Nibwo Pawulo yabahishuriye ati “Bene data,
Ntitwashatse kubibahisha…….” Ijambo bene data rihishura ko
yabibwiye abo aziko bafitanye amabanga menshi bahuriyeho
29
2) Baza Imana umugambi
igufiteho muri urwo rushako
• 2 Abakorinto 4:8 “Dufite amakuba impande zose ariko
ntidukuka umutima, turashobewe ariko ntitwihebye”
• Tugendeye kuri iri somo kudakuka umutima no kutiheba
ni ibimenyetso simusiga bihamya ko ugifite ibyiringiro ku
Mana.
• Aho gusenya urugo wamaze kugeramo, baza Imana
impamvu yabonaga ko ugiye kugwa mu mutego,
ntibihagarike.
30
Mbese Imana yemeyeko winjira muri urwo rushako,
ni umutwaro yakugeretseho ngo wikorere cyangwa
ni umuhamagaro yaguhaye ngo uyikorere? (Kubera
imiryango, imyumvire ya Labani yo kudashyingira
umukobwa muto mbere, Leya yisanze yashakanye
na Yakobo batarigeze bakundana, kuko Yakobo
yakundaga Rasheli. Ariko Leya yakomotsweho
n’imwe mu miryango itanu ya Isirayeli)
31
Icyo dukeneye si akanya gato
twafata turi imbere ye, ahubwo
buri wese ku giti cye akeneye
kwibonanira na Kristo, akicara
ahasi agashyikirana nawe.
Ntitugomba gusengana
gushidikanya, umutima ufata impu
zombi, ahubwo tugomba
gusengana ibyiringiro bishyitse
twizeye. Nituyisanga muri ubwo
buryo, Yesu azumva gusenga
kwacu, maze adusubize ariko
nidukomeza igicumuro mu mitima,
nidukunda icyaha, tumenye ko nta
migisha tuzahabwa nk’igisubizo
cy’amasengesho yacu, The Bible
echo, September 24, 1894
Nabonye uko umuntu ashobora guhabwa ubu buntu. Jya
ahiherereye mu cyumba cyawe, maze uri aho wenyine winginge
Imana uti: "Mana, undememo umutima wera: unsubizemo
umutima ukomeye," Sengana umwete kandi ntugire icyo usiga.
Gusengana umwete bitsinda byinshi. Kora nka Yakobo maze
ukirane mu isengesho. Shengurwa n'umubabaro. Mu gashyamba
Yesu yavuye ibyuya by'amaraso; nawe ugomba gushyiraho
umwete. Ntukigere uva mu cyumba cyawe utarumva ko ukomeye
mu Mana, Bityo, ba maso, kandi uko uba maso ukanasenga
ushobora gutsinda bitero ugabwaho, kandi ubuntu bw'Imana
buzagaragarira muri wowe.