Nation To Nation Christian University
Nation To Nation Christian University
Nation To Nation Christian University
Tubasuhuje mw’izina rya Yesu Kristo, Umwami n’Umukiza wacu, tubifuriza amahoro.
Tunejejwe no kubandikira tubasaba ubufatanye mu guha inyigisho za Bibilia binyuze mu Ishuri
Nation to Nation Christian University abavugabutumwa n’abigisha babarizwa mu Itorero rya
IPHCR Nyanza ndetse n’abandi baturuka mu yandi Matorero batuye mu gace itorero
duhagarariye rikoreramo batagize amahirwe yo kwiga amasomo ya Bibilia, Theology.
Tubaye nk’abagaragaza ibibazo biranga ako gace k’icyaro, itorero ryacu rikoreramo; mbere ya
COVID-19, twagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abavugabutumwa ndetse n’abigisha
kugirango twigire hamwe inyigisho za bibiliya, tubona umubare wabantu bagera kuri 91
bakeneye kwiga ariko tugira imbogamizi zuko abaduhaga amasomo yabaga ari amasomo
y’ibanze kandi bikanaba biri ku rwego rusa nk’amahugurwa.
Dushingiye k’ubunararibonye twagize dufasha abo bavugabutumwa n’abigisha muri icyo gihe
cya mbere ya COVID-19, mushyigikiye ubwo bufatanye dusaba twakora byinshi byo kuzamura
Ubumenyi buri hasi muri ako gace duherereyemo. Dufite urusengero nibindi bikorwa remezo,
amashanyarazi, Bureau, ama locals Atanu na Salle nini, nubutaka, ibyo biteretseho kandi
buhagije. Bibaye bikenewe twabaha UPI yabwo. Dusoje tubashimira kubwa byose mukora
mugamije kuzamura ubumenyi bw’abavugabutumwa n’abarimu mu itorero rya Kristo.
Mugire amahoro.
Ururembo rw’Amajyepfo